Rwanda: abana barasaba ibihano bikarishye ku babangamira imibereho yabo
Mu mahugurwa ya Save the Children yatangijwe kuri uyu wa mbere i Kigali arimo abana 18 bo mu bihugu binyuranye ku isi, umwe mu bana wo mu karere ka Gicumbi yavuze ko Leta ikwiye gushyiraho ibihano bikarishye ku bantu babangamira uburenganzira n’imibereho by’umwana.
Aba bana bari guhugurwa ku burenganzira bwabo no kugira uruhare mu bibakorerwa, aha barahana amakuru y’uko iwabo mu gihugu byifashe n’icyo bakora ngo hagire igihinduka kigana heza.
Kajal Pariyar umukobwa w’imyaka 14 waturutse muri Nepal avuga ko iwabo abana benshi batiga kuko amashuri ari macye mu byaro, abiga ngo bakora urugendo rurerure kandi ruvunanye, ubundi abandi bagashyingirwa ari bato cyane.
Pariyar avuga ko uburenganzira bw’umwana iwabo bukiri hasi kuko usanga abana benshi bashyingirwa ari baton go imiryango yabo yirinda ko baterwa inda z’indaro kubera kubasambanya bya hato na hato. Akifuza ko Leta yabo yagira ibyo ihindura mu kurengera abana no kuborohereza kubona uburezi.
Denise Mutuyimana wo mu karere ka Gicumbi uri mu bahagarariye u Rwanda muri aya mahugurwa we avuga ko ababyeyi b’abana muri iki gihe batabaha umwanya bamenye icyo nabo bashaka.
Mutuyimana avuga ko usibye ibindi byaha bimwe bikorerwa abana, hari no kubakoresha imirimo ivunanye nk’aho bubaka batiruzwa amabuye aremereye, abakoreshwa imirimo yo mu rugo mu mijyi bakiri bato cyane, abavanwa ku mashuri ngo bajye mu mirimo nk’iyo n’ibindi…
Mutuyimana asaba Leta y’u Rwanda ko yashyiraho ibihano bikarishye ku bantu bose babangamira babangamira imibereho n’uburenganzira by’abana.
Marcel Sibomana ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children mu Rwanda avuga ko kumva ibyo umwana akeneye aribyo bikwiye gushingirwaho mu kugira ibyo umukorera.
Mu bikorwa byabo nka Save the Children haba mu burezi, gufasha abana ku giti cyabo, iterambere ry’uburenganzira bwabo no kubarinda ihohoterwa byose ngo baba bashaka kubishingira ku bushake bw’abana.
Ubu ngo bafite gahunda yo gufasha abana kugira uruhare mu igenamigambi ry’igihugu kuko bikiri hasi. Ibi ngo byahera ku nzego z’uturere bakaba banasaba Leta kubishyiramo imbaraga cyane ko abana bafite umubare munini w’abatuye u Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW