Digiqole ad

Gicumbi: Soeur Twisunzemariya asaba abifite kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe

 Gicumbi: Soeur Twisunzemariya asaba abifite kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe

Nyuma yo gufasha umurwayi wo mu mutwe wari umaze imyaka myinshi mu mihanda yo mu mujyi wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, Soeur Marie Françoise Twisunzemariya asaba abafite ubushobozi gufasha aba bantu.

Soeur Twisunzemariya azanye uyu murwayi wo mu mutwe ku Biro by'Aakarere gusaba ko bafatanya kumwitaho.
Soeur Twisunzemariya azanye uyu murwayi wo mu mutwe ku Biro by’Aakarere gusaba ko bafatanya kumwitaho.

Kuri uyu wa kabiri, Soeur Marie Fransoise Twisunzemariya yakuye mu muhanda umwe mu bafite ikibazo cyo mu mutwe (imyirondoro ye ntiturayimenya) benshi bakekaga ko atanavuga, mu gihe yari amaze imyaka myinshi yirirwa kandi arara ku muhanda.

Yahise amujyana aho akorera hazwi nko kuri “Bureau Social Urbain” kugira ngo bamusukure, ndetse banamucumbikire mu gihe bakimushakira ubufasha bw’ubuvuzi.

Soeur Twisunzemariya yabwiye Umuseke ko impamvu yatumye yiyemeza kumufasha ishingiye ahanini ku murage yasigiwe na Musenyeri Rafayeri SEKAMONYO.

Yagize ayi “Uyu muntu namunyuzeho aryamye ngira ngo ni ikoti rirambitse hasi, gusa ndebye nsanga ari umuntu wikubakubye yihinahinnye, ndamanuka nk’Umwizeramariya ugomba gutanga amizero y’ubuzima nk’umurage twasigiwe na Fondateur wacu Musenyeri Rafayeri SEKAMONYO avuga ati, Umukene wese ni ikibazo ku mutima w’umwizeramariya agomba gushakira  gisubizo byanze bikunze, nta kindi nari gukora naruhutse ari uko mukuye mu mazi yari arimo, kuko imvura yari yaguye cyane njya kumusukura ngo abe umuntu nkanjye.”

Soeur Twisunzemariya asaba abantu bafite ubushobozi kugirira impuhwe abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe, kuko buri wese byamubaho, “bucya bucyana ayandi”.

Uyu mu Mansera avuga ko biteguye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gukurikirana no kuvuza uyu murwayi wo mu mutwe, n’abandi bashobora kuzagenda bakura ku muhanda, kugeza babaye abantu nk’abandi.

Uyu murwayi wo mu mutwe wakuwe ku muhanda, akenshi abantu bamunyuragaho amanywa n’ijoro, imvura igwa cyangwa mu izuba ry’igikatu aho yabaga aryamye ku muhanda, mu Kagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba. Ibyo kurya ngo yabihabwaga n’abacururiza imbuto ku muhanda, nabwo bakabimuha babimujugunyiye.

Nyuma yo kumwoza no no kumutunganya, yavuze ko yitwa Feresita, akaba ngo afite Se umubyara witwa Oswald ndetse na Nyina witwa Veneranda, akaba ari mu kigero cy’imyaka 40.

Uyu murwayi wo mu mutwe yari amaze igihe kinini arara ku muhanda.
Uyu murwayi wo mu mutwe yari amaze igihe kinini arara ku muhanda.
Yari amaze imyaka myinshi aryama hafi y'urusengero, nyamara ntawe umufasha.
Yari amaze imyaka myinshi aryama hafi y’urusengero, nyamara ntawe umufasha.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  • Affairs sociaux ku nzego zose, bimeze bite ko ababakeneye kurusha abandi ntacyo mubamarira ! Erega hari igihe dutinya abarwayi bo mu mutwe ngo batatumerera nabi da !

  • Mansera (mugani wanyu ????????) Imana izamwiture inshuro 77

  • Twishimiye ko Umurage wa Mgr Rafayeri SeKAMONYO ukomeje kwera imbuto. Bravo Ma soeur.

Comments are closed.

en_USEnglish