*Hari abagihohotera umuturage watanze amakuru *Amakuru yaba meza yaba mabi ngo agomba gutangwa kuko ari itegeko Mu Rwanda haracyari abayobozi batarasobanukirwa n’itegeko ryo gutanga amakuru, ndetse hari aho umuturage ahohoterwa kuko yatanze amakuru. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri bari mu karere ka Nyaruguru baganira n’abayobozi kuri iri tegeko […]Irambuye
Mu nama y’Abaministiri yateranye mu cyumweru gishize, kuwa 09 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko izi mbabazi zidasobanuye guha rugari abifuza gukuramo inda. Muri aba bantu 62 bahawe Imbabazi, harimo 25 […]Irambuye
Bacye bakoresha Internet nibo baba batabonye ifoto yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga y’Umupolisi usunika ku igare umuntu wamugaye amwambutsa umuhanda, byabereye ku matara yo kumuhanda aho bakunda kwita kuri ‘peyage’ mu mujyi wa Kigali. Abanyarwanda benshi yabakoze ku mitima, bashimye igikorwa cy’uyu mupolisi bakita ubumuntu n’ubunyamwuga, abandi bakita ubupfura n’indangagaciro z’umunyarwanda, abandi bavuga ko bikwiye […]Irambuye
Mu mahugurwa ya Save the Children yatangijwe kuri uyu wa mbere i Kigali arimo abana 18 bo mu bihugu binyuranye ku isi, umwe mu bana wo mu karere ka Gicumbi yavuze ko Leta ikwiye gushyiraho ibihano bikarishye ku bantu babangamira uburenganzira n’imibereho by’umwana. Aba bana bari guhugurwa ku burenganzira bwabo no kugira uruhare mu bibakorerwa, […]Irambuye
Mu kagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hamenyekanye inkuru y’umugabo w’imyaka 40 bivugwa ko yapfuye yiyahuye amaze kumenya ko yanduye Virus itera SIDA. Uyu mugabo witwa Innocent Mushimiyimana yari amaze igihe arwaye SIDA ariko adafata imiti. Umubiri we wari warashegeshwe n’indwara z’ibyuririzi nubwo […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Mugesera, mu karere ka Ngoma bavuga ko batishimiye ukuntu imbuto y’imyumbati n’ibijumba iri gutangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe kandi bose bakeneye izi mbuto. Aba bananenga uko bashyizwe mu byiciro, bavuga ko ihabwa abo mu kiciro cya mbere n’icyakabiri kandi hari abari mu cya Gatatu bakennye kurusha abo mu cya […]Irambuye
Mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, Jean de Dieu Murigande yishwe kuri iki cyumweru mu buryo bubabaye ahondaguwe amabuye kugeza ashizemo umwuka. Abakekwa kugeza ubu ni abagabo bane bari basangiye inzoga. Umwe muri bo arabyemera. Kuri iki cyumweru saa sita n’igice nibwo abaturage babonye umurambo wa Muriganda wishwe nabi cyane. Ibi byabereye mu […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB kuri uyu wa gatanu cyasoje amarushanwa y’abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda, ku biganirompaka, yegukanywe na Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati izwi nka Mudende yahawe igikombe na sheki y’amafaranga miliyoni imwe. Iri rushanwa ryari rifite intego yo gushishikariza Abanyarwanda cyane urubyiruko kurushaho kunoza imitangire ya Serivisi byose bigamije iterambere […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi abagera ku 15 000 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ka HIV. Gukumira ikwirakwizwa ry’ako gakoko ni kimwe mu bibazo bishakirwa umuti kuko ngo nubwo hakorwa ubukangurambaga hari aho imibare y’abandura yanga igakomeza kwiyongera. Abaturage bagera kuri 3,5% mu karere ka Gicumbi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ni ukuvuga abaturage 15 000. […]Irambuye
*Hon Ntawukuriryayo we ngo abona byicwa n’itegeko rigenga amashuri makuru… Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko muri iyi minsi uburezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga bwahindute ubucuruzi, akavuga ko bidakwiye kuko intego yo kwigisha ari ukuzamura ireme ry’umuryango mugari (ibyo yise ‘Social Motive’). Mu biganiro byo gusobanurira Abasenateri bagize Komisiyo […]Irambuye