Digiqole ad

Mu cyaro ngo uzazamura ibiciro by’amazi azabihanirwa

 Mu cyaro ngo uzazamura ibiciro by’amazi azabihanirwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru ikigo cy’iby’amazi isuku n’isukura (WASAC) hamwe na RURA batangaje ko ibiciro by’amazi bishya byashyizweho mu cyaro uzashaka kubirengaho agashyiraho ibye azabihanirwa n’amategeko. Ni ibiciro bishya byatangiye gukora kuva kuya mbere Mutarama mu bice byose bifite ishusho y’icyaro.

Amazi mu cyaro yashyizweho ibiciro bishya
Amazi mu cyaro yashyizweho ibiciro bishya

Amazi atangwa hatabayeho kuyakuruza pompo yavuye ku mafaranga 10Frw ku ijerikani imwe ashyirwa ku mafaranga umunani.

Ijerikani imwe y’amazi ava ku isoko barinze kuyakuruza pompo y’amashanyarazi, ubu ijerikani imwe iragura amafaranga 20frw ivuye ku 30frw yari asanzwe igurishwaho.

Amazi atangwa na pompo ya mazutu, agurwa amafaranga 25frw/jerikani avuye kuri 50frw, naho atangwa mu buryo bwitwa turbo ni amafaranga 19frw avuye kuri 24frw/jerikani.

Umuyobozi wa WASAC, James Sano yavuze ko ba rwiyemezamirimo mu cyaro bishyuzaga abantu ibiciro bishakiye bagomba kumenya ko iki aricyo giciro ntakuka.

James Sano ati  “Abantu bari bamaze iminsi bavuga ko amazi yo mu cyaro ahenda kurusha ayo mu mujyi bigatuma hari abishyiriraho ibiciro bashaka bagahenda abaturage. Muri gahunda yo kugeza amazi menshi kuri benshi ibiciro byaragabanyijwe kandi ntabwo bigomba guhinduka.”

RURA ivuga ko abatazubahiriza ibi biciro bishya bazabiryozwa.

Uhagarariye ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bashakisha bakanatanga amazi, Eng. Sebikwekwe Cyprien yavuze ko ibi biciro biyemeje kubikurikiza kuko inyigo bayigizemo uruhare.

WASAC ivuga kugeza ubu 84,8% by’abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza, abagera kuri 15% batayageraho ngo ni abo usanga batuye ahantu kure y’abandi cyangwa baranze kujya gutura ku midugudu.

Umuntu uzabona aho bacuruza amazi mu gice cy’icyaro ku giciro kinyuranye na kiriya ngo akwiriye guhita ahamagara ku murongo utishyurwa 3988 ukora ibyo byo guhenda abaturage akabibazwa.

Uhagarariye RURA, James Sano umuyobozi wa WASAC (hagati) na Yves Bernard Ningabire Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC
Uhagarariye RURA, James Sano umuyobozi wa WASAC (hagati) na Yves Bernard Ningabire Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibashake amazi ahagije mu mijyi cyane cyane muri Kigali kandi n’ahari asaranganywe neza kuko ni ikibazo gikomeye cyane. Naho ubundi nta terambere ritagira mazi mu mazu aho abantu birirwa bazererana amajerekani babaririza aho bashobora kuvoma kandi naho ku biciro bihanitse.

  • ikibazo gihari nuko umuyobozi wa wasac afite akarimi keza nkaho avuga yuko hafi 84% bafite amazi asukuye ibyo uwari we wese abona ko ari itekinika icya kabiri nuko nabakozi be usanga batishimye kubera guhora abasezerana ibyo atazashira mu bikorwa cyane cyane abo hasi.muri make nareke igipindi

  • nibyiza kuba Amazi yagabanijwe kuko byari bikabije!! ariko natwe abantu batuye mu Karere ka Rubavu mutuvuganire kuko AQUAVIRUNGA ihraduhenda cyane bikabije kuburyo metero cube bayigurisha 650frws ayo mazi araduhenda pe turasaba ko Wasac yatuzanira Amazi cyangwa bakagabanya igiciro kuko turabangamiwe.murakoze

  • birakaze ku banyamayaga/kinazi ruhango.PROCOM itugurisha 800fr/metre cube.naho kumavomero ni 50fr/ku ijerekani.mutuvuganire kbs.

Comments are closed.

en_USEnglish