Digiqole ad

Kaminuza y’Abadiventisiti yatsinze irushanwa ku biganirompaka rya RGB

 Kaminuza y’Abadiventisiti yatsinze irushanwa ku biganirompaka rya RGB

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB kuri uyu wa gatanu cyasoje amarushanwa y’abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda, ku biganirompaka, yegukanywe na Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati izwi nka Mudende yahawe igikombe na sheki y’amafaranga miliyoni imwe.

Kaminuza y'Abadivantisiti yahawe igikombe na miliyoni imwe
Kaminuza y’Abadivantisiti yahawe igikombe na miliyoni imwe

Iri rushanwa ryari rifite intego yo gushishikariza Abanyarwanda cyane urubyiruko kurushaho kunoza imitangire ya Serivisi byose bigamije iterambere rirambye.

Nk’uko byagaragajwe na Amb. Fatuma Ndagiza Umuyobozi wungirije wa RGB, mu ijambo rye yabwiye abanyeshuri biganjemo urubyiruko ko bakwiye kuba aba mbere mu guhindura imitangire mibi ya serivisi igenda igaragara hamwe na hamwe mu Rwanda.

Ati: “Urubyiruko mwebwe muri mu mashuri nka Kaminuza ni mwe bayobozi b’uyu munsi, ni mwe bayobora b’iki gihugu cyacu mu minsi iza, bityo mufate iya mbere mu gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivisi neza.

Aya marushanwa yahuje Kaminuza zo mu gihugu hose, aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali zari zihagarariwe, yasorejwe i Kigali muri Lemigo Hotel.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Kaminuza ya Gitwe, yarushije izari ziyihagarariye.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Byumba iza imbere y’izaho, mu Ntara y’Iburasirazuba, Kaminuza ya Eastern Africa yahize izaho.

Mu  Ntara y’Iburengerazuba, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyamishaba yahize izindi zaho, mu gihe Mujyi wa Kigali harimo Mount Kenya University na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati.

Aya marushanwa mu biganirompaka yegukanywe na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati, ikurikirwa na Eastern Afican University, Kaminuza ya Gitwe yabaye iya gatatu.

Abanyeshuri bose bitabiriye iri rushanwa bashimiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kuba cyarateguye iri rushanwa, bahamya ko rizarushaho kubahugura no gutuma bakora ubushakashatsi.

Uyu munyeshuri aratanga impamvu zituma yihakana akazi ka Trump yahawe
Uyu munyeshuri aratanga impamvu zituma yihakana akazi ka Trump yahawe
Abayobozi bari muri ibi biganiro bakurikira impaka
Abayobozi bari muri ibi biganiro bakurikira impaka
Amb. Fatuma Ndangiza yasabye abanyeshuri kuba abambere mu gihindura serivise mbi
Amb. Fatuma Ndangiza yasabye abanyeshuri kuba abambere mu gihindura serivise mbi
Kaminuza ya gitwe yabaye iya gatatu
Kaminuza ya gitwe yabaye iya gatatu
Eastern Africa University yabaye iya kabiri
Eastern Africa University yabaye iya kabiri
Kaminuza eshatu zahize izindi
Kaminuza eshatu zahize izindi
Ibiganiro byitabiriwe n'abanyeshuri benshi
Ibiganiro byitabiriwe n’abanyeshuri benshi

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Kigali.

14 Comments

  • iyi kaminuza niyo isigaye ari yambere mu Rwanda mwi reme ry’uburezi izindi kaminuza zabaye ibiryabarezi zibereyeho gukama abanyeshuli na Kaminuza yu Rwanda yataye agaciro kuvaho bahurije za kaminuza za leta bakazihindura imwe ubu Kaminuza yu Rwanda yabaye ibisosi

    • Muby’ukuli urebye iyo kaminuza ya East African University Rwanda(nyagatare campus),yatunguranye kuko ni ku nshuro yayo ya mbere yitabira ibyo biganirompaka, kuba yabaye iya kabiri ubwo murumva icyo bisobanuye.Ahubwo icyo nibaza kuki ireme ry’uburezi ryasigara mu mashuli yigenga gusa?

  • Mudende ikomeje kuba ubukombe.Much respect kubuyobozi bwayo

  • nuko muyikoramo se cg muyigamo mukaba mubonye uko muyitaka ku kamiliyoni kamwe? iri se ni irushanwa rikomeye ku buryo uhise ushiduka ko iruse izindi? WAAAAAPI KABISA

    • kuko twayizemo ,tukaba tubona agaciro ko kuyigamo n’inyungu byaduteye niyo mpamvu turi abahamya bo kubivuga.Niba bitakunejeje,pole saana.

  • NONESE URIYA MUNYESHURI MUTWERETSE MUKANDIKA MUSI YIFOTO YE KOYAHAWAKAZI NA TRUMP AKAKANGA KOMUTADUSOBANURIYE UKOBYAGENZE? NTIMUKIYEMEREN MUMAFUTI

  • UBU KWELI CBE YAZIZE IKI ???? YARITABIRIYE SE???

  • long live Adventist University of Central Africa

  • Oya tuge twemera AUCA irasobanutse kandi uretse nireme ryuburezi abaharangiza uzarebe itandukanyirizo ryabo muri dI spline. Auca niyambere

    • Ubivuze neza rwose!

  • Waooooooo…..auca.muribyose muri abambere.njye ndashima imanaaaaa….. Jo nahaboneye imigisha. Nanabaye umuchristo

  • UG kabisa komerezaho biriko biraza nizibika zabanje kuba amagi ubutaha muzazamura igikombe

  • Ndabona iyi kaminuza ngo ni EAUR itoroshye.

  • Iyi Christ Centered Univeristy, iyi itanga uburezi igashyiramo n’uburere ari nabwo bubafasha gutsinda.Uharangije akaba intyoza ku murimo buri gihe ashaka guteza imbere uwo akorera akanyurwa n’ibyo ahabwa kandi akirinda kwikoreramo.Oyeeee!Harakabaho abanyeshuri, abarimu,n’abayobozi b’iyi kaminuza.

Comments are closed.

en_USEnglish