Nyacyonga: Inkongi y’umuriro yafashe inzu y’ubucuruzi, ibyumba bitatu bigerwaho n’umuriro
Sa 6h15 muri iki gitondo mu Kagali Nyacyonga, Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo umuriro watangiriye mu nzu y’ubucuruzi ifite izindi ebyiri bifatanye. Umwe mu babonye iyi nkongi yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yaturutse muri kimwe mu byumba by’imwe mu nzu zahiye, harakekwa intsinga z’amashanyarazi kuba nyirabayazana.
Police ngo yahageze hakiri kare ibasha kuzimya iyo nkongi n’ubwo hari ibyangiritse ariko ngo hari n’ibindi byinshi byabashije gusohorwa bitarashya.
Umuvuguzi wa Police y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi ariko ngo iperereza rirakomeje.
Abatabaye ngo bishe ingufuri z’ibyuma zari zitangiye gufatwa babasha gusohora bimwe mu bicuruzwa byarimo bisatirwa n’umuriro.
Inzu zahiye ngo yacururizwagamo ibijyanye n’ibyo kurya (alimentation), indi irimo ibikoresho by’ubwubatsi n’indi yacururizwagamo ibintu bitandukanye.
SP Emmanuel Hitayezu yasabye Abanyarwanda kujya bihutira gutabaza Police igihe cyose habaye inkongi, uko yaba ingana kose kugira ngo Police itabare hatarangirika byinshi.
Yongeyeho kandi ko byaba byiza abaturage muri rusange n’abacuruzi by’umwihariko batunze za ‘Kizimya mwoto’ kugira ngo zijye zibagoboka mu gihe Police itarahagera.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Njye mbona aya mazu akeshi atwikwa na archaik installation usanga inzu iba yarubatswe muri rimwe installation imaze igihe cyangwa se nyiri gukora installation yarabikoz fake saana bigatuma habaho za circuit, gusa turashimira police fire brigade kubera ikora iyo bwabaga kugira ihoshe izi nkongi z’umuriro bakora akazi kabo uko bikwiye
Comments are closed.