Kirehe: Ubwiherero bwa gare ya Nyakarambi buherukamo amazi butahwa
Abakoresha ubwiherero bwo muri gare ya Nyakarambi, iheruka kuzura mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta mazi arimo, ibi ngo bikomeje kubatera impungenge ko bakwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda.
Ubuyobozi bwa Kirehe burizeza aba baturage ko hari ingamba bwafashe mu rwego rwo kugikemura mu gihe cya vuba, ariko ikibazo kinini ngo ni ukuba gare iri mu maboko y’akarere na byo bikagorana kuyitaho.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bwiherero bw’iyi gare ya Nyakarambi cyemezwa na bamwe mu bagenzi bayikoresha bavuga ko batumva impamvu bishyuzwa amafaranga ijana (Frw 100) kandi nta mazi ari muri iyi misarane.
Gasamagera umwe mu baturage agira ati “Aha ngaha muri gare nta mazi arimo. Urajyemo uzi ko ari imisarane mizima, ugasanga ni umunuko gusa kandi wanasohoka bakaguca amafaranga 100, bizadutera uburwayi rwose.”
Undi na we witwa Hakorimana Celestin twasanze muri gare ateze imodoka, avuga ko bibabaje kuba u Rwanda, bavuga ko ari igihugu ntangarugero mu isuku ariko gare nk’iya Nyakarambi ikaba itagira amazi mu misarane.
Umukozi ushinzwe isuku no kwakira abakiriya bagana ubu bwiherero asaba ubuyobozi gukemura iki kibazo vuba kuko bikoje kumuteranya n’abamugana.
Ati “Ikibazo cy’ubu bwiherero, amazi ni ibibazo. Ushinzwe imari mu karere yari yaravuze ko bazayashiramo ariko na n’ubu, hashize imyaka itatu nta mazi arimo. Aherukamo gare icyubakwa.”
Akarere ka Kirehe kemeza ko ikibazo cyo kutagira amazi mu bwiherero bwa gare ya Nyakarambi gihari ariko, batanga icyizere ko bitarenze uku kwezi gutaha k’Ukwakira, ikibazo kizaba cyamaze gukemuka.
Nsengiyumva J. Damascent umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere avuga ko kuba iyi gare itagengwa n’abikorera na byo bigora ubuyobozi.
Yagize ati “Ikibazo turakizi ariko hari uburyo bubiri bwo kugikemura. Icya mbere ni uko hariho hakorwa umuyoboro w’amazi uzaha uyu mugi wa Nyakarambi, icyo gihe na gare izaboneraho. Ubundi buryo ni uko iriya gare iri mu maboko y’akarere bityo rero management (imicungire) yayo iragoranaho gato bityo tukaba dushaka uburyo twayiha abikorera bakayikoresha ni na bo bamenya uburyo bacunga ibikoresho byayo birimo n’izo toilette (imisarane).”
Gare ya Nyakarambi ihurirwamo n’urujya n’uruza rw’abagenzi b’imbere mu gihugu ndetse n’abava hanze y’igihugu nko muri Tanzania.
Ikibazo cy’amazi ntigihangayikishije gusa abagana ubwiherero bw’iyi gare ya Nyakarambi n’abatuye uyu mujyi wa Nyakarambi nta mazi bafite.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
White elephant
Comments are closed.