Abadepite batoye wa mushinga w’itegeko rigenga ikigo gishizwe indege za gisivili
Umushinga w’Itegeko rivugurura imikorere y’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda (RCAA) wari umaze igihe unonosorwa na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, kuri uyu wa kane wemejwe n’Inteko rusange y’Abadepite, nubwo abadepite batavuga rumwe kuri zimwe mu ngingo zigize iri tegeko, ndetse kuwutora bika byari byasubitswe ku wa gatatu.
Ku wa gatatu itorwa ry’iri tegeko ryarasubitswe Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yongera gukora igororangingo ku ngingo zimwe zitari zisobanutse neza ndetse igira n’izindi nshya yongeramo.
Hon Depite Bazatoha Adolphe Perezide wa Komisiyo yavuze ko bongeye gusuzuma ingingo ya gatanu yari yateje impaka, bakaba bari bayisubijwe.
Iyi ngingo ni yo ikubiyemo inshingano nsha za RCAA impaka zari zavutse kubera ko iha inshingano iki kigo yo kuzagirana amasezerano n’ibindi bigo kubijyanye no kubyegurira abakozi bagikoreraga n’umwenda cyari gifite.
Hon Bazatoha ati “Abagize Komisiyo basanze igika atari ngombwa ko kiza mu itegeko rigenga RCAA kuko ari ikigo gishinzwe igenzura ry’imikorere y’iby’indege za gisivili kitagomba kwinjwizwa mu by’ubucuruzi.”
UM– USEKE.RW
1 Comment
Birababaje biranatangaje aho abantu b abayobozi batora itegeko kdi batanyuzwe!!
Comments are closed.