Digiqole ad

Rubavu: Abarobyi mu ndaya bikabije, bagura kuva kuri 500Frw

 Rubavu: Abarobyi mu ndaya bikabije, bagura kuva kuri 500Frw

Abarobyi ngo nyuma y’amajoro bahiga amafi bakurikizaho kujya mu ndaya

* Abagore babo bavuga ko bugarijwe no kwandura SIDA
* Iyo bavuye kuroba ‘feri’ ya mbere ngo no mu nzu z’indaya ziri hafi
*Mu barobyi 460, abafite hagati y’imyaka 20 na 24 ni 200, ngo nibo bagura cyane

Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu hafi y’ahitwa kuri ‘Brasserie’ ni mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu ngo nta wundi murimo bakora nyuma yo kuva kuroba, bahita bahitira mu nzu z’indaya zituye aho hafi ku bwinshi. Izi ndaya zemeza ko zikunda cyane abarobyi kuko baba bafite agafaranga, abarobyi nabo ngo bazijyamo cyane kuko zidahenda, bagura guhera kuri 500Frw gusa.

Abarobyi ngo nyuma y'amajoro bahiga amafi bakurikizaho kujya mu ndaya
Abarobyi ngo nyuma y’amajoro bahiga amafi bakurikizaho kujya mu ndaya

Abarobyi bafite imiryango usanga ngo bashobora kumara ukwezi batagera mu rugo baraje kuroba aha hantu kubera ko badatuye hafi yaho. Iki ngo ni kimwe mu bituma bajya mu ndaya ngo bakire uwo musonga.

Theogene Haganjimana ni umurobyi aha kuri ‘Brasserie’, nubwo we yivanamo, yemeza ko bagenzi be bakunda indaya cyane.

Ati “Kuko usanga dukora ku mafaranga buri munsi kandi bamwe imiryango yabo iri kure niyo mpamvu benshi bakunda kwishora mu ndaya, iyo bamwe bavuye kuroba feri ya mbere ni mu ndaya, ntizinahenda kuko no kuri magana atanu ugura rimwe. Nazo zikabakunda cyane rero kuko ari abaguzi bagaruka.”

Jean Baptiste Gakuru uyobora ishyirahamwe ry’aba barobyi avuga nawe ko uburaya mu barobyi bukabije gusa ngo bikanaterwa n’ikigero cy’imyaka barimo. Gusa ngo ntibaterera iyo.

Gakuru ati “Buri wa mbere tuganira nabo tukababwira ko bakwiye kurinda ubuzima bwabo nunaniwe kwifata agakoresha agakingirizo, bamwe barabyumva abandi ntibabikozwe.”

Muri iri shyirahamwe rigizwe n’abarobyi 460 abagera kuri 200 bari hagati y’imyaka 20 na 24 aba ahanini ngo nibo bishora cyane mu kugura indaya. Ibintu ngo biteye impungenge zikomeye.

‘Leah Kirezi’ avuga ko yicuruza hano hafi kuri aba barobyi ngo kuko aba akeneye imibereho kandi aba barobyi bafite ifaranga, we akanemeza ko ngo bafasha aba bagabo abenshi baba batuye kure y’imiryango yabo.

Marie Chantal Nyiramuhawenimana umucuruzi w’amafi unafite umugabo w’umurobyi yabwiye Umuseke ko indaya ari nyinshi cyane hano hafi ya Kivu kandi kuri we ngo benshi cyane bafite SIDA, ibi bigatuma bagira impungenge ko abagabo babo babazanira SIDA bavanye muri zo.

Nyiramuhawenimana ati “turasaba ubuvugizi kugira ngo harebwe uko indaya zakurwa hano kuko SIDA rwose iratwugarije hano kuri Brasserie, abarobyi baromoka nta kandi kazi bakora ni ukuzijyamo.  Abana bacu nabo barakura bararuka bazisanga kuko ariwo murimo babona ukorwa aha cyane.”

Kuri uyu wa kabiri hari habaye ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwirinda SIDA.

Bamwe mu bagize Koperative y'abarobyi kuri 'Brasserie'
Bamwe mu bagize Koperative y’abarobyi kuri ‘Brasserie’
Haganjimana, avuga ko bagenzi be bajya cyane mu ndaya nyuma yo kuroba
Haganjimana, avuga ko bagenzi be bajya cyane mu ndaya nyuma yo kuroba
Gakuru ubayobora avuga ko ntako batagira ngo babagire inama buri wa mbere
Gakuru ubayobora avuga ko ntako batagira ngo babagire inama buri wa mbere
Nyiramuhawenimana avuga ko imiryango yabo yugarijwe no kwandura SIDA kubera indaya nyinshi ziri hano
Nyiramuhawenimana avuga ko imiryango yabo yugarijwe no kwandura SIDA kubera indaya nyinshi ziri hano
Igiteye impungenge cyane ni uko benshi hano ari urubyiruko
Igiteye impungenge cyane ni uko benshi hano ari urubyiruko

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • icyo n ikibazo gikomeye kurinda abarobyi kwandura sida government igomba kubafasha ministeri ya sante azatangire vuba bidatinze akaja ipima izo ndaya niba zirwaye bakazimura aho ngaho ndetse n abarobyi banduye bakabafungira kuroba n abandi birakomeye ariko il faut faire quelque chose kuko ni bikomeza gutyo sida izhitanabeshi ni koko birahenda ariko ntakundi bashobora kubarinda iyo ndwara yitwa simusiga

Comments are closed.

en_USEnglish