Kuri iki cyumweru mu karere ka Nyaruguru mu giterane cy’amasengesho kiswe Rwanda Shima Imana, abanyamadini n’amatorero basabwe kurushaho gukunda igihugu kandi basengera amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3-4 Kanama uyu mwaka. Muri iki giterane, Mayor w’akarere ka Nyarugura, Habitegeko Francois yibukije abitabiriye aya masengesho ko bakwiye gushima Imana kuko nta muntu wabura icyo ashima. […]Irambuye
Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu ntara y’Amajyaruguru cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, kuri uyu wa 9 Nyakanga bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu). Bavuga ko intumwa y’Imana ihora ishaka ko ubwoko bw’Imana (abantu) […]Irambuye
Police yo mu mujyi wa Lincoln muri Leta ya Nebraska bitegerejwe ko kuri uyu wa mbere iri butangaze ibyo yagezeho mu iperereza ku rupfu rwa Elvis Muhoza, umunyeshuri w’umunyarwanda wigaga kuri University of Nebraska-Lincoln wishwe tariki 06 Nyakanga 2017. Ababyeyi be baba ku Kabeza i Kigali nta makuru arambuye baramenya ku rupfu rw’umwana wabo. Elvis […]Irambuye
Gisa Gakwisi afite imyaka 14, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyamabaga ubwo yakoraga ikibumbano cya Kigali Convention Centre, inyubako iri hafi y’iwabo. Kuri iki cyumweru uyu mwana yatemberejwe muri iyi nyubako, aherekekwe n’umuryango we. Icy’ingenzi ni uko yemerewe ko impano ye izatezwa imbere. Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel nibwo bwayimutemberejemo nk’uko bwari bwarabyemeye nyuma yo kubona […]Irambuye
Nyabihu – Mutuyimana Adelphine w’imyaka 20 yashatse afite imyaka 19 y’amavuko gusa, kubera ubuzima abona mungo asaba abakobwa kujya barindira bagashaka bafite byibura imyaka 25. Mu Karere ka Nyabihu kubera umuco n’imyumvire y’abahatuye, umukobwa gushaka ataragira imyaka y’ubukure nta kibazo, ahubwo ababyeyi babiha umugisha. Ndetse muri aka Karere hagaragara abagore benshi bashatse bakiri bato n’abakobwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Gisagara habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi ka ‘Tour de Gisagara’. Iry’uyu mwaka usibye gukangurira urubyiruko gukunda no kwitabira umukino w’amagare, iri rushanwa ryanaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuranye burebana no guhindura imyitwarire imwe n’imwe mu rubyiruko irimo kwirinda inda zitateganijwe n’indwara ya SIDA. Iri rushanwa ribaye ku […]Irambuye
Muri iki cyumweru turi gusoza Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye. Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock le sage (RWAGASANI) yamuritse igitabo yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’amage yagiye arutsikamira ariko hakabaho intwari zagiye zemera kugira ibyo zihara kugira ngo igihugu gisugire. Uyu mwanditsi […]Irambuye
Abaturage bavuga ko ubukene bubageze ahabi ni abo mu mirenge ya Nzahaha na Bugarama bamaze umwaka n’igice bambuwe amafaranga na rwiyemezamirimo Seburikoko wabakoresheje umuhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi rwa Rusizi III ngo bamuburiye irengero bamaze kuzuza uyu umuhanda. Aba baturage bavuga ko kwamburwa bibasize mu marira no mu bukene, ngo bagurishije amatungo yabo, abandi […]Irambuye
Abakozi mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana bafite aho bahuriye n’ubuhinzi barasabwa ko buri cyumweru bazajya bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bakisuzuma niba inshingano zabo zo gufasha abaturage kwiteza imbere bazuzuza neza. Ibi barabisabwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’inzobere mu buhinzi zo muri Kaminuza ya Kibungo. Akarere ka Rwamagana muri rusange […]Irambuye
Amakuru agera K’Umuseke aremeza ko mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe yari yahagarikiwe amasomo n’Inama nkuru y’uburezi, HEC, ubu hafunguwe agashami kamwe ka Advanced Diploma in Nursing Sciences. Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryo riherutse gufungurirwa amashami yaryo yose yari yafunzwe mu nkubiri yo guhagarika amasomo mu […]Irambuye