Ku munsi wa Kabiri w’inama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14, Boniface Mudenge waturutse mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashije kubansiha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kuba igasiga igisa nk’inzigo hagati y’abiciwe n’ababiciye. Mudenge Boniface wanahembwe nk’Umurinzi w’Igihango avuga ko byari bigoye kubanisha […]Irambuye
Umushyikirano 2016 – Ubwo yagaragaza isura n’icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu bihe biri imbere, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko hageze ngo u Rwanda ruvugurure Politike yarwo y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo hubakwe imikoranire ishingiye ku nyungu, aho gukomeza gufashwa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside […]Irambuye
Hashize iminsi itatu mu karere ka Gicumbi hari ibura ry’amashanyarazi rituma bamwe mu baturage bari kwinubira igihombo biri kubateza, zimwe muri servisi abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro byazo kuko bakoresha moteri. Nko gufotoza indangamuntu byakorerwaga amafaranga 50 ariko ubu hari aho baguca 200Frw, abacuruza ibyo kurya no kunywa bifashishije za frigo nabo bakaba batangiye kubizamuraho igiciro. […]Irambuye
Habyarimana Joseph wo mu Ntara y’Iburengerazuba yaje mu Umushyikirano aturutse mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura, Akagari ka Kizura mu mudugudu w’Akamabuye, akaba Perezida wa Koperative y’Abasheshe akanguhe bahabwa inkunga y’ingoboka. Uyu musaza amagambo ye yasekeje abantu bose mu gihugu bari bakurikiye Umushyikirano wa 14 uri kubera muri Kigali Convention Center. Hari mu […]Irambuye
Abagize Imiryango ya Leta igera kuri 27 baherutse mu itorero ryiswe Inkomezamihigo mu Ugushyingo 2016 bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo Itegeko ryo mu 2012 ku masoko ya Leta ryoroshywe ku miryango nk’iyi. Abo muri iyi miryango bavuga ko batorohewe no kuba iri tegeko ribemerera gupiganwa mu masoko ya Leta ariko ugasanga ibyo basabwa ari […]Irambuye
Urwego rwihariye rwasimbuye Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha z’Umuryango w’Abibumbye “Le Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI)” rwaraye rurekuye by’agateganyo Ferdinand Nahimna na Padiri Emmanuel Rukundo bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bari bafungiye muri Gereza ya Koulikoro muri Mali. Umucamanza Theodor Meron yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bafunguwe […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza Itorero ry’abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Kamonyi bagera ku 1 268 Minisitiri Kaboneka Francis w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko nta muyobozi mu nzego z’ibanze ukwiye kwitwaza izina rye ngo yirukane umukozi ku kazi. Hirya no hino mu mirenge n’utugari harimo kuvugwa bamwe mu bakozi bo muri izi nzego begura ku mirimo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu nama nyuguranabitekerezo hagati y’ikigo cy’ingoboka n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ituriye Parike enye z’igihugu, hatangajwe umushinga w’ibiciro bishya ku bononerwa n’inyamanswa zo muri Parike ngo bishobora gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2017. Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF), gifite inshingano gutanga indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba […]Irambuye
Umusore witwa Nkundimana wo ku Gisozi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira inzego no kwambura abantu abeshya ko ari umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi. CSP Ngondo Elia wungirije Komiseri ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Police yavuze ko Nkundimana yakurikiraga urubanza runaka mu rukiko akahavana amakuru y’ibanze. Ubundi akoresheje SimCards zirenga 22 afite, zirimo […]Irambuye
Nyuma y’uko ikiciro cya kabiri cy’Umushinga ‘PAREFBe2’ waterwaga inkunga n’igihugu cy’Ububiligi kigeze ku musozo, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels yizeje ko ibikorwa byo gutera amashyamba no kubungabunga ahari batangiye muri uyu mushinga bazakomeza kubishyigikira. Ibyiciro byombi by’uyu mushinga ‘PAREFBe2’ byatwaye Ama-Euro miliyoni 7.860, yakoreshejwe mu gutera amashyamba kuri Hegitari 4 500 mu Turere dutandukanye. […]Irambuye