*Yatangiriye ku mafaranga 300 gusa, ubu afite Sallon ifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu *Afite intego yo gukomeza kwagura impano ye. Nakure Celine, ukunda gukoresha iziza rya ‘Celine D’or’ ni rwiyemezamirimo ukiri muto, wahisemo guhaguruka akabyaza umusaruro impano yifitemo yo gutunganya ubwiza bw’abantu ‘makeup artist’, no gutunganya imisatsi. Aho ageze, ngo ni inzozi yakabije. Celine […]Irambuye
Amatora ya Perezida 2017 * Rwanda tariki 04/08 * Kenya tariki 08/08 * Angola tariki itaramenyekana/08 * Liberia tariki 10/10 Muri uyu mwaka wa 2017, muri Afurica hateganyijwe amatora y’abakuru b’ibihugu binyuranye. Mu bihugu bimwe na bimwe abasesenguzi bafite impungenge ku ngaruka z’ibishobora gukurikira amatora mu bukungu n’umutekano, uretse mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka ushize […]Irambuye
Aba bana 19 bagize amahirwe macye bamwe bakavukira muri gereza abandi bazana na ba nyina bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha binyuranye. Ejo ari i Rutsiro, Mme Jeannette Kagame yavuze ko kwita ku bana biri mu mibereho y’Abanyarwanda. No ku bana b’incuke bari muri gereza kubera ba nyina kwitabwaho baragufite. Abana bari munsi y’imyaka […]Irambuye
*Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rurashinjwa kugurira bamwe… Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwababujije kwenga, bukabizeza kubashakira isoko ry’ibitoki none amaso yaheze mu kirere. Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rwaratangiye ariko ngo rugurira bamwe abandi ntirubagereho. Aba baturage bavuga ko umutobe n’urwagwa […]Irambuye
Kizito NZAKAMWITA ukomoka mu mudugudu wa Cyintama, akagari ka Kigusa umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ntabona na busa, ubu agenda asabiriza mu mujyi wa Muhanga arandaswe n’umwana we w’imyaka itandatu, hashize imyaka 10 ahumye kubera kuraswa n’abitwaga Local defense. Uwamurashe ni umu Local Defense wari mukazi ariko ngo ntiyabishakaga kuko yashakaga kurasa imbwa […]Irambuye
Abatuye mu nkengero z’umujyi w’Akarere ka Kayonza ngo babangamiwe bikomeye n’amabandi ya nijoro abategera munzira iyo batashye bwije akabambura ibyo bafite birimo za Telefone, amasakoshi n’ibindi. Aya mabandi ngo ababa yirukanywe mu mujyi wa Kayonza rwagati, bakajya gutegera mu nkengero zawo cyane cyane mu duce tutagira umuriro w’amashanyarazi nk’ahitwa Kabungo. Abatuye muri utu duce tuberamo […]Irambuye
*Ku bitaro bya Muhima, Umuganga umwe ashobora kwakira abantu 20 ku munsi *Ibi bitaro bifite aba Docteur batanu gusa, barimo n’umuyobozi w’ibitaro *Ibitaro bya Muhima kandi bifite ikibazo cy’inyubako nkeya kandi zishaje. Kuri uyu wa gatatu, ubwo Abadepite basuraga ibitaro bya Muhima bagaragarijwe ko ibi bitaro bifite ikibazo cy’abaganga b’inzobere bakeya, aribyo bituma bivugwaho gutanga […]Irambuye
Umubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Anitha Umutoni, wari unatwite, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri agerageza guhunga inkongi y’umuriro wafashe inzu babamo muri etage ya kane mu gace kitwa Schaerbeek mu mujyi wa Bruxelles. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Anitha akomoka i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Abana be babiri batwawe mu bitaro bamerewe nabi […]Irambuye
Nyuma y’ibibazo byo kumaranira ubuyobo byavutse hagati ya Komite abyiri mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (LIPRODHOR), uwari Perezida wa Komite wegujwe Munyandirikirwa Laurent yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu Arusha muri Tanzania. Muri Nyakanga 2013 nibwo Munyandirikirwa yeguzwaga n’inama rusange ashinjwa gushaka gukura uyu muryango mu mpuzamiryango […]Irambuye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, kuri uyu wa gatatu mu muhango wo kurahiza ahahesha b’inkiko naba Noteri bashya 68, yabasabye kujya bakurikiza amategeko kandi ntibaterwe ubwoba n’uko uri mu makosa ari bwitabaze itangazamakuru, ahubwo ngo bajye bakorana naryo barisobanurira kubyo barimo bakora. Minisitiri w’Ubutebera ubwe nk’uko biteganywa n’amategeko, yarahije abahesha b’inkiko […]Irambuye