Digiqole ad

Padiri Rubagumya wari umuyobozi wungirije Caritas Rwanda yitabye Imana

 Padiri Rubagumya wari umuyobozi wungirije Caritas Rwanda yitabye Imana

Padiri Emmanuel Rubagumya wari umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa kane mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize uburwayi nk’uko bamwe mu bo bakoranaga babyemeza.

Padiri Emmanuel Rubagumya
Padiri Emmanuel Rubagumya

Padiri Rubagumya yajyanywe muri Kenya tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka ngo avurwe impyiko byisumbuyeho, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Uumwami Faisal i Kigali.

Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yatangarije Umuseke ko nyakwigendera yagiye kwa muganga muri Bitaro byitiriwe Umwami Faisal tariki ya 17 Ukuboza 2016 yijyanye yumva atameze neza ariko ngo ntabwo yari arembye cyane.

Ati “Ajya kwa muganga yari yijyanye, ndetse asaba muganga niba atajya kunywera imiti imuhira, ariko muganga amubwira ko ashaka kumukurikirana ari hafi.”

Nyuma y’aho ngo byageze ku wa gatanu w’icyumweru cyakurikiyeho, Padiri Rubagumya akomeza kugenda aremba, batangira kumushakira ibyangombwa ngo abe yajya kwivuriza muri Kenya.

Ku saha ya saa tanu z’ijoro ku itariki ya 1 Mutarama 2017, nibwo indege yajyanye Padiri Rubagumya i Nairobi ngo bajye kumuvura byisumbuyeho.

Umuyobozi wa Caritas yabwiye Umuseke ko mbere Padiri Rubagumya yari yarigeze kujya kwivuza mu Budage indwara y’Umutima ndetse baranamubaga, ariko ngo mu minsi yashize ubwo yajyaga mu biruhuko muri America bamubwiraga ko nta kibazo cy’ubuzima afite.

Ati “Padiri Rubagumya yari umuntu usabana.”

Padiri Rubagumya yabanje kuba umuyobozi wa Caritas muri Diyoseze ya Kibungo mbere yo kugirwa umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda aho yari amaze imyaka hafi itatu muri iyi mirimo.

Caritas Rwanda ni umuryango ushamikiye kuri Kiliziya Gatulika wo gufasha abakene n’imbabare nta kurobanura

Emmanuel Rubagumya yahawe ubusaseridoti mu 1997.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • RIP

  • Ngo yari “umunsi usabana”.Guys please proofread your articles before publishing them.May Father Rubagumya rest in peace

Comments are closed.

en_USEnglish