Si inshingano ya Police gusa, ibi bireba n’abanyarwanda bose – CP Rumanzi
Bacye bakoresha Internet nibo baba batabonye ifoto yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga y’Umupolisi usunika ku igare umuntu wamugaye amwambutsa umuhanda, byabereye ku matara yo kumuhanda aho bakunda kwita kuri ‘peyage’ mu mujyi wa Kigali.
Abanyarwanda benshi yabakoze ku mitima, bashimye igikorwa cy’uyu mupolisi bakita ubumuntu n’ubunyamwuga, abandi bakita ubupfura n’indangagaciro z’umunyarwanda, abandi bavuga ko bikwiye kubera urugero buri wese.
Uyu mupolisi, Constable David Ngororano, hari n’abamusabiye ishimwe ryihariye ku bw’iki gikorwa.
Muri Police y’u Rwanda ariko ho, ibi bo ngo ni ibisanzwe, ngo ni inshingano ze yakoze bityo nta kidasanzwe, ahubwo ngo ni uko ubu byagaragaye.
Komiseri mukuru wa Traffic Police CP George Rumanzi yabwiye Umuseke ko igikorwa uriya mupolisi yakoze gisanzwe kiri mu nshingano ze zo kwita ku gufasha abanyantege nke gukoresha umuhanda neza nk’abandi.
Commissioner of Police Rumanzi avuga ko icyabaye ari uko umuntu yabifotoye akabitangaza bikagera kuri benshi, naho ubundi ngo ubusanzwe abapolisi mu kazi kabo barabikora kenshi kuko ari inshingano yabo ahubwo ntibigaragare kuko abantu baba bihugiyeho cyane muri iki gihe.
CP Rumanzi ati “Abanyantege nke bagomba gushyirwa imbere…kandi si Abapolisi gusa bafite inshingano zo kubafasha ahubwo bireba abanyarwanda bose muri rusange.”
Abakoresha umuhanda ngo bakwiye guha iya mbere abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke nk’abana, abasheshe akanguhe cyangwa abarwayi, nabo bashaka bakawukoresha kimwe n’abandi, ndetse bakabibafashamo.
Iyi foto yo yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo kuwa mbere yashimishije benshi bayibonye aho bigaragara ko umupolisi yari yahagaritse ibinyabiziga kugira ngo yambutse uyu muntu.
Ibi byakomeza kubera benshi urugero mu gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda harimo iyo kugira umutima n’ubumuntu bigeza ku kubaha no gufasha abanyantege nke.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
14 Comments
Ahhh, nta gitangaza kirimo na gito, uwo byatangaje nuko atagira ubu muntu kandi ikindi umupolisi ni umuntu w’abandi bose ikindi kandi yari afite inshingano zo gucunga umutekano wo mu muhanda kandi yaba ugenda n’amaguru cg icyo aricyo cyose umupolisi agomba kumufasha kuko biri munshingano ze zo gucunga ibibera mu muhanda byose.
Uwo byatangaje ahubwo yisuzume kuko nta gihe tutabafasha aho badusanga mu kazi turabikora rwose.
@Liza nibyo nta gitangaza kirimo, ariko igikorwa cyiza cyo kirimo. Abagishima rero ntibivuga ko nta bumuntu bafite ahubwo baragaraza uko abantu bakwiye kwitwara kuko hari bamwe batabikora gutyo. Umwana wawe iyo abaye uwa mbere mu ishuri ntumushima waba ufite akantu ukanamuhemba? Ubikorera iki se kandi n’ubundi umunyeshuri wese afite inshingano zo kwiga neza no gutsinda?
Igikorwa kiza kirashimwa, igikorwa kibi kikagawa kugirango bifashe abasigaye bose. Uwo ni umuco nyarwanda.
Ntibivuze ngo bamuhe umudari, ariko burya n’ijambo urakoze ryonyine ryubaka umuntu.
Ubu ni ubumuntu abantu birirwa bavuga ngo sinzi ngo polisi gusa nizereko aya mashusho yabahaye inyigisho iki icyerekana ishusho ya police yacu ibikorwa birigaragaza pe, gusa keep it up RNP mwerekanya ubunyamwuga aha uyu mupolisi ni intangarugero yerekanye isura nyayo y’igipolisi cyacu well done officer
Afandi, wabyita ibisanzwe cg inshingano icyo wamenya ni uko igikorwa kiza iyokigaragaye gishimwa.
Uyu mupolisi yabaye intangarugero nyine kuko yagaragaye. Mushatse mwamushimira byihariye.
UYU POLICEMAN NI UWO GUSHIMIRWA KANDI IMANA IMUHE IMIGISHA.
GUSA IKIBAZO NI UKO AVANGIRWA N’ ABAMUKURIYE BAHOHOTERA ABANYARWANDA, BABARIGISA HASHIRA IGIHE BAKAVUGA KO ARIBO BARI BABAFITE( Kizito, ba bayisilamu). N’ ABANDI BAKINGIRA IKIBABA ABANYABYAHA( Case ya Rwigara: uwamugonze aracyahahamutse??). MUGIRE AMAHORO.
URATUBIHIRIJE,UBWO SE WOWE URI SHYASHYA
Nyamuneka ibyiza bijye bishimwa nk’uko nibibi bigawa. Iyi foto yankoze ahantu kuko iyo ashaka yari kumwihorera n’abandi bakamwambutsa kandi nta tegeko ryari kumuhana. Maze iminsi mbabona nkumva biranshimishije:Ku Giporoso umupolisi yahagaritse imodoka afashe akana k’akanyeshuri akaboko akambutsa umuhanda, njye nabanje kugirango ni PAPA wako, ngeze imbere kuri IFAC KIMIHURURA nkubitana n’undi afashe agakecuru kavuye mu misa ya mugitondo akambutsa umuhanda kagenda kamubwira inkuru barebana mu maso. Si ukubabeshya emotions zaranyishe. None reba n’uriya. Ni ukuri ni ibyo gushima mu bindi bihugu abaturage na polisi ntibisanzuranaho rwose.
Hari n’igihe usanga umuntu imodoka yamupfiriyeho barimo kumusunika. Bafite uburere rwose.
Imana iguhe ,umugisha kuko wakoze igikorwa kiza,kd wagaragaje ubunyamwuga
Ureke babandi imodoka izima, akihutira kukwaka permis ngo akwandikire atazi n ikibazo wagize.
Muba mwabuze ibyo mwandika.
Umva mbese babuze ibyo bandika se ubisomera iki? Ariko mwabaye mute
Hari byinshi byiza bikorwa na Police haba mu muhanda cg se ahandi. Abapolisi ni abana b’u Rwanda kandi kugaragaza uburere bwiza, ikinyabupfura no kubaha buriwese ni inshingano zacu twese. Gusa icyo uyu muhungu yakoze njye ndabona gikwiriye gushimwa ndetse byatera begenzi be ishyaka.
UDASHIMA IBYUYU MU POLICE YAKOZE NTAZA SINZI ICYO AZASHIMA MUBUZIMA BWE!!! GUSA NDAHA UBUTUMWA ABAYOBOZI BA POLICE BAVUZE KO YAKOZE IBISANZWE!!! NIBYO NIBISANZWE ARIKO MU GISIRIKARE,POLICE UMUNTU YO NGEZWA I GARADE BITEWE NIBITENDO,DISCIPLINE AGARAGAZA SINZI IBINDI BITENDO NA DISCIPLINE BATEGEREJE NGO BONGEZE UYU MU POLICE I GARADE(RANK) HE DESERVE IT, ICYAAMBERE KUBA YAGIZE IMANA AGA FOTORWA IFOTO YE IGASAKARA HOSE IHESHA ISURA NZIZA POLICE IGAKWIRAKWIZWA HOSE HARI AKAMARO BYAMARIYE POLICE MURI RUSANGE KANDI KUBERA IKINTU YAKOZE MUMA SEGONDA MAKE!!! SO JYE NDABONA ARAMAHIRWE UYU MU POLICE YAGIZE YO KUBA YAMENYEKANYE MUGIKORWA KIZA NKAKIRIYA AKWIYE KUBIHEMBERWA KANDI PANA BWA BUFARANGA BAHA UMUNTU AKABURYA BUKARANGIRA, MUMWONGEZE I RANK KANDI RIFATIKA NUMUSHHARA WE URIYONGERA EXACTLY!! JYE NDABIMUSABIYE NKUMUNYARWANDA. IKINDI MUGOMBA KUMENYA SI BURI WESE UKORA BIRIYA YAMBAYE UMWENDA WA LETA HARABUSANGA BARIGIZE INDAKOREKA NAMAJOSI BARAYAGAMITSE. URIYA AGOMBA KUBISHIMIRWA KUVA ABANTU BENSHI BABIMENYE. NDASHIMA NABANDI BAKORA IBIKORA NKIBYO HARU MU POLICE NABONYE KU GISHUSHU AFASHA ABANDI GUSUNIKA IMODOKA YARI IHAGIRIYE IKIBAZO
Comments are closed.