Digiqole ad

Kaminuza ya Gitwe yafunguriwe agashami kamwe gusa

 Kaminuza ya Gitwe yafunguriwe agashami kamwe gusa

Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze

Amakuru agera K’Umuseke aremeza ko mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe yari yahagarikiwe amasomo n’Inama nkuru y’uburezi, HEC, ubu hafunguwe agashami kamwe ka Advanced Diploma in Nursing Sciences.

    Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze

Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryo riherutse gufungurirwa amashami yaryo yose yari yafunzwe mu nkubiri yo guhagarika amasomo mu mashuri makuru yavugwagaho kudatanga ubumenyi bufite ireme.

Kuri uyu wa gatanu nimugoroba amakuru agera k’Umuseke atugeraho yemeza ko Kaminuza ya Gitwe nayo yandikiwe imenyeshwa ko nyuma y’igenzura habaye hafunguwe kariya gashami gusa.

Amashami ya Medicine, Medical Laboratory Technology na Nursing A0 yo arakomeza kuba afunze mu gihe ngo bacyuzuza bimww mubyo basabwe n’Inama nkuru y’uburezi.

Igenzura rya kabiri ryakorewe aya mashuri (Gitwe na INES) ryayasabye kuzuza bimwe ngo amashami yari yafunzwe yongere akomeza.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • amen

  • Hhhhhhh, Medicine barayimanye noneho kumugaragaro, iyi kinamico buriya barashaka kwerekana ko Gitwe nayo ifunguriwe da! Kujijisha gusa….., Umuseke uti andi mashami azafungurwa nyuma ye! Umukino uri gukinwa urazwi neza, MINEDUC ikwiye kwerura ikamenyesha abanyarwanda icyo ishaka! Ese mudusobanurire imiyoborere ya Gitwe bayishinjaga yarakosowe? Ntiyakosowe? Niba itarakosowe banguriye iki agashami kamwe? Niba yarakosowe kuki andi mashami yose adafunguwe. Rya kinamico navugaga rero…… nkunze ko Umuseke mwavuze ngo bafunguye AGASHAMI! Ni AGASHAMI KOKO!…hhhhhhhhh

    Gitwe, Gitwe, Gitwe waragowe, harya ngo ntugira ukuvugira! Ngo akugireyo! insina ngufi we! Baguciyeho amakoma pepeeeee!

  • Nibura nako kamwe karabaye,erega usibye kwirengagiza nabo bayobozi bamwe baryizemo

  • Ko numva ibya Gitwe bikomeje kuba birebire, bazegere INES ibabwire ibanga yakoresheje kugirango mugihe gito ibe inogeje ibyasabwaga (laboratories, abarimu, ibitabo …..), bisaba amikoro mensi no gushyira hamwe

    • Byukusenge we uzabaze neza abarimu, laboratoires, n’ibitabo ibyo Gitwe yabyujuje kera! Icyo HEC yasigaye ishinja Gitwe ni imiyoborere myiza, ahubwo turashaka kumenya iyo miyoborere yarakosowe? Niba yarakosowe kuki batayafunguye yose? Niba itarakosorwa kuki bafunguye nursing A1 gusa? Cyangwa nursing A1 niyo ifite abayobozi bakwiriye bonyine? A0 yo se ko bayiretse buriya abayobozi ba nursing si bamwe ra? Ahaaaaa! Ntawamenya!

  • Gitwe iracyafite urugendo rurerure nibe irigisha abo cumi nabangahe n’abandi bazaza

  • Ni hatari pe. Aho Kaminuza ya Gitwe nayo ntiyabuze imikono 600 ra!, wasanga barayibuze muze kubaza Prof Mbanda. Congratulations kuri Gered nabo bafatanije nibindi bizaza.

  • Izi ngo ni universites harya ndora zirutwa na secondaire nizemo !? Uwapfuye yarihuse, atabonye aho umunyeshule arangiza kaminuza atazi no kwandika izina rye. Ni akumiro gusa !

  • MFITE IKIZERE RWOSE YESU ARAHALI MUTEGEREZE MWIHANGANYE IYAKOZE IBYAMBERE NIBINDI IZABIKORA PEEE

Comments are closed.

en_USEnglish