*Perezida Hollande yemereye Afurika inkunga y’iterambere ya Miliyari 23 z’ama-Euros *Yizeza Afurika ko Ubufaransa buzayihora hafi *Kandi ngo kuza muri Afurika, Ubufaransa ntibaba bushaka ambuye y’agaciro cyangwa kwivanga muri Politike yayo, ahubwo ngo buba buzanye ubufasha. Perezida w’Ubufaransa François Hollande witabiriye inama ihuza Afurika n’Ubufaransa “Sommet Afrique-France”, yongeye guha ikizere Afurika ko bagiye kuyifasha mu […]Irambuye
Rusizi – Iradukunda Joselyne, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yabaye imfubyi afite imyaka 10 yonyine. Ubu yahisemo gutangira akazi ko gusekura isombe, ngo bimurinda kujya muburaya kuko bimuha amahoro. Iradukunda Joselyne yabwiye Umuseke ko amaze kubura ababyeyi be ku myaka 10 yahise ava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza ishuri. Yabaye imfubyi […]Irambuye
*Hari ababona ko amafaranga azarushaho gucungwa neza. *Ku batizera abayobozi ba Koperative ngo bizaborohereza kujya barya atubutse. *Amafaranga umumotari asabwa gutanga ku mwaka asaga 264 600. Nyuma y’amabwiriza mashya agenga itangwa ry’umusanzu wakwaga abamotari, aya akaba aheruka gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iterambere ry’Amakoperative, abamotari ngo banyuzwe no kutazongera gusabwa umusanzu wa Koperative wa buri munsi. […]Irambuye
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga batangaza ko uruhurirane rw’inama nyinshi zitegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere zibangamira abikorera ku giti cyabo kubera ko ngo zitubahiriza gahunda. Babitangaje bahereye ku butumire bw’inama yagombaga kuba saa munani za ku manywa kuri uyu wa kane ihuza itsinda ry’abadepite, ubuyobozi bw’Akarere n’urugaga rw’abikorera, inama bavuga ko yatangiye saa kumi nimwe zirenga […]Irambuye
Ruhango – Abaturage bari mu mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya Leta ya VUP, mu Murenge wa Kinihira, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane badahembwa, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwagira icyo bukora kugira ngo babone amafaranga yabo, gusa Akarere karabahumuriza kokari gukora ibishoboka byose ngo bahembwe mu gihe gito […]Irambuye
Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye. Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego. Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza […]Irambuye
*Icyemezo cy’urukiko cyo kuba wakuramo inda kiratinda ku buryo uyitwite ashobora kubyara urubanza rutararangira. *Abakobwa bataragira imyaka y’ubukure kuba nabo bacyitwa abagore mu itegeko biracyari imbogamzi igihe basambanyijwe. Mu biganiro mpaka ku itegeko ryo mu 2012 riteganya ko umuntu utwite ashobora gukuramo inda ku mpamvu runaka zitanywa n’itegeko kandi bimaze kwemezwa n’urukiko, hari abavuga ko […]Irambuye
Ikigo cy’ikoranabuhanga ImageAd cyakoze porogaramu izwi nka ‘mFarms’ yari isanzwe ikoreshwa mu kugenzura uko ifumbire n’imbuto bigezwa ku muhinzi, kiratangaza ko mu gukoresha ubu buryo hiyongereyeho kuba buzafasha abahinzi guhura n’abaguzi. Nkwame Bentil uyobora ikigo ImageAd cyakoze iyi porogaramu avuga ko iyi gahunda yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwagura ibikorwa by’ubuhinzi ariko ko […]Irambuye
Hashize iminsi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba humvikana kwegura cyangwa kweguzwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane abayobozi b’utugari n’ab’imirenge imwe n’imwe. Abamaze kuva ku mirimo bose hamwe ngerageje kubara aho nagiye nsoma mu itangazamakuru ntabwo bari munsi y’abantu 150. Aba bayobozi benshi koko sinshidikana ko baba bazira imitangire mibi ya serivisi nkurikije uko […]Irambuye
*Ngo abakorera hanze ni bo babatwara abakiliya… Mu gikorwa cyo gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere bikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu cyatangijwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko, kuri uyu wa 12 Mutarama Abadepite basuye abakorera mu gakiriro kari mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro basanganijwe ibibazo abakorera muri iri soko bahura na byo birimo kutabona […]Irambuye