Abayobozi bakora nabi nibagende, gusa ntihagire ubirenganiramo!
Hashize iminsi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba humvikana kwegura cyangwa kweguzwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane abayobozi b’utugari n’ab’imirenge imwe n’imwe. Abamaze kuva ku mirimo bose hamwe ngerageje kubara aho nagiye nsoma mu itangazamakuru ntabwo bari munsi y’abantu 150.
Aba bayobozi benshi koko sinshidikana ko baba bazira imitangire mibi ya serivisi nkurikije uko nanjye nahawe servisi inshuro zose nagiye kuyisaba mu kagari iwacu.
Nkurikije kandi ibiganiro nagiye ngirana n’abaturage bagenzi banjye, abayobozi b’utugari ahenshi serivisi yabo koko iri hasi. Henshi ni gacye wabasanga mu biro, abandi bavugwaho ruswa muri gahunda nka Girinka n’izindi zigenerwa guteza imbere abakene…ibyo rwose ntawabyihanganira.
Aba bayobozi bari kwegura, nk’uko abayobozi babakuriye babibwira itangazamakuru, no kweguzwa nk’uko ba nyiri ubwite usanga babivuga, iyo bibabayeho usanga koko biganjemo abavugwagaho imikorere mibi, ndetse hari n’ibimenyetso simusiga bibigaragaza, yewe harimo n’abakubitaga abaturage.
Hari n’abaturage usanga mu bitangazamakuru bari kwinubira ko ibi biri gukorwa Iburengerazuba cyane cyane, bakibaza impamvu iwabo bitahagera ngo babakize ba ‘gitifu’ babazonze kubera servisi mbi, ruswa, amahane, kunaniza abaturage n’ibindi…
Ku baturage bo hasi usanga kuri bo bene aba bayobozi ahubwo baratinze kwegura/kweguzwa.
Ku rundi ruhande ariko mu bintu nk’ibi ntihabura abarengana, hari amakuru avugwa ko abayobozi bamwe b’utugari bari kwegura cyangwa kweguzwa ariko ku kagambane k’ababari hejuru (abayobozi b’imirenge cyangwa abayobozi mu mirenge) basanzwe bafitanye amakimbirane.
Umuyobozi w’Akagari ubundi aba ari munsi y’uw’Umurenge, nubwo bamwe muri aba nabo iyi nkubiri iri kubageramo.
Bityo aba babafiteho ijambo ngo iyo bigeze aho imyanzuro ifatirwa akihimura kuwo (umuyobozi w’akagari) bafitanye ikibazo maze nawe akaba yakweguzwa/yakwegura muri iyo nkubiri yo gusohora abakozi babi.
Imiyoborere ya rubanda ni ikintu gikomeye gisaba ubufatanye bw’abayobozi ku nzego zabo, iyo hagati yabo bafitanyemo amakimbirane, uwikekwe, agasigane cyangwa amatiku nibwo usanga nta kigenda no mu byo bakwiye kugeza ku baturage bayoboye. Imihigo yaza bakisanga ku myanya ya 25, 26, 27…30.
Ibi nta wabitindaho Minisitiri w’Intebe yabigarutseho cyane avuga amakimbirane mu bayobozi mu turere ka Kicukiro, Musanze na Rusizi aho yavuze ko hari ibimenyetso by’imiyoborere mibi bituruka ku kutumvikana mu bayobozi ubwabo.
Abo ba gitifu b’utugari bari kwegura/kweguzwa rero ntibikwiye ko hari abakora neza inshingano zabo bagendera muri iyi nkubiri ireba abatanga serivisi mbi.
Naho ubundi abayobozi bakora nabi nibagende, gusa ntibigarukire ku tugari n’imirenge, bikomeze no mu biro bindi birimo abaduha serivisi mbi. Ariko ntihagire uharenganira.
Igitekerezo cy’umusomyi
**********
4 Comments
yewe dutegereje yuko nabayobozi b’ibigo bya leta batangira kwegura kuko service mbi ikwiriye kwamaganwa aho iva ikagera kubona kuva igihe abantu basakurije ibura ryamazi nta muyobozi numwe wa wasac wari wegura.oya.rwose.nibagire vuba
Iki gitekerezo wakozemo ubusesenguzi bwimbitse ni byiza. Icyo nakubwira nuko numvise umuntu usesengura nta kubonana. Ikibazo kirimo ahenshi Mayor abwira ba Gitifu b’imirenge ngo ejo mu gitondo muze mu nama mwitwaje urutonde rw’abakwiriye kwirukanwa; niba bikorwa uko nta gushidikanya ko harimo bamwe barengana; urumva ko ari nki inkubi yumuyaga kandi iyo ije ntirobanura. Hari aho tuzi ugasanga gitifu uyu cyangwa uriya yari ye amafaranga ya VUP ariko akaguma mu kazi, ugasanga Hagiye udafite Ikosa na mba. Ahandi ugasanda Hagiye runaka ngo nuko yanze kuryamana na Boss we! Ubu bizarangira bite? Ese uwo muntu urenganye abizi neza mu mutima as igaragaza ameza ate? Ahaaaa!
Ndemeza ko ari byiza ko abayobozi bakora nabi bagomba kuvaho. Ikibazo ni uburyo buri gukoreshwa:
1) kuki bategekwa kwegura kandi begujwe niba bafite amakosa yashyizwe ahagaragara n’abazabasimbura ntibazayagwemo?
2) kuki mu turere twose wagira ngo ni I rushanwa ryo kweguza/ra wakurikira ugasanga bamwe bari bafite amanota meza? Aha nkibaza niba abeguye ari abakoraga nabi ababayobora batigeze babihanangiriza na rimwe bo ni shyashya?
3) ikibazo nyamukuru mfite ni ukwibaza uzarenganira mu kwegura/zwa azarenganurwa nande mu gihe yategetswe gusinya ko yeguye nta n’aho yarega ?
Abakuriye inzego z’ibanze mugerageze hayobore ababishoboye ariko nta munyangire cg ntawe uvamo kubera ko umwanya yari arimo bafite uwo bashaka kuwuha ahasigaye igihugu gikomeze gitere imbere nta barya akatagabuye.
Ribara uwarira yemwe,uwo byabayeho niwe Uzi ukuri kwabyo,naho kurengana byo ntihabura ubigenderamo kubera impamvu zitandukanye,gusa ahubwo ndibaza iyo service impfira kukagari gusa cg mumirenge kuko bo batabanza ngo bihereho ?Yewe nzabandora n’Umwana wumunyarwanda.Abagiye mwihangane buriya Imana izi uko muzabaho.
Comments are closed.