Kicukiro: 50 bicuruzaga bigishijwe imyuga bacika ku buraya
Abagore n’abakobwa 50 bo mu kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe bahoze bakora ibyo kwicuruza ku muhanda bigishijwe imyuga itandukanye harimo ubudozi bahita bafata umwanzuro wo kuva mu buraya.
Kuwa gatandatu nibwo bahawe impamyabumenyi zabo, bavuga ko kuva ubu batandukanye n’ubuzima bubi bwo kwicuruza ku muhanda bagaharanira ubuzima bwiza n’ubw’abana babo babuha ikerekezo.
Chantal Nyirakinayana wagize igitekerezo cyo kuvana aba bagore n’abakobwa ku muhanda avuga ko yabivanye ku gahinda gakomeye yagiraga iyo yababonaga ku mihanda bateze abagabo.
Chantal ati “nta kintu na kimwe narimfite ariko ndashimira Imana yambashihsije uyu murimo wo kumvisha aba bavandimwe kureka ingeso mbi y’uburaya.”
Avuga ko ubwo yakusanyaga bamwe mu bicuruza bakagirana inama kenshi yasanze abenshi batabikora kubera ingeso ahubwo kubera amateka mabi y’u Rwanda yabagushije mu bukene bukabije
Abo yabashije gukusanya, 50 bagize ikiciro cya mbere nibo barangije kwiga kudoda ngo bizeye kubona imibereho ishingiye kuri uyu mwuga aho kubaho bishingiye ku kwicuruza.
Charlotte Kamaliza urangije amasomo yo kudoda yabwiye Umuseke ko atazasubira mu buraya ukundi kuko byaba ari nko gusubira ku mwanda wataye.
Nirere Marie Rose uyobora Umurenge wa Kanombe yasabye aba bigishijwe kwibumbira muri Koperative kugira ngo babahe kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere. Nawe abemerera kubakorera ubuvugizi.
Nirere ati “uburaya ni ukwiyandarika no kuvanamo uburwayi butandukanye no kubyara abo utateganyije.
Turabashimira icyemeze mwafashe cyo kuva ku muhanda no kwicuruza mwitesha agaciro. Ibi mumaze kugeraho bisubije umugore icyubahiro.”
Aba 50 barangije barimo abagore bafite abana 30, aba bana bakaba barashakiwe uburyo bwo kwiga mu mashuri y’incuke n’abanza.
Chantal Nyirakinayana akaba avuga ko yifuza gukomeza ibi bikorwa no ku bandi bicuruza ahanyuranye mu mujyi wa Kigali abashishikariza kubireka no guha ubuzima bwabo undi murongo.
Photos © Damyxon/Umuseke
Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW