i Rubavu abantu 6 141 banduye SIDA ariko 670 nibo gusa bafata imiti
Muri aka karere gatuwe n’abaturage 403 662 kugeza ubu mu basuzumwe imibare y’abanduye ni 6 141 bangana na 0,6% by’abatuye aka karere, imibare iteye impungenge ariko ni uko abafata imiti igabanya ubukana ari abantu 670 gusa muri bariya banduye.
Akarere ka Rubavu by’umwihariko umujyi wa Gisenyi usa n’ufatanye n’uwa Goma ni ahantu havugwa ubusambanyi cyane kuko ari umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Habarurwa abagore n’abakobwa batari bacye bakora akazi ko kwicuruza gsa.
Umupaka wa Rubavu na Goma buri munsi unyuraho abantu bagera ku 45 000, uru rujya n’uruza rushingiye cyane ku buhahirane n’imibanire narwo ngo rufite icyo rusobanura mu gukwirakwira kw’agakoko gatera SIDA mu gihe abantu batirinze.
‘Leah Kirezi’ yameza ko yatangiye gukora uburaya hano ku Gisenyi afite imyaka 16 gusa, ubu afite 33 n’abana batatu. Nibyo akora gusa ngo agaburire abo bana be ariko avuga ko yumva ananiwe ashaka kubireka burundu.
Kirezi yaranduye, ngo mbere yo guhugurwa yanduzaga abagabo benshi bazaga kumwaka “serivisi atanga” ntibashake gukoresha agakingirizo, akabihorera.
Ati “ariko nyuma twahuguwe na SFH batubwira ko nta mpamvu yo gukomeza kwanduza abantu no kongera ubwandu, ubu udashaka gukoresha agakingirizo ntacyo tumumarira.”
Abagore n’abakobwa bakora ibyo kwicuruza aha Rubavu ubu bibumbiye mu mashyirahamwe ari nayo imiryango nka SFH, BDF, San Francisco, UNFPA ndetse n’Akarere babasanga bakabhugurira kwirinda SIDA no gukwirakwiza ubwandu ndetse no kubafasha mu mishinga yo kwiteza imbere kuko ngo abenshi uburaya babukora kubera ubukene.
Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko kubaganiriza kugira ngo bahindure imyumvire no kubafasha kuzamura imibereho yabo bigenda bitanga umusaruro kuko hari benshi bareka uburaya.
Mu mishinga 28 amashyirahamwe yabo yakoze bahawe inguzanyo yose hamwe ingana na miliyoni 16 mu mishinga inyuranye. Bishingiwe na BDF ku kigero cya 75%.
Muri aka karere imibare y’abipimishije igaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 1 na 14 habaruwe abahungu 153 n’abakobwa 164 banduye.
Guhera ku myaka 15 kuzamura igitsina gabo abanduye ni 2 145 igitsina gore ni 3 617 bose bakangana na 0,6% banduye mu batuye akarere ka Rubavu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Fori ni nde wabyungukiramo SIDA imaze abanyarubavu?
NIBA ARI UKO BIMEZE NDABONA RUBAVU HAFI YA YOSE ISHOBORA KUBA IYIGENDANA NI UKWITONDA I RUBAVU
Comments are closed.