Digiqole ad

Ababyeyi ba Elvis Muhoza wiciwe US ntakindi baramenya ku rupfu rwe

 Ababyeyi ba Elvis Muhoza wiciwe US ntakindi baramenya ku rupfu rwe

Police yo mu mujyi wa Lincoln muri Leta ya Nebraska bitegerejwe ko kuri uyu wa mbere iri butangaze ibyo yagezeho mu iperereza ku rupfu rwa Elvis Muhoza, umunyeshuri w’umunyarwanda wigaga kuri University of Nebraska-Lincoln wishwe tariki 06 Nyakanga 2017. Ababyeyi be baba ku Kabeza i Kigali nta makuru arambuye baramenya ku rupfu rw’umwana wabo.

Elvis yishwe n'abantu bataramenyekana ku mpamvu nazo zitaramenyekana
Elvis yishwe n’abantu bataramenyekana ku mpamvu nazo zitaramenyekana

Elvis Muhoza w’imyaka 19 yari arangije umwaka wa mbere wa Kaminuza mu ishami rya Agro-Business, yishwe mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki 06 Nyakanga n’abantu bataramenyekana.

Uyu musore yarangije amashuri yisumbuye muri Riviera High School ari mu bambere babonye amanota meza hamwe n’abandi nkawe babona bourse yo kujya kwiga muri Amerika.

Mu ijoro yishwemo yari yajyanye n’abandi babana, barimo na mukuru we wiga hariya, muri Cinema maze ngo aza gusohoka nk’ugiye kureba umuntu hanze gato ariko ntiyagaruka.

Abo bari kumwe bagizengo yahise ataha ariko nabo batashye ntibamusanga mu rugo niko gutabaza Police.

Papa we yatangarije RBA ko mukuru we ariwe wababwiye ko bamubuze nabo batangira kubaza abo bazi babafasha, maze nyuma kuwa kane mu masaa cyenda z’amanywa uyu mukuru we ababwira ko umubiri we wabonetse munsi y’iteme yishwe.

Se w’uyu mwana avuga ko yabonye ibaruwa imufasha kubona Visa vuba akajya Nebraska/US akaba ari nabwo azamenya ibyo Police yagezeho mu iperereza.

Elvis yari umwana wa kabiri mu bana bane, batatu b’abahungu n’umukobwa umwe. Kuwa kane ku ishuri rye ngo hateganyijwe misa yo kumusabira.

Abantu b’ingeri zinyuranye nabo bakomeje kwitanga ngo umurambo we uzabashe gutaha ushyingurwe iwabo mu Rwanda.

Elvis yari mu bana babaye aba mbere kuri Riviera High School abona bourse yo gukomeza amashuri ye muri US
Elvis yari mu bana babaye aba mbere kuri Riviera High School abona bourse yo gukomeza amashuri ye muri US

UM– USEKE.RW  

4 Comments

  • Twihanganishije umuryango wa Munyakayanza na Colleta! kuri iki kigeragezo bahuye nacyo! Imana ibafashe kubyakira kandi ibahoze! RIP Elvis!!

  • Iyo ubaze abana b’abanyarwanda bamaze kugwa muri USA na Canada, bishwe cyangwa bazize urupfu rudasobanutse, wakwibaza byinshi pe!

  • oooooh birababaje Imana imuhe uburuhukiro budashira umuryango we ukomeze kwihangana

  • RIP. Mbega agahinda weeee. Imana ikomeze umuryango we kandi nukuri izagsragaze abo bagome bamwambuye ubuzima akiri muto kuriya

Comments are closed.

en_USEnglish