Digiqole ad

Abanyarwanda 12,9% banywa itabi- RBC

 Abanyarwanda 12,9% banywa itabi- RBC

Dr Aimée Muhimpundu uyobora ishami ry’indwara zitandura mu Kigo  cy’igihugu cy’Ubuzima, (RBC) yabwiye Umuseke ko imibare y’ubushakashatsi yo muri 2013 yerekana ko kunywa itabi bimaze kuba ikibazo mu Rwanda kuko 12,9%  by’Abanyarwanda bose banywa itabi. Muri aba ngo abenshi ni abantu bafite imyaka iri hejuru ya 45 y’amavuko.

Mu Rwanda, abagabo banywa itabi bangana na 19,2%  naho abagore bakaba ari 7.2%. Dr Muhimpundu avuga ko kugeza ubu ntawakwemeza adashidikanya uko imibare ihagaze kuko mu myaka itatu ishize hari byinshi biba byarahindutse.

Yemeza ko nubwo bimeze gutyo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kugabanya umubare w’abantu bashya banywa itabi, kandi n’abatangiye kurinywa bagafashwa kurireka.

Yagize ati: “Leta yashyizeho amategeko y’uko abacuruzi berekana ububi bw’itabi ku mapaki yaryo kandi tubuza abantu kunywera itabi aho babonye kugira ngo batanduza abandi.”

Ku wa mbere w’iki Cyumweru  i Alger muri Algeria habereye inama mpuzamahanga yahuje ibihugu bya Africa mu rwego rwo kwigira hamwe uko ibi bihugu byarwanya ubwiyongere bivugwa ko bukomeye bw’abanywa itabi kandi u Rwanda na rwo rwayitumiwemo.

Imyanzuro y’ibi bihugu bya Africa  mu kurwanya iki kibazo ngo izagezwa mu nama mpuzamahanga izahuza ibihugu by’Isi mu mujyi wa New Delhi, mu Buhinde izaba mu Ugushyingo 2016.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS/WHO, wemeza ko ubwiyongere bw’abanywa itabi b’abagabo buri kuri 21% y’abatuye Africa bose, naho abagore bo bakaba ari 3%.

Ikibabaje ngo ni uko iyi mibare ikomeza kugenda izamuka. Dr Nivo Ramanandraibe ukora mu biro bya OMS bishinzwe Africa, avuga ko uko kwiyongera kugenda gufata intera cyane cyane mu rubyiruko rw’abakobwa.

Ati: “Kugeza ubu imibare yerekana ko 30% by’urubyiruko bahura n’umwotsi w’itabi rinyobwa n’ababyeyi babo cyangwa bene wabo naho,  50%  bo bakawusanga hanze y’iwabo harimo ku kazi, ku ishuri, mu mihanda, mu tubyirino, ibibuga by’imikino n’ahandi.”

Igiteye impungenge kurushaho ni uko urubyiruko rubona kunywa itabi ngo ntacyo bitwaye. Ibi ngo babiterwa n’uko baba baravutse basanga ababyeyi babo barinywa bigatuma bumva ko kurinywa ari ibisanzwe, nta kibazo kirimo.

Abandi basanga kuba ingaruka zabyo ziza nyuma bitakagombye kubabuza kwinywera itabi kuko ngo ‘hapfa uwavutse’.

Asoza ikiganiro cye, Dr Muhimpundu uyobora ishami rya RBC rishinzwe indwara zitandura (Non Communicable Diseases) yasabye Abanyarwanda bataratangira kunywa itabi kwirinda kubikora kuko ngo nta kamaro, n’abarinywa bakagerageza kurivaho, bakagira ubuzima bwiza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • legalize marijuana???????? then abantu bazahagarikwa kunkwa intore ????

  • Intore yarananiye kuyireka PE . Sinnywa itabi ntari mu kabari ariko iyo nsomye kuri ka manyinya tayari ifege numva nyishatse naragerageje kuyivaho byaranze. NTA MUTI MWANDANGIRA KWERI WO KUVA KU ITABI KUKO KUBYISHOBOZA BYARANANIYE. NI DANGER KABISA

  • Iriya mibare itanzwe ndemeza ko iri hasi.Niba ari yo mu Rwanda abanywi b’itabi baba ari bake ugereranije n’ibindi bihugu. Cyangwa babaze abanywa amasegereti gusa bibagirwa rbanda nyamwinshi inywa irigoyi. Cyakora kuribuza muri transport no mu tubari byo ni ngombwa ndetse no muri places publiques.Hari ibihugu bihana abantu banywera itabi mu muhanda. Ni kurirwanya twivuye inyuma. IOkibazo ni ko za Leta nyinshi ari kw’itabi zivana imisoro. Uzarebe iyo byakomeye bongera imisoro kw’itabi nu ku nzoga. Abanywi b’itabi n’inzoga barabahonda ariko ntibanoga. Bimaze kuvumburwa ariko ko n’ibinyobwa bidasindisha ibi twita fanta nabyo atari byiza ku buzima.

Comments are closed.

en_USEnglish