Digiqole ad

Ikoranabuhanga rya ‘mFarms’ rizanye igisubizo ku bahinzi bagorwaga n’isoko  

 Ikoranabuhanga rya ‘mFarms’ rizanye igisubizo ku bahinzi bagorwaga n’isoko  

Abahinzi bifashisha iyi program ntibazajya babura isoko ry’umusaruro

Ikigo cy’ikoranabuhanga ImageAd cyakoze porogaramu izwi nka ‘mFarms’ yari isanzwe ikoreshwa mu kugenzura uko ifumbire n’imbuto bigezwa ku muhinzi, kiratangaza ko mu gukoresha ubu buryo hiyongereyeho kuba buzafasha abahinzi guhura n’abaguzi.

Abahinzi bifashisha iyi program ntibazajya babura isoko ry'umusaruro
Abahinzi bifashisha iyi program ntibazajya babura isoko ry’umusaruro

Nkwame Bentil uyobora ikigo ImageAd cyakoze iyi porogaramu avuga ko iyi gahunda yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwagura ibikorwa by’ubuhinzi ariko ko ubu hiyongereyeho kuba izajya ifasha abahinzi guhura n’isoko.

Iyi program kandi izajya itanga amakuru aba akenewe mu buhinzi nk’ay’imiterere y’ikirere n’igihe gikwiye cyo gukoresha imiti runaka.

Nkwame avuga ko bagira serivisi yo gukoresha amajwi n’ubutumwa bugufi bamenyesha umuhinzi amakuru yamugirira akamaro mu buhinzi bwe.

Muri aya makuru azajya agezwa ku bahinzi arimo amuhishurira ahakenewe umusaruro waturutse mu buhinzi bwe n’ibiciro yagurirwaho.

Nkwame ati “ mFarms ihuza abantu bose bafite uruhare mu buhinzi, isoko ndetse n’abagura, abahunika umusaruro, ndetse inatanga amakuru  y’ibijyanye n’indwara zishobora kubangamira ubuhinzi.”

Avuga ko aya makuru yafasha abahinzi kujya bamenya uko bitwara kugira ngo ubuhinzi bwabo budahungabanywa n’ibibazo nk’ibi.

ImageAd ivuga ko ifite imikoranire n’kigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure, NASA, ikavuga ko ibi bizatuma abahinzi bazajya bamenya amakuru ajyanye n’imiterere y’ikirere bityo bakajya bajya guhinga bazi n’uko bazitwara muri icyo gihe.

Ubu buryo wa ‘mFarms’ kandi bufasha abahinzi babigize umwuga gukurikirana uko ubuhinzi bwabo bukorwa bakaba babasha kumenya aho abakozi babo baherereye n’icyo bari gukora hifashishijwe GPS.

Nkwame ati “ Ikoranabuhanga rya mFarms riguhuza n’abafatanyabikorwa, ndetse no gukurikira umunsi ku wundi umusaruro ugenda uboneka, yaba umuntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’amakoperative cyangwa igihugu.”

Avuga ko iyi gahunda yanafasha umuhinzi kumenya ibyo yagiye ashora n’ibyo yinjije ku buryo bimworohera kumenya niba yarungutse cyangwa yarahombye.

Umukozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Egide Gatari avuga ko ikoranabuhanga nk’iri rikenewe kugira ngo bihutishe akazi kajyanye na Serivisi baha abahinzi.

Ati “ Iri koranabuhanga rizabafasha mu kumenya iteganyagihe, ribafashe no kumenya ibintu washyize mu murima wawe n’icyo uzasarura, nko ku bigori, iyo ubaze imirimo yakozwe n’ibyagiye ku murima uhita umenya ingano y’ibigori n’amafaranga azaboneka.”

ImageAd ivuga ko igiye gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo iri koranabuhanga rigezwe ku banyarwanda bose ryagirira akamaro.

Mu kugerageza ubu buryo, abantu 49 bakoreweho iri gerageza bavuze ko riziye igihe. Iri koranabuhanga rimaze gukwirakwizwa mu mirenge yose.

Abakoresha ubu buryo bahorana ibyishimo
Abakoresha ubu buryo bahorana ibyishimo
Nkwame Bentil umuyobozi wa ImageAd muri Ghana avuga ko abahinzi babonye igisubizo
Nkwame Bentil umuyobozi wa ImageAd muri Ghana avuga ko abahinzi babonye igisubizo
Eugide Gatari umukozi muri RAB avuga ko mFarms izagira byinshi ihindura mu mikorere y'abahinzi
Eugide Gatari umukozi muri RAB avuga ko mFarms izagira byinshi ihindura mu mikorere y’abahinzi
Baganiriye kuri iyi program
Baganiriye kuri iyi program
Bunguranye ibitekerezo
Bunguranye ibitekerezo
Biteguye gufasha abahinzi kubyaza umusaruro ubu buryo
Biteguye gufasha abahinzi kubyaza umusaruro ubu buryo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish