Abikorera i Muhanga barambiwe n’inama z’Akarere zitubahiriza gahunda
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga batangaza ko uruhurirane rw’inama nyinshi zitegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere zibangamira abikorera ku giti cyabo kubera ko ngo zitubahiriza gahunda.
Babitangaje bahereye ku butumire bw’inama yagombaga kuba saa munani za ku manywa kuri uyu wa kane ihuza itsinda ry’abadepite, ubuyobozi bw’Akarere n’urugaga rw’abikorera, inama bavuga ko yatangiye saa kumi nimwe zirenga z’umugoroba.
Aba bikorera bemeza ko inshuro nyinshi batumirwa mu nama z’Akarere guhera mu gitondo bikarangira inama zitangiye zikererewe bikabije ndetse haba impinduka ntibabimenyeshwe bakababwira gusa ko hari izindi nama abayobozi babanjemo.
Umwe muri bo utifuje gutangazwa ati “Iyi nama yagombaga gutangira saa munani twabajije impamvu yatinze batubwira ko abayobozi bose bagiye gusoza Itorero ry’abarimu, rirangiye bajya mu yindi nama yateguwe n’inama y’igihugu y’abagore, niba batwigisha kubahiriza gahunda no gutanga serivisi nziza bakaba batabyubahiriza kubo bayobora bizashyirwa mu bikorwa gute?»
Iyi nama itangiye, Mme Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yabanje gusaba imbabazi abitabiriye inama avuga ko gutinza inama bitaturutse ku bushake bwabo, ahubwo byatewe na gahunda nyinshi ziba zahuriranye ariko bitazongera kubaho.
Uwamariya ati “Mbere y’uko inama itangira reka mbasabe imbabazi rwose mutubabarire kuba twabatindiye byatewe n’izo gahunda twababwiye mbere.”
Uretse abikorera bagaragaje iki kibazo,hari na bamwe mu bakozi b’Akarere bitotombeye iri tinda ry’inama kuko ngo bikunze kubaho kenshi kuko komite nyobozi itegura inama nyinshi icyarimwe bikarangira zimwe ziburiyemo.
Ubuyobozi buvuga ko ngo kwesa imihigo bisaba ko bakora byinshi mu gihe gito, bakisanga hari gahunda bateguye n’ubuyobozi bubakuriye bukongeramo izindi badafite ubushobozi bwo guhindura.
Byari biteganyijwe ko ku munsi w’ejo itsinda ry’abadepite risura imishinga minini iteza imbere abaturage ariko iyi gahunda yimuriwe kuri uyu wa gatanu kubera kutubahiriza amasaha yagenewe inama, hari kandi bamwe mu bikorera barambiwe bisubirira mu mirimo yabo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
22 Comments
N’ibyo koko hari igihe gahunda zihurirana. Ariko inama nagira abayobozi ba Muhanga ni ukugira umuco wa POWER DELEGATION. Niba hatumiwe inama y’abikorera, bigahurirana n’izindi gahunda, aho Mayor adashobora kuboneka, ba Vice mayor ntibashobore kuboneka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa nabaganirize, nibyanga baganirizwe na Corporate manager, nibinanirana baganirizwe n’Umuyobozi ku Karere ufite ABIKORERA mu nshingano ze cyangwa ufite JADF mu nshingano. Ibyo nabyo nibyanga baganirizwe n’Umuyobozi ku Karere ufite imiyoborere myiza mu nshingano. Ibyo kandi kugira ngo bizatange umusaruro ni uko inama zitegurwa Team y’Akarere ifite amakuru ku kigamijwe. Bakabiganira muri management meeting, mu nama za clusters no mu zindi nzira zishoboka zose. Systeme y’Imiyoborere y’Igihugu cyacu yubatse neza ku buryo bidakwiye ko Mayor ataboneka abantu bagatakaza igihe kandi abantu bose bakorana batahiriza umugozi umwe.
Ureste Celse wivugira make se abandi bo muri komite ko bahugira mu magambo gusa. Imihanda yasizwe na MUTAKWA niyo barimo kwitegura kwiyitiriiiiira nta kantu namba barererekana ko bakora ni ukwirirwa mu naaaama zidashira ijoro n’amanywa icyumweru ukwezi… ahaaa ni bibi rwose amagambo maremare adashira arambiranye ntacyo bimaze babimenye ko twabirambiwe ahubwo urakoze
ABO MAYOR AKORESHEJE INAMA BOSE BARUMIRWA ARARONDOGORA CYANE NIBYO AHUBWO ABAJYANAMA BE KUKI BATAMUBWIRA. ARAVUGA AKONGERA AKAVUGA BIKAGERA ABANTU MW’IJOSI KANDI NYAMARA KUVUGA CYANE SIKO KUMVISHA ABANTU. NTA GAHUNDA RWOSE IRIMO 2017 BAGABANYE GUTESHA IGIHE ABANTU BAKORE AHO KUVUGA KUKO ABANTU BABA BAKENEYE GUSUBIRA MU KAZI KWISHAKISHIRIZA KUVUGA BYINSHI AHUBWO BITUMA UMUNTU AGIRA ISESEME KUBERA KUMURAMBIRA
buriya wasanga politike yo kuvuga menshi kandi umunsi wose ariyo igezweho mwihangane niryo terambere Muhanga ehhhhh
Iyo ari ukubasaba umusada w’amafaranga mu gikorwa iki niki inama itangira kare baba bahageze ariko kubabwira ibindi bakabatesha igihe gusa. Uretse kwirira amafaranga ya Leta sinzi icyo bahugiyeho genda Leta uri umubyeyi pe urarika. Ariko se kuvuga umunsi hose babiroze abagize komite Nyobozi? Baretse bakamenya ko igihe gihenze? Kwicaza abantu amasaha 3 biba bihagije kubabwira icyo ugamije bo bahera mu gitondo bukira ngo baracyari mu nama zitanafite igisobanuro cyumvikana zikageza nijoro wenda niba ari abantu bumva bumve cyangwa se barorere ariko sibyo namba
Mubura kubwira abo babikora mugaca ku ruhande. abarondogora se nti mubazi hari igihe ugirango bacitse feri neza umunsi wose koko
AHEEEEEEE NATWE TWARAZIRAMBIWE RWOSE KANDI BITUGEZE AHANTU. MWE MURAVUGA TWE TWARUMIWE, UMUNTU UDASHAKA NO KUMENYA IBYO ABO AYOBORA CYANGWA ABO AKORESHA BADAKUNZE CG BIBABANGAMIRA, INAMA ZIPFUNYUTSE AMAZI GUSA ZIRAMBIRANYE ZIDAFITE GOUT
erega wenda baba baba bamutumye kuvuga amagambo mesnhi namwe mwimurenganya dore ko yagowe
Murambabaje cyane mwiyibagije ko baba bariye Umuleti mu gitondo cya kare bakarenzaho Vin Rouge barambirwa gute se mwihangane ibyiza biri mbere
amagambo menshi inama nyinshi nibyo biranga abanyamuhanga n’ubundi ubwo niba umuyobozi wanyu abikoze se ikibazo kirihe?
Amagambo ahubwo oyeeeeee nakomeze ajye abazunguza abamarane umunsi ababwire weeee urambirwa azasohoke cyakora aratinda bwo ariko niko abayobozi baho bamera
uziko aribyo koko. abayobozi babyuka birira imireti bagakoresha iinama ifata umunsi wose bameze nk’abashyiize abantu muri gereza ntawe usoohoka ngo batamureba nabi cg bakamwirnzaa inzara ikatunaganika bo bihagiye Minaloc idufashe idukize abanyamagambo yiriza umunsi inama zigacyura igicuku puuuu turabirambiwe nubwo bakomeza kutuzirika uko ni ubuhemu
muruta abadepite se baca amazi nabo inama bakazimura kandi bitwa ko baba babasuye mu rwego rw’akazi? ntibabajyanye mu bindi bakimura inama? Abanyamakuru bo se ibiganiro ntibitangira nyuma y’amasaha n’amasaha arega ni ingeso yo kwerekana ko baffite ububasha bwo kwicaza abantu umwanya muremure
Meya yari Mutakwasuku naho ubundi uriya wamusimbuye we ni amaburakindi; ni ukwirirwa avuga amagambo menshiiii— yamurenzeeee– nta gikorwa na kimwe agaragaza!
Ariko nkeka ko nta bushake buke ahubwo akora ibyo ashoboye. Ubwo ni ibyo nyine. Jye mbona uriya wungirije ariwe ukwiye kuba mukuru. Murakoze.
Rwose Leta nivugurure ibirebana n’inama zikorwa mu buyobozi. birakabije kandi si Imuhanga gusa ni muturere twinshi. yego inama ni ngombwa ariko hakwiye kugira umubare runaka. ese koko nguwo mayor saa sita zijoro ngo agiye munama ahaaaa ntabwo turi mubihe by’intambara. birakabije birakabije Perezida nadutabare.
Uyu munyamakuru arakoze cyane twari twarabuze aho tumuhera tumubwira. Yisubireho rwose arakabya. Kwica gahunda, kuvuga amagambo menshi atari ngombwa. Kdi igihe kirahenda pe.
Uyu we waha MUHANGA arakabya urucuuku rwose ngaho inama amaywa amasaha yose akayafata ku nama abantu se bazakora ryari abayobozi bazakora ryari ko aba yabigumaniye nashake abyumve cyangwa areke si ibintu inama nyinshi ntacyo zitumariye namba kandi nibikomeza gutya nta nyungu ni uguhombya abantu bikatuzanira uburakari butuma nta gaciro tuzabaha
Nyabuna mwimuduteza nimumureke ajye avuga uko ashatse nashaka amare amasaha 72 avuga discour nk’iya FIDELE Castro kuko uwagabiwe ukuntu aba yaragabiwe mureke abategeke mwicare ababwire. nuko se adaherutse kugira uwo atuka niyo mpamvu mutangiye kumucokoza? MUHAVE MWIMUDUTEZA IBITUTSI BYE NO KUDUKANGA TWARI TUBIRUHUTSE
Wowe uvuga ngo Mayor yari Mutakwa nuyu niwe ahubwo nuko ntawifuza cg ngo yemere gukomereza kubyo mugenzi we yasize. ubu uyu azavuga ko imihanda ariwe wayizanye n’ibindi bikorwa kandi nyamara kugeza ubu ntacyaje gishya tutari twiteguye uretsee ikibuga cya Drone nicyo cyonyine yakwiyitirira nibura nubwo cyaje kimeze nk’ikivuye hejuru gitunguranye nawe atabizi
wapi nacyo cyari gutegenyijwe ahubwo ni uko cyaje mu mugi cyari giteganyijwe mu misozi iyo ruguru za Ndiza.
Oya rwose mureke tujye tubabwira! Ni kimwe n’abo badepite bose ni bamwe. Ariko se ko naherutse abize ari bo bagendera kuri gahunda, aba badepite bacu mama ko bakora nk’injiji! Nk’ubu kuri uyu wa gatandatu, ngo batanze gahunda yo kuza gusura inyubako y’amagorofa 6 Ishuri rikuru rya Kabgayi ICK ryujuje,bakayisurira isaha imwe na gare ya Muhanga dore ko byegeranye. Ngo bagombaga kuhagera saa yine. Ababakira bo kuri ICK bari ku nyubako mbere ya saa tatu, abo banyakubahwa wo kabyara we baje mu ma saa yine basura gare ya Muhanga iri muri metero zitageze kuri 50 uvuye aho inyubako ya ICK iri, barangije burira amamodoka baragenda baravuga ngo baragaruka mu minota 30, ubwo nandikaga iyi comment saa saba n’igice, ntibari bakageze kuri ICK, mu gihe bababwiye ko basura inyubako saa yine! Yewe, burya ba ba depite bacu koko umenya batarize, kuko umuntu wize ntashobora kugira gahunda itesha abantu igihe gutya!
Comments are closed.