Mutuyimana washatse afite imyaka 19 asaba abakobwa kujya barindira bagakura
Nyabihu – Mutuyimana Adelphine w’imyaka 20 yashatse afite imyaka 19 y’amavuko gusa, kubera ubuzima abona mungo asaba abakobwa kujya barindira bagashaka bafite byibura imyaka 25.
Mu Karere ka Nyabihu kubera umuco n’imyumvire y’abahatuye, umukobwa gushaka ataragira imyaka y’ubukure nta kibazo, ahubwo ababyeyi babiha umugisha. Ndetse muri aka Karere hagaragara abagore benshi bashatse bakiri bato n’abakobwa babyara bakiri bato cyane.
Mutuyimana Adelphine, utuye mu Kagari ka Rega, Umurenge wa Jenda ni umwe muri abo bashatse bakiri bato, amaze imyaka ibiri mu rugo ndetse afite umwana ufite hafi umwaka.
Mutuyimana yashatse yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko yasanze umugabo adatwite. We n’umugabo we barishyingiye ababyeyi n’abaturanyi babiha umugisha.
Avuga ko icyamuteye gushinga urugo ku myaka 19 ngo ari uko yumvaga igihe kigeze kandi yumva abishaka.
Gusa, ngo nubwo yumvaga igihe cyari kigeze yashakanye n’umusore bari bakundanye igihe kirekire atabishaka.
Agira ati “Twari dukundanye igihe kirekire, nuko yumva ko namusanga ariko ntabwo nashakaga kumusanga, nagiye nta nda mfite, naramwangiye arakomeza arahatiriza, akoresha ingifu nanjye ndemera, nari nagiye kumusura arangije aravuga ngo ntabwo ntaha.”
Mutuyimana avuga ko impamvu atagiye kurega umugabo we ari uko byari byarangiye (bari bamaze kuryamana) kandi ko bari basanzwe bakundana, uretse ko ngo yumvaga n’igihe kigeze.
Avuga ko ubu ari murugo atuje, abayeho nk’abandi bagore bose bo mu cyaro batunzwe no guhinga no kwita ku rugo rwe.
Mutuyimana avuga ko murugo nta bintu bimugora cyane, ariko nanone ngo nka murumuna we yamugira inama yo kurindira akabanza akagira imyaka nka 25 akabona gushaka kubera ko ubuzima bugoye.
Ati “Nonese ubuzima ko bugoye, buragucanga, abantu bose ntabwo ariko bagira urugo ngo barushinge (rukomere).”
Abakobwa benshi b’urungano rwe barashatse
Mutuyimana avuga ko kuba yarashatse akiri muto nta gitangaza kirimo kuko hari abo biganye bashatse, ndetse hari n’abamutaye mu ishuri barashaka atari yashaka
Ati “Hari abashatse bafite imyaka nka 18, 19, na 20, gusa hari n’abashaka bafite 17 kuko hari uwo ubona ukabona afite nka 18 kandi yarabyaye.”
Mutuyimana avuga ko impamvu mu Karere ka Nyabihu, by’umwihariko mu murenge atuyemo abana b’abakobwa bashaka bakiri bato akenshi biterwa n’ubuzima bubi baba babayemo iwabo cyangwa ababyeyi babi, n’ibibazo byo mu rugo iwabo muri rusange.
Gusa, nanone akavuga ko mu mpamvu zituma abana bashaka bakiri bato harimo no kwikuza kuko ngo akenshi iyo bavuye mu ishuri bahita bumva ko bakuze bagahita bashaka, ndetse n’abashaka kuko batwaye inda.
Ati “Ushobora gukundana n’umuhungu wajya kumusura agahita yumva ko mwaryamana, rero wagira inda ubwo nta kundi wabigenza, ubwo uhita ushaka uburyo wahita umusanga kuko iyo ugize inda iwanyu bahita bagutoteza ugasanga bibaye ibibazo ugahita uhitamo kwigendera.”
Mutuyimana avuga ko n’iyo waba utujuje imyaka yo gushinga urugo, ngo iyo watwise ugahitamo gusanga uwayiguteye ngo ntawukubuza, kandi ngo bibaho cyane.
Mu myumvire ye yumva ntawabuza kubana abahisemo kwibanira, gusa ngo kuko abibonamo ingaruka, asaba ubuyobozi kubihagarika bakajya babuza abana gushaka bakiri bato.
Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Nyabihu rivuga ko mu mezi 12 ashize gusa, abana bagera kuri 484 babyaye bataragira imyaka 19 y’amavuko.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iyo abana bashakanye bakiri bato nibyo byiza kuko bigabanya ingeso y’ubusambanyi. Ibyo kubuza abantu gushyingiranwa batarageza ku myaka 21 n’ubwo ari itegeko bwose. ariko hari aho nabyo bibangamye kuko niba ukobwa ufite imyaka 20 akundanye n’umuhungu nawe ufite imyaka 20 kandi bakaba bumva bashaka kurushinga, rwose ntacyakagombye kubabuza kurushinga.
Kuva ku myaka 18 umukobwa ashobora gushyingirwa kandi ntibigire ingaruka mbi ku buzima bwe, apfa gusa kuba akunda umusore bashakanye kandi n’umusore bashakanye nawe amukunda. Ibyo bituma biirinda irari ry’ubusambanyi.
Ingeso nyinci z’ubusambanyi ziterwa no kuba umusore cyangwa inkumi ntawe afite wundi yiyumvamo. Nibwo ubona afata uwabonye wese nk’igikoresho cyo gusambanya gusa. Ariko iyo Umukobwa afite incuti ye y’umusore mu gihe bombi bafite cyangwa barengeje imyaka 18, icyo gihe rwose kubabuza gushyingiranwa uba ushaka kubashora mu busambanyi, kuko mu gihe umwe wese abishaka ariko akazitirwa n’itegeko, azakora ku buryo abona ibyo ashaka ku ruhande.
Nibareke abakobwa bashyingirwe kuva bafite imyaka 18 gusubiza hejuru. Ntacyo bitwaye rwose, ndetse nibo ubona bubaka ingo zabo neza kandi mu rukundo nyarwo. Uretse ubukene bushobora kuzana rushorera, ariko ubundi iyo umukobwa ufite imyaka 18 ashyingiwe ku muhungu wifashije bararwubaka kandi rugahama ndetse n’urukundo rwabo ruba rutajegajega kandi ruri “natural”.
Comments are closed.