2009-2015: Leta yaciwe miliyoni 860 mu manza 182 kubwo gusuzugura Komisiyo y’abakozi
- Hari inzego zanze gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi Komisiyo
- Nyagatare ngo niho hagaragaye ibi bibazo cyane
- Kaminuza y’u Rwanda, WASAC, MINISANTE na Rulindo nabo batunzwe agatoki
Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yasesenguye umugereka wa raporo ugaragaza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ku bujurire yagiye yakira ariko inzego ntiziyubahirize. Iyi myanzuro iba igaragaza uburyo urwego rwakemurira ikibazo umukozi uba yararenganijwe akitabaza komisiyo, kutubahiriza iyo myanzuro bishora Leta mu manza idatsinda bikayigusha mu gihombo.
Hagati ya 2009 na 2015 inzego za Leta zinyuranye zaburanye mu manza 255 zitsindwamo 182, izi nzego zaciye amafaranga miliyoni 820 ndetse n’ibihumbi 47 310US$ mu manza abakozi baba batsinze inzego zabarenganyije.
Izo manza zose ngo inzego za Leta zabaga zajyanywe mu nkiko kuko zanze kubahiriza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi ba Leta umukozi agahita agana ubutabera.
Ibibazo byagarutse cyane mu bujurire ni ukwirukanwa no guhagarikwa mu buryo butubahirije amategeko, kudahembwa umushahara n’ibindi umukozi aba agererwa n’amategeko, kutazamurwa mu ntera no kudahemberwa impamyabumenyi umuntu aba akoreraho.
Imyanzuro itangwa na komisiyo y’abakozi kuri ibi birego iyo itubahirijwe ngo usanga urwego cyangwa ikigo runaka kijya mu manza akenshi ngo umukozi wareze agatsinda Leta.
Bagarutse ku rugero aho Komisiyo y’abakozi ba Leta yasabye Akarere ka Bugesera gukemura ikibazo cy’umukozi witwa Nzeyimana Fred wari wirukanwe Akarere kakanangira umukozi aregera inkiko atsinda Akarere agenerwa miliyoni umunani, nabwo ntiyanyurwa ngo n’ubu yajuririye arenze aya.
Angelina Muganza umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta yavuze ko kugeza ubu hari abakozi 16 barenganyijwe n’inzego za Leta izi nzego zikananga kubahiriza imyanzuro ya komisiyo y’abakozi ba leta.
Izi nzego ngo zirimo uturere, amashuri makuru, za Minisiteri, ndetse n’ibigo bya Leta aho usanga abakozi babyo bagiye bitabaza Komisiyo y’abakozi kugirango ibarenganure.
Ibyagaragaye cyane muri iyi raporo ni ikibazo cy’abarimu birukanwa n’abahagarikwa mu buryo butubahirije amategeko, abafitiwe ibirarane, ndetse n’abahemberwa impamyabumenyi ziri hasi yizo bafite.
Akarere ka Nyagatare niko kagaragayemo ibi bibazo cyane, ikintu Komisiyo y’abakozi yavuze ko ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa na REB hakarebwa uburyo abarimu bari mu mirimo kuko ngo bigaragara ko hari abari mu kazi bitubahirije amategeko kubera uburiganya bwakozwe mu kumushyira muri ako kazi.
Komisiyo y’abakozi ba Leta ivuga ko iki kibazo gikwiye gukurikiranwa mu turere twose atari Nyagatare yonyine kuko ngo n’ahandi hari ibibazo.
Uyu mugereka kandi ugaragaza ibindi bigo nka Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima, ikigo nka WASAC n’uturere nka Rulindo.
Izo nzego nazo ziri muzitarubahirije imyanzuro ya Komisiyo ubu abakozi abakozi kugeza ubu ibibazo byabo bitarakemuka.
Visi Perezidante wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturange mu nteko ishingamategeko avuga ko impamvu abakozi bakomeza kwiyambaza komisiyo y’abakozi ngo ni uko hari abakoresha birengagiza amategeko kandi ahari.
Yibutsa ko amabwiriza ya Minisitiri w’ubutabera atageka ko uwateje Leta igihombo azajya akurikizwa bakaba ari bo babiryozwa.
Photos ©C.Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ahahaha nibe na komisiyo ipfa kuvuga nubwo ntacyo bitanga. Ko mwibagiwe RDB nayo yirukana bidakurukije amategeko
Kuki ariko mutinya kuvuga ibintu uko biri: ni abayobozi b’ibigo si ibigo bisuzugura komisiyo! Abo ba nyakubahwa usanga barigize utumana bica bagakiza rwose nibo bakwiye kwishyura izo za miliyoni aho gukurwa ku misoro yacu hejuru y’ubwibone n’ubwirasi bagaragariza abakozi bayobora. Kuki ayo mabwiriza ya Minister Busingye mutinya kuyashyira mu bikorwa?
Iyi komisiyo se irateganya gukora iki ngo ibi bihagarare? Nako ntibizongera kuko havumbuwe umuti wo kubeguza bakandikishwa ku gitugu ko basezeye ku mpamvu zabo kwirukanwa bijya mu manza nomuri za komisiyo ntibizongera kubaho!!!
Ariko se mukabona nta ngaruka bizagira ku gihugu nabagituye kuba umuntu azitwaza ko akuyobora agashaka kugurisha akazi kawe bugacya akubwira ngo andika wegura komisiyo yumva bizoroha amaherezo abantu ntibazizirikaho nibisasu kweli!
Haaaaa ntimubizi ibiri muzibanze ubu, uritsamura cg ayo bagusabye utayatanga bati turakunyuzaho tugiye kunyuza abandi, tugiye gukora assessment tubeguze, ubu mu turere ntawe unyeganyega nubwoba gusa gusa kugeraho nababa diregiteri babugabiwe munzira zubusamo bitwa ai iyo witsamuye bagira bati turagutanga bakweguze!!!!!! Murumva bizoraha, murumva iyo mikorere abantu bamwe imitima i8tari mugitereko, abandi ni ndakwegu7za, abandi ni reka nishakire mwayanjye nshaka impamba umunsi wange numwe murumva igihugu kijyahe bavandi? Mbahe ingero zuturere se hano mu majyepho ahonibereye?
Comments are closed.