Digiqole ad

Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

 Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

CIP Sengabo Hillay avuga ko guhuza ibikorwa bizatuma ireme ry’ubutabera rizamuka

Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye.

CIP Sengabo Hillay avuga ko guhuza ibikorwa bizatuma ireme ry’ubutabera rizamuka

Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego.

Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza yo kubaka umukozi, kubaka urwego no kubaka ubufatanye hagati y’inzego zose zo mu rwego rw’ubutabera.

Nabahire Anastase umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera yavuze ko uyu mwiherero ufite intego nyamukuru yo guhuza ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho muri izi nzego zose bagamije gutanga ubutabera bunoze.

Ati: “Ni uguhuza ibikorwa bigamije guha AbaturaRwanda ubutabera bunoze butangiwe igihe kandi bwihuse. Bakabugiramo uruhare kuko babumenyeshejwe ku gihe, bakabugiramo uruhare kuko ibyo babona bitanoze bakabivuga bikagororwa.”

Avuga ko gahunda irangiye y’imyaka itatu yagiye ihura n’imbogamizi bituma itagenda neza 100%.

Imbogamizi ngo zirimo kuba hari abakozi bo muri izo nzego babaga batazi ko iyo gahunda ihari, impinduka za hato na hato zituma hari abakora batayizi n’ibikorwa biyemeje bitashyizwemo imbaraga nk’imiganda, siporo n’ibindi.

Muri gahunda nshya y’imyaka irindwi, kuba harimo ubufatanye ngo bizatuma ibibazo byagaragaye muri gahunda ishize bitongera kugaragara kuko ngo bazajya bibukiranya bakanahana amakuru.

Abakozi bo mu nzego zigize urwego rw’ubutabera bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho bavuga ko guhuza ibikorwa bizakuraho ikibazo cyabagaho cyo kuba urwego rumwe rufite amakuru ariko urundi rwego ayo makuru areba rukaba rutayazi.

CIP Hillay Sengabo Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, avuga ko gusangira amakuru ari cyo kintu cy’ingenzi bagezeho kandi kizatuma batanga ubutabera bunoze ku Banyarwanda.

Ati: “Hari nk’ikibazo twasangaga dufite cyo kuba dufite urwego duhuriyemo rw’ubutabera ariko ugasanga ikigo kimwe gifite amakuru ikindi kitayazi kandi mu by’ukuri twakabaye tuyasangira twese. Ubu rero ikintu twizeho ni ukureba ukuntu twajya tunasangira amakuru hagati y’inzego tugiye duhagarariye mu itangazamakuru.”

Muri uyu mwiherero kandi bigiye hamwe uburyo bunoze bwo gukorana n’itangazamakuru kugira ngo inzego zigize urweo rw’ubutabera zikomeze kugira imikoranire myiza n’itangazamakuru.

Komisiyo zitandukanye zikorera muri Minisiteri y’Ubutabera, Ishuri ryigisha rikanateza imbere Amategeko (ILPD), Polisi y’igihugu, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bari mu bitabiriye uyu mwiherero.

Bamwe mu bakora itumanaho mu nzego z’ubutabera
Nabahire Anastase umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera
Anastase Nabahire aganira n’abashinzwe itangazamakuru mu nzego zitandukanye zigize urwego rw’ubutabera

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish