Digiqole ad

Abamotari ntibabona kimwe inyungu zo gutanga umusanzu wa Koperative rimwe mu kwezi

 Abamotari ntibabona kimwe inyungu zo gutanga umusanzu wa Koperative rimwe mu kwezi

Abamotari ntibahwemye kugaragaza imicungire mibi y’imisanzu batanga muri koperative babarizwamo

*Hari ababona ko amafaranga azarushaho gucungwa neza.
*Ku batizera abayobozi ba Koperative ngo bizaborohereza kujya barya atubutse.
*Amafaranga umumotari asabwa gutanga ku mwaka asaga 264 600.

Nyuma y’amabwiriza mashya agenga itangwa ry’umusanzu wakwaga abamotari, aya akaba aheruka gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iterambere ry’Amakoperative, abamotari ngo banyuzwe no kutazongera gusabwa umusanzu wa Koperative wa buri munsi.

Abamotari ntibahwemye kugaragaza imicungire mibi y’imisanzu batanga muri koperative babarizwamo

Mu mabwiriza mashya agenga za koperative z’abatwara abantu kuri moto harimo agenga imitangire y’umusanzu wa koperative, abamotari bari basazwe batanga buri munsi, ariko uzajya utangwa rimwe mu kwezi kandi ucishwe mu bigo by’imari.

Abamotari bavuga ko gutanga umusanzu banyujije amafaranga kuri banki bizatuma nibura bizera ko afite umutekano kandi azagirira akamaro abanyamuryango ba koperative.

Nsabimana Jean Claude ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto i Kigali, avuga ko batangaga buri munsi bishyuzwaga amafaranga 300, muri week-end bagatanga 500 ariko ayo mafaranga yose ntibamenye aho yagiye kuko ngo ntaho yajyaga yandikwa.

Ati “Kuba tugiye kujya dutanga umusanzu rimwe mu kwezi tukayacisha kuri banki bizatuma nibura tugira ikizere ko amafaranga yacu afite umutekano, bizatworohera kuba twajya kureba uburyo imisanzu yatanzwemo. Mbere umuntu yapfaga gutanga umusanzu utagira icyo ukora ahubwo ari ayo kuribwa n’abayobozi bacu.”

Yongeyeho ko batizeye neza niba n’ubundi abayobozi ba Koperative zabo batazajya baca inyuma bakabikuza ayo mafaranga kuko ngo ari bo bazaba bafite ububasha kuri izo konti azacishwaho.

Kalisa Emmanuel ukorera mu murenge wa Kimironko, ati “Ahubwo ndabona icyo kuzajya dutanga umusanzu icya rimwe bizatuma abo bayobazi ba koperative n’ubundi babona uko bayarya ari menshi kuko azaba yakusanyirijwe rimwe.”

Abamotari bari mu bakazi basabwa amafaranga menshi mu kazi ka buri munsi bakora, basabwa umusanzu wa Koperative wa Frw 300 buri munsi muri itanu y’icyumweru, n’amafaranga 500 batanga ku wa gatandatu. Kuri ayo hiyongeraho Frw 300 atangwa ku wa gatanu y’umutekano, bagasorera RRA agera ku  Frw 72,000 ku mwaka, hari Frw 100 ya parking bishyuzwa buri munsi, n’amafarangay’ubwishingi bw’ikinyabiziga 45 000.

Muri rusange utabaze ko umumotari aza kurya, azakoresha moto mu buryo butandukanye, asabwa gutanga amafaranga 264 600 ni agera ku Frw 22 050 ku kwezi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Munanura Apolo tariki ya 11 Mutarama 2017, yavuze ko abamotari batagomba kugira impungenge z’imisanzu yabo kuko ubu bagiye guhagurukira abayobozi ba koperative bari barazifashe nk’uturima twabo.

Ba perezida ba koperative ngo bagiye kwamburwa uburenganzira bwo gusinya kuri cheques, ku buryo Koperative zizajya kigira abakozi bize icungamutungo.

Yagize ati “Turabizi ko abayobozi ba koperative bagiye bakoresha amafaranga yazo uko bishakiye batitaye ku nyungu z’abanyamuryango. Hagiye gufatwa ingamba nshya zo guhangana n’abo bayobozi, tugiye gutangira kwaka abayobozi ba koperative ububasha ku makonti ya koperative.”

Aya mabwiriza mashya ngo azafasha abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto kutazongera kugirana ibibazo n’inzego zishizwe umutekano kuko umusanzu bazajya bawitangira ku giti cyabo kandi mbere wa kusanywaga n’abashizwe umutekano.

Nta munsi w’ubusa abamotari batahwemye kugaragaza ko koperative zabo zicunzwe nabi, ndetse kuri bamwe ko zigamije gukiza abazibora gusa, motari akavunikira bwerere.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

6 Comments

  • Erega ikibazo si ukuyatanga, ahubwo ibyabamotari byicwa na bamwe mu bayobozi ba RCA, barya Ruswa za federation (FERWACOTAM)ubundi bakabakingira ikibaba cyangwa bakabaha umuvuno wo kwiba, aha twatanga urugero rwa HABYARIMANA GILBERT na bagenzi be bahawe ruswa ya 15,000,000 kugira barigise raporo y’ubugenzuzi, kandi banahe FERWACOTAM uburenganzira bwo kwirirwa biba amafaranga binyuze mu kugurisha za moto kandi bitari mu inshingano zayo. ibyo assouman yavugaga mu kiganiro n’abanyamakuru nibyo ko muri RCA barya ruswa uwambere ni uwo Gilbert habyarimana nagatsiko ke.

    • please mudufashe kuduha ibimenyesho kugirango abakekwaho muri RCA bakurikirane.

    • Wowe wiyise KK, ubwo ufite ibimenyetso bifatika koko cg ni byabindi by’aba Contresucces bababazwa na performance z’abantu baba bari kugeraho koko !!?? Iyo uvuze ruswa ugomba gutanga na Facts kuko icyo cyaha ni zero tolerance muri Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda kuko ibyo binteye kwibaza uko izo 15M zatangwa kandi tuzi ko ari Cooperative nkibaza uko support documents zayo zakorwa nubwo twakwirengagiza ko Ruswa ari icyaha.

  • ese buriya nta ruswa ?ibamo nigute umuntu acunga umutungo cg agatanga quittance ayiha motor nta primaire agira? ni gute umuntu ayobora coperative nta natatu ya secondaire agira?

  • irubavu twarashize mwicecekere.naya autorisation barayarya tukandikirwa contrevation .kdi bidegembya

  • kubaka koperative zabamotari byaragoranye. kuva muri asetamorwa ukagera muri ferwacotamo ni inzira ndende. ubuse imyungu twakuye muri sytramorwa na za kampani zasenyutse mubikorwa ariko zikiri mumitwe yabamotari ni izihe ? none twabayeho ntabagenzura ibyo dukora none baraje nabwo ngo bahabwa ruswa! Ferwacotamo nikomeze akazi ijye igaragaza ibyo ikora naho abatinya kubazwa ibyo bakoze ni abanzi bigihugu nkabandi bose. murange ibimenyetso amategeko namabwiriza birakurikizwa murwanda

Comments are closed.

en_USEnglish