Kayonza: 5 bayobora koperative y’abahinga umuceri barakekwaho kunyereza miliyoni 8 Frw
Abayobozi batanu ba Koperative ‘Duterimbere Murundi’ y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu batawe muri yombi harimo Perezida w’iyi Koperative, umucungamutungo n’abandi batatu bari muri komite nyobozi y’iyi koperative Duterimbere Murundi.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’abo bayobora.
IP Kayigi avuga ko aba bantu batanu bahise bafatwa, bacumbikiwe kuri station ya police yo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.
Ati “ Aba bayobozi bacumbikiwe kuri station ya polisi I Rukara aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’abanyamuryango b’iyi koperative ungana n’asaga miliyoni umunani z’amafaranga.”
Kuri uyu wa Kabiri kandi abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba bari baramukiye mu gikorwa cy’igenzura muri iyi koperative ‘Duterimbere Murundi’.
Aba bakozi ba RCA ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba bemeje ko muri iyi koperative haburiwe irengera 8 528 205 Frw.
Aba bakozi ba RCA bavuga ko muri aya mafaranga yaburiwe irengero harimo ayavuye mu musaruro w’umuceri n’andi yagiye akurwa kuri konti za koperative.
Iri genzura ryagaragaje ko hanyewejwe miliyoni umunani, ni iryakozwe ku musaruro w’igihembwe cya kabiri cy’ihinga mu mwaka ushize gusa hari abanyamuryango bagaragaza ko no mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2015-2016 hari andi mafaranga yaraburiwe irengero.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW