*Ngo Politiki izakomeza kuko itazahwema kumutogotamo *Amaze kumenyeshwa ko atariho ati “Bibaho se?” *Ati “ubwo NEC yarashishoje isanga bidakwiye…” * Mwenedata we ati “si inkuru ishimishije” Barafinda Sekikubo Fred watunguranye mu bifuzaga kuba abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ntiyaje ku rutonde rwa burundu rw’abakandida. Umuseke wamuvugishije ataramenya iyi nkuru, ati “Bibaho se…?”. Naho Gilbert […]Irambuye
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yabwiye Umuseke ko hari umurwayi basanganye icyorezo cya Cholera n’abandi bari bafite ibimenyetso by’iyi ndwara bose bavuye hakurya muri Congo Kinshasa. Hari amakuru yemeza ko mu bitaro bya Gisenyi hari abarwayi bafite ibimenyetso bya Cholera ndetse ko umwe muri bo ibizamini byagaragaje ko afite iyi ndwara. Maj Dr Kanyankore William uyobora […]Irambuye
Mu biganiro byahuje Polisi, inzego z’ubuyobozi n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro bigamije kuvugurura imikoranire. Muri ibi biganiro byajemo kwitana bamwana ku babangamira umwuga w’itangazamakuru, izi nzego zemeranyijwe kuvugurura uburyo bw’imikoranire ku bijyanye no kubona amakuru no kuyatangaza. Ibi biganiro byabayemo impaka hagati y’Abanyamakuru n’Abayobozi b’Uturere zishingiye ku nkuru zikorwa ku nzego z’ibanze Abayobozi […]Irambuye
*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore, *Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe. Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme […]Irambuye
Nason Rucamubyuma niwe wenyine usigaye utuye ku gasozi bita Kumanga abari bagatuyeho bose barimutse kuko ari ahantu h’amanegeka, uyu mugabo ni naho yacikiye akagura ubu akaba agenda yicaye. Ubuyobozi buvuga ko bwamukodeshereje aho aba akahanga, ariko we avuga ko bamubeshyera atari we wifuza kuba aha wenyine. Ni mu mudgudu wa Kigarama mu kagari ka Kabuga […]Irambuye
Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye. Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka […]Irambuye
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Uburezi yandikiye Ishuri rikuru rya INES rikorera mu Karere ka Musanze, amasomo atatu yari yahagaritse kubera kutuzuza bimwe mu byasabwaga yakomorewe, gusa hari ibyo Minisiteri igisa ko iri shuri ryuzuza. Iyi baruwa yanditse mu Cyongereza, Umuseke ukaba wabonye kopi, ivuga ko amasomo ya Biomedical Laboratory Sciences, Civil Engineering n’iryitwa Food […]Irambuye
Umusaza Gasana Elias ni umwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero batavuga rumwe na ba nyiri ibirombe ngo babeshya ubuyobozi ko babatangiye ubwishingizi nyamara ngo iyo bahuriyemo n’impanuka birwariza, aherutse kugwirwa n’igisimu arirwariza kugera yorohewe asubira mukazi. Nubwo ubuyobozi bwa Kompanyi zicukura amabuye mu birombe biri mu mudugudu wa Rukaragata na Ruhanga […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye by’umwihariko abo mu murenge wa Mbazi bavuga ko rumwe muri rubyiruko rwo muri aka gace rwirirwa mu biyobyabwenge ubundi rukishora mu bikorwa by’urugomo birimo imirwano n’ubujura. Bimwe mu biyobyabwenge bigarukwaho ko aribyo byiganje muri aka gace ni inzoga z’inkorano, urumogi na Kanyanga. Bamwe muri aba baturage bavuga […]Irambuye
Gufatirana abana b’abakobwa badafite akazi kandi bo mu cyaro badakerebutse cyane akabahindura abagore be mu gihe runaka nibyo bikekwaho umugabo wubatse w’i Gikondo (ukomoka ku Kamonyi) yakoreye abakobwa babiri b’imyaka 20 na 25. Uyu mugabo ariko we arabihakana akavuga ko yabavanye mu cyaro ngo abashakire akazi ariko ntikaboneke, kandi ko hari n’abandi yagashakiye mbere. […]Irambuye