Digiqole ad

Nyaruguru: Bashimye Imana aho ibagejeje bavuga ko aka karere kavuye kure

 Nyaruguru: Bashimye Imana aho ibagejeje bavuga ko aka karere kavuye kure

Naruguru bashima Imana abakijije ubukene ubukabije

Kuri iki cyumweru  mu karere ka Nyaruguru mu giterane cy’amasengesho kiswe Rwanda Shima Imana, abanyamadini n’amatorero basabwe kurushaho gukunda igihugu kandi basengera amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3-4 Kanama uyu mwaka.

Naruguru bashima Imana abakijije ubukene ubukabije

Muri iki giterane, Mayor w’akarere ka Nyarugura, Habitegeko Francois yibukije abitabiriye aya masengesho ko bakwiye gushima Imana kuko nta muntu wabura icyo ashima.

Habiegeko avuga ko kuba Imana yarakuye u Rwanda mu bihe bibi bya Jenoside ari ikintu cy’ingenzi buri wese akwiye gusengera, ngo gusenga ntibisaba ubwinshi bw’abantu ahubwo icyiza ni uko buri wese asenga afite umutima ubikunze.

Yagize ati “Dukwiye gushima Imana aho yadukuye by’umwihariko kuba yarakijije igihugu umwanda, muribuka ukuntu Imana yakijije Abanyarwanda imvunja zari ziganje mu gihugu? Muribuka uburyo  wasangaga abantu bakoze amatsinda yo gutorana inda mu mitwe?ese hari aho mukibibona? Ibi byose ni ibikwiye kudutera gushima Imana kuko yadukoreye ibikomeye.”

Yasabye abasenga kurushaho gushima Imana yabakuye mu buhunzi ikabakiza ibibazo barimo ibinyujije mu bayobozi beza baharaniye kubohora igihugu.

Mayor Habitegeko yasabye abaturage ba Nyaruguru guharanira kugendera mu murongo mwiza u Rwanda ruganamo, abasaba gusengera igihugu no  guharanira kugira Umuyobozi uzabageza ku byiza kandi urimo umwuka w’Imana.

Muri iki giterane hatanzwe ubuhamya bwa bamwe bavuga ibyo Imana  yabakoreye ikabakura mu bukene bukabije bavuga ko babikesha ubuyobozi bwiza.

Nyirantezimana Alivera, umubyeyi w’umupfakazi yashimye Imana  agira  ati “Nkanjye natangiye ndihirwa ubwisungane mu kwivuza ntabasha no kwibonera ikiro cy’ibishyimbo, ntagira aho mba, ubu ndya icyo nshaka, nta we ukindihira ubwisungane, narubatse meze neza mbikesha ubuyobozi bwiza niyo mpamvu nzahora nshima Imana yabikoze, sinkitwa umupfakazi.”

Muri iki giterane cyo Gushima Imana ubuyobozi bw’akarere ka Nyruguru n’abanyamadini n’amatorero bose bahuriye ku kuba akarere karavuye kure, bashima ko basigaye bambara inkweto bose kandi mbere bitarashobokaga.

Mu bindi bashimyemo Imana ni uko ngo yabakijije umwanda wavugwaga muri aka karere, ubu hakaba harangwa isuku ndetse ngo muri Nyaruguru batandukanye na Bwaki yari yarahibasiye.

Habitegeko Francois utegeka akarere ka Nyaruguru ashima ko nta mbaragasa zikihaba
Nakitwa umupfakazi ngo yageze kuri byinshi

Christine NDACAISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

3 Comments

  • Habitegeko ngo Imana yakuye abantu mu bihe bibi bya jenocide izanamukure muri Nyaruguru izaba ikoze ngo bagirengo akunze abacitse Ku icumu.

    • Wowe wiyise Nyaruguru, abandi baravuga amasengesho, wowe ukazana itiku? Tuza plz

  • Nta mbaragasa namavunja bikihaba? Nibintu byiza cyane gusa dushaka kumenya niba nambere yarahabaga.Abanyamajaruguru mwahavukiye munsobanurire.

Comments are closed.

en_USEnglish