Kaminuza y’Abadiventisiti yatsinze irushanwa ku biganirompaka rya RGB
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB kuri uyu wa gatanu cyasoje amarushanwa y’abanyeshuri ba Kaminuza zo mu Rwanda, ku biganirompaka, yegukanywe na Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati izwi nka Mudende yahawe igikombe na sheki y’amafaranga miliyoni imwe.
Iri rushanwa ryari rifite intego yo gushishikariza Abanyarwanda cyane urubyiruko kurushaho kunoza imitangire ya Serivisi byose bigamije iterambere rirambye.
Nk’uko byagaragajwe na Amb. Fatuma Ndagiza Umuyobozi wungirije wa RGB, mu ijambo rye yabwiye abanyeshuri biganjemo urubyiruko ko bakwiye kuba aba mbere mu guhindura imitangire mibi ya serivisi igenda igaragara hamwe na hamwe mu Rwanda.
Ati: “Urubyiruko mwebwe muri mu mashuri nka Kaminuza ni mwe bayobozi b’uyu munsi, ni mwe bayobora b’iki gihugu cyacu mu minsi iza, bityo mufate iya mbere mu gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivisi neza.”
Aya marushanwa yahuje Kaminuza zo mu gihugu hose, aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali zari zihagarariwe, yasorejwe i Kigali muri Lemigo Hotel.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Kaminuza ya Gitwe, yarushije izari ziyihagarariye.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Byumba iza imbere y’izaho, mu Ntara y’Iburasirazuba, Kaminuza ya Eastern Africa yahize izaho.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyamishaba yahize izindi zaho, mu gihe Mujyi wa Kigali harimo Mount Kenya University na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati.
Aya marushanwa mu biganirompaka yegukanywe na Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati, ikurikirwa na Eastern Afican University, Kaminuza ya Gitwe yabaye iya gatatu.
Abanyeshuri bose bitabiriye iri rushanwa bashimiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kuba cyarateguye iri rushanwa, bahamya ko rizarushaho kubahugura no gutuma bakora ubushakashatsi.
Photos-Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Kigali.
14 Comments
iyi kaminuza niyo isigaye ari yambere mu Rwanda mwi reme ry’uburezi izindi kaminuza zabaye ibiryabarezi zibereyeho gukama abanyeshuli na Kaminuza yu Rwanda yataye agaciro kuvaho bahurije za kaminuza za leta bakazihindura imwe ubu Kaminuza yu Rwanda yabaye ibisosi
Muby’ukuli urebye iyo kaminuza ya East African University Rwanda(nyagatare campus),yatunguranye kuko ni ku nshuro yayo ya mbere yitabira ibyo biganirompaka, kuba yabaye iya kabiri ubwo murumva icyo bisobanuye.Ahubwo icyo nibaza kuki ireme ry’uburezi ryasigara mu mashuli yigenga gusa?
Mudende ikomeje kuba ubukombe.Much respect kubuyobozi bwayo
nuko muyikoramo se cg muyigamo mukaba mubonye uko muyitaka ku kamiliyoni kamwe? iri se ni irushanwa rikomeye ku buryo uhise ushiduka ko iruse izindi? WAAAAAPI KABISA
kuko twayizemo ,tukaba tubona agaciro ko kuyigamo n’inyungu byaduteye niyo mpamvu turi abahamya bo kubivuga.Niba bitakunejeje,pole saana.
NONESE URIYA MUNYESHURI MUTWERETSE MUKANDIKA MUSI YIFOTO YE KOYAHAWAKAZI NA TRUMP AKAKANGA KOMUTADUSOBANURIYE UKOBYAGENZE? NTIMUKIYEMEREN MUMAFUTI
UBU KWELI CBE YAZIZE IKI ???? YARITABIRIYE SE???
long live Adventist University of Central Africa
Oya tuge twemera AUCA irasobanutse kandi uretse nireme ryuburezi abaharangiza uzarebe itandukanyirizo ryabo muri dI spline. Auca niyambere
Ubivuze neza rwose!
Waooooooo…..auca.muribyose muri abambere.njye ndashima imanaaaaa….. Jo nahaboneye imigisha. Nanabaye umuchristo
UG kabisa komerezaho biriko biraza nizibika zabanje kuba amagi ubutaha muzazamura igikombe
Ndabona iyi kaminuza ngo ni EAUR itoroshye.
Iyi Christ Centered Univeristy, iyi itanga uburezi igashyiramo n’uburere ari nabwo bubafasha gutsinda.Uharangije akaba intyoza ku murimo buri gihe ashaka guteza imbere uwo akorera akanyurwa n’ibyo ahabwa kandi akirinda kwikoreramo.Oyeeee!Harakabaho abanyeshuri, abarimu,n’abayobozi b’iyi kaminuza.
Comments are closed.