Digiqole ad

Police yavuze ku kibazo cy’abanyamakuru Robert Mugabe na Shyaka Kanuma

 Police yavuze ku kibazo cy’abanyamakuru Robert Mugabe na Shyaka Kanuma

Police y’u Rwanda yasubije ku bibazo by’abanyamakuru Shyaka Kanuma ufunze kuva kuwa gatandatu na Robert Mugabe umaze iminsi akorwaho iperereza hagamijwe gukusanya amakuru. Abasuye Shyaka Kanuma bakamubura ngo ni uko baba batarakurikije amabwiriza.

ACP Celestin Twahirwa ushinzwe Community Policing, CP George Rumanzi w'ishami ryo mu muhanda na ACP Morris Muligo wa CID baganira n'abanyamakuru
ACP Celestin Twahirwa ushinzwe Community Policing, CP George Rumanzi w’ishami ryo mu muhanda na ACP Morris Muligo wa CID baganira n’abanyamakuru

Shyaka Kanuma wari umuyobozi na nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango yatawe muri yombi kuwa gatandatu ashinjwa kunyereza imisoro irenga miliyoni 60 no gukoresha impapuro mpimbano mu gutsindira isoko rya Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye kurugerero.

Assistant Commissioner of Police Morris Muligo umuyobozi wa Police y’u Rwanda ishami ryo gukurikirana ibyaha (CIP) yatangaje kuri uyu wa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru ko bafunze Kanuma kubera ibyo akekwaho atari ukubera ikindi kintu.

Ati “Twe ntabwo tureba ngo iki cyaha ni icy’imisoro, ibidukikije cyangwa iki… twe tureba ibiri mu gitabo cy’amategeko kivuga ko unyereza imisoro ashobora gufungwa amezi atandatu cyangwa imyaka ibiri, sitwe dushinzwe gufatiira hari ababishinzwe, twebwe dukora dosiye igashyikirizwa umushinjacyaha ubwo umucamanza agafata umwanzuro we.”

ACP Muligo yavuze ko abashatse gusura Kanuma ntibamubone ari uko haba hari amabwiriza batakurikije, avuga ko uyu mugabo afungiye kuri station ya Police i Remera kandi hakurikizwa amahame y’uburenganzira bwo gusurwa ufunze yemererwa n’amategeko.

Umunyamakuru Robert Mugabe nyir’ikinyamakuru Great Lakes Voice, mu minsi ishize yagaragaje impungenge z’umutekano we ku mbuga nkoranyambaga. Aha yavuze ko yambuwe telephone n’abantu atazi nyuma agatangira guhamagazwa kuri Police kwitaba, we yavuze koi bi abihuza n’umwuga akora.

Kuri iki kibazo, uyu munsi ACP Morris Muligo wa CID  yavuze ko bafite inshingano nk’abashinzwe iperereza ku byaha zo gushaka amakuru ku mpuntu.

Ati “Mugabe ntabwo afunzwe icyo dukora tumuhamagara ku makuru dukeneye, ariko igihe cyose amakuru aba ari ibanga igihe bitarahinduka icyaha, igihe byo tumubaza bizahinduka icyaha tuzabahamagara tubabwire ngo ukekwaho iki cyaha ni kanaka arashinjwa iki cyaha.”

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko dukwiye kumva ko umunyamakuru atari hejuru y’amategeko. Igihe cyose yaba afite ibyo ashinjwa yakurikiranwa bipfa gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko. Kanuma we ndabona n’ibyo ashinjwa ntaho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru.

Comments are closed.

en_USEnglish