Digiqole ad

Umwana wakoze ikibumbano cya Kigali Convention Centre yayitemberejwemo

 Umwana wakoze ikibumbano cya Kigali Convention Centre yayitemberejwemo

Gisa Gakwisi afite imyaka 14, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyamabaga ubwo yakoraga ikibumbano cya Kigali Convention Centre, inyubako iri hafi y’iwabo. Kuri iki cyumweru uyu mwana yatemberejwe muri iyi nyubako, aherekekwe n’umuryango we. Icy’ingenzi ni uko yemerewe ko impano ye izatezwa imbere.

Gakwisi muri Kigali Convention Centre kuri iki cyumweru
Gakwisi muri Kigali Convention Centre kuri iki cyumweru

Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel nibwo bwayimutemberejemo nk’uko bwari bwarabyemeye nyuma yo kubona kiriya kibumbano bugatangira gushakisha uyu mwana wagikoze.

Uyu mwana wa kane mu bana batanu bava inda imwe, we n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Gasaza Akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura. Iyi nyubako iherereye mu kagari k’iwabo.

Gisa yiga muwa gatanu mu ishuri ribanza mu Rugando, yakunze cyane kwitegereza iyi nyubako maze arifata atangira kuyishushanya mu ibumba, nyamara yari ataraninjira aho yubatse.

Igihangano cye kigeze ku mbuga nkoranyambaga ubuyobozi bwa Radisson Blue Hotel bwifuje guhura n’uyu mwana bukamutembereza muri iyi nyubako nk’uko bivugwa na Hanna Mogas uyiyobora.

Hanna ati “Twatumiye Gisa kuko twatangajwe cyane n’impano ye twabonye mu minsi yashize. Twashakaga kumenya ibirenzeho kuri we, no kumuha amahirwe yo gutembera hano bikagira icyo bimwongerera ku mpano ye.

Twamutumiye kandi ari kumwe n’ababyeyi ngo dusangire ifunguro ridasanzwe rya saa sita ku cyumweru, twamuteguriye kandi impano n’ibikoresho yakoresha kugira ngo akomeze guteza imbere impano ye, turamuha kandi n’ibikoresho by’ishuri.

Turateganya kandi no gukora irushanwa rimwitirirwa kugira ngo abe ikitegererezo ab’urungano rwe ari nabo ba engineers b’igihe kiri imbere.”

Uyu munsi Gisa atemberezwa iyi nyubako yatangajwe n’uko yayisanze kuko yayishushanyije ataranayigeramo.

Avuga ko agiye kunoza igihangano cye ahereye kubyo atari yarabonye.

Ababyeyi b’uyu mwana batangaje ko yabyirutse bamubonamo impano nk’iyi none bakaba babona ko hari aho ishobora kumugeza.

Gakwisi Mvunabandi se w’uyu mwana avuga ko Gisa yagize impano afite imyaka nk’itanu aho yakundaga gufata udukinisho akatumarana umwanya atwitegereza.

Mvunabandi ati “ageze muri itandatu nibwo yubakaga utuzu dutoya ukabona mbese yiriwe mu ivumbi…

Ageze nko mu myaka umunani nibwo noneho yakoraga igare, utumoto mu nsiga kugeza uyu munsi ubwo ari gukora utuntu tugaragara ku maso.

Twebwe iyo tugira ubushobozi impano ye tuba twarayiteje imbere cyera, ariko nk’ubu ubwo byamenyekanye twifuza ko byatera imbere.”

Gisa n'ababyeyi be muri KCC
Gisa n’ababyeyi be muri KCC
Impano y'umwana yatumye azana n'ababyeyi be gusura iyi nyubako
Impano y’umwana yatumye azana n’ababyeyi be gusura iyi nyubako
Byari ibyishimo kuri uyu mwana gusura iyi nzu
Byari ibyishimo kuri uyu mwana gusura iyi nzu
Yari yayikoze atazi ikizabivamo
Ifoto yamenyekanye cyane ni iya mugenzi we wakifotorejeho 
Gisa imbere y'ikibumbano cye
Gisa niwe wakibumbye

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Good.Ibi tubyita motivation.Ukwibyagara gutera ababyeyi ineza.Reba uyu mupapa wamugaye ugejejwe n’umwana we mu nzu nziza nk’iyi.Nta kintu kibi ndabona nko gupfa utabyaye.Abayobozi ba convention bakoze cyane.Uyu muryango ntuzibagirwa uyu munsi. Harakabaho itangazamakuru cyane cyane umuseke.rw wo utuma ibigaragara nk’ibidafite agaciro bihinduka ibutangaza. La voix des sans voix. Nimukomereze aho.

    • chance to him

  • Mana we ngize emotion n’ukuri. Imana ntaho itakura umuntu ndabibonye. Nagende akomeze impano ye. Media muri ingirakamaro nukuri Imana ibahe umugisha.

  • Kwiga muwa gatanu wa primaire ku myaka 14 nyamara nabyo birimo ikibazo gikwiye gusuzumwa neza mu rwego rwo gufasha uriya mnwana. Bashobora kuba bamutesha igihe mu bitamushishikaje. Radisson Blue iyo nibura yiyemeza kumurihira minerval yo muri Ecole d’Art ku Nyundo nk’imyaka itatu, nibwo yari kuba imufashije gutera imbere bidasubirwaho. Ariko abaswa mu burezi, bategetse ko ririya shuri rizajya ryakira abantu barangije Tronc Commun. Ku myaka 15 cyangwa irenha utarateza imbere impano yawe y’ibanze, igihe kiba cyatangiye kugucika.

    • Aha ndi kumwe nawe kabisa! Burya ibintu by’impano n’ubugeni bitezwa imbere hakiri kare. Uyu mwana agiye mu ishuri ryabyo ubu byamufasha kurusha kwirirwa mumuha zeru ngaho ngo ntazi za maths cyangwa ibindi.

  • good.

  • Hahahaaa iyi nkuru nayo bi imbumbano tu!! Aba bana nibabiri batandukanye!!!!

    • barayamuriye man! babyitiriye undi ahubwo! ibintu byose ni ugufindafinda!

  • Ubuse ko uyu mwana uri kuri kino kibumbano adasa nkuyu mbona hano. ?

    • nanjye ntyo uyu siwe pe.uriya ni mukuru uri ku kibumbano ni muto.ibi nabyo habaho gushishura koko???
      uriya mwana bamuriye amahirwe pee
      twajyaga twumva ngo barya bourses none ndebera.ubu se biracyabahoo??? muri uru rwanda .nibabikurikirane nyir’ubwite aboneke .
      ibi byaba ari gushyigikira ubujura ku manywa y’ihangu

    • nanjye ntyo uyu siwe pe.uriya ni mukuru uri ku kibumbano ni muto.ibi nabyo habaho gushishura koko???
      uriya mwana bamuriye amahirwe pee
      twajyaga twumva ngo barya bourses none ndebera.ubu se biracyabahoo??? muri uru rwanda .nibabikurikirane nyir’ubwite aboneke .
      ibi byaba ari gushyigikira ubujura ku manywa y’ihangu

      • mbere yo kuvuga mwagiye mubanza mugasoma neza ibyo banditse. handitse ko uwagaragaye mbere kuri kiriya kibumbano atari we nyiracyo. nyiracyo yaje kumenyekana ni nawe wasuye convention

    • Nibyo uyu mwana uri ku kibumbano cya COMVENTION ntabwo ariwe wakibumbye, kuko uwakibumbye uri kumwe n’ababyeyi be we ntabwo asa n’uyu uri ku kibumbano. Quid????

  • ariko Mana yanjye ibi n’ibiki koko aba bana baratandukanye kabisa keretse niba uriya wicaye kuri convetion y’imbumbano nawe yari yashatse kuyifotorezaho atari we wari wayibumbye ,niba ariwe rero bamushake bareke kutuzanira utariwe ,kuko usibye ko badasa n’isura uriya wagaragajwe mbere urabona ko ari mugufi mugihe uriya watemberejwe muri convention ari muremure cyane
    reka reka ntibyavamo kabisa

    • Njye ndabona ifoto yamamaye umwana uyiriho niwe nyirayo urebye uko akishimiye n’ibumba rimuri ku ntoki! Ndabona bigiye kuba nk’ibya Baboug da!

      Abo bana bari ku bibumbano baratandukanye, n’ibibumbano ubwabyo biratandukanye rwose.

  • ubu c kombona atari weeee niba ndeba nabi gusa bano bana baratandukanye pee

    • Nanjye ndabona atari we

  • Umuseke mutumare amatsiko: aba bana bahuriye he?

  • umwana wambaye igikabutura kinini cy’icyatsi ni we uri mu nkuru hejuru watemberejwe muri convention center!! Abibaza impamvu batandukanye yakwitegereza neza, impamvu uwo tubona kuri convention ari muremure ni ukubera uburyo yambaye, kariya gapantalo kamwegereye cyane kari gutuma aba muremure kurusha uwo tubona wambaye igikabutura kinini kuko kiriya gikabutura gituma aba mugufi, ikindi kandi mwibuke ko umwe yambayae inkweto undi akaba atazambaye!! ikindi kandi ntibivuze ko uyu mwana yabumbye iki kibumbano muri uyu mwaka, niba yaracyibumbye nk’umwaka ushize iki gihe, akaba amaze umwaka ni ibintu bishoboka cyane ko yaba yiyongereye kuko abana bakura vuba kandi uko bakura ni nako bahinduka, ntibitangaje rwose kuba yaba yahindutseho!! ikindi kandi twibuke ko appareil yakoreshejwe mu gufotora uriya uri ku kibumbano (bishoboka cyane ko ari phone yakoreshejwe) itandukanye kure na appareil yaba yakoreshejwe afotorwa kuri convention center, kuko yo iba ifite resolution nini mu gihe iya phone iba ifite resolution nto cyane!! icyo gihe rero amafoto yazo aba atandukanye!!

  • ariko se ntabwo mubona ko ku ifoto handitseho ngo ifoto yamenyekanye niya mugenzi wiwe wakifotorejeho.rero mujye musoma byose neza kandi mwitonze.naho ku ifoto ya kabiri ni nyiracyo

  • Nshuti bavandimwe, mubanze musome neza inkuru mbere yo kwibaza ku mafoto y’abana. Mwigira ubute bwo gusoma niyo mpamvu muri kuvuga/ kubaza/kwibaza ibitari byo.

  • ariko u Rwanda ruracyafite inzira ndende! ndebera abo bana ngo bi Kigali ukuntu basa nukuri! hahahh

Comments are closed.

en_USEnglish