Digiqole ad

Incuke ziri kumwe na ba nyina muri ‘1930’ zifashwe zite?

 Incuke ziri kumwe na ba nyina muri ‘1930’ zifashwe zite?

Aba bana 19 bagize amahirwe macye bamwe bakavukira muri gereza abandi bazana na ba nyina bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha binyuranye. Ejo ari i Rutsiro, Mme Jeannette Kagame yavuze ko kwita ku bana biri mu mibereho y’Abanyarwanda. No ku bana b’incuke bari muri gereza kubera ba nyina kwitabwaho baragufite.

Bizimana Sifa afasha aba bana kumenya kwandika imibare y'ibanze
Bizimana Sifa afasha aba bana kumenya kwandika imibare y’ibanze

Abana bari munsi y’imyaka itatu ntibavanwa kuri ba nyina nubwo baba bafunze.

Muri gereza ya Nyarugenge izwi cyane nka ‘1930’ gahunda y’irerero kuri aba bana yatangijwe mu 2010, ubu bafitemo abana 19 bitabwaho n’abagore babiri bafunzwe ariko bafunganye ubumenyi mu kurera incuke.

Kimwe n’abana bafite amahirwe yo kuba bari hanze n’ababyeyi babo bakaba biga muri za crèche na maternelle, aba na bo muri gereza biga nka bo.

Ubumenyi aba bana baba bakeneye barabubona ariko cyane cyane baba bakeneye gutozwa kuvuga no kubwirwa neza, guteta no guteteshwa, kubona ibikinisho no kwiga utuntu duto duto dutuma atangira amashuri abanza akerebutse.

Josee Nyinawumuntu ni we uhagarariye uburezi muri gereza ya Nyarugenge na Bizimana Sifa Clarisse ni bo bita kuri aba bana. Aba bombi basanzwe bafungiye ibyaha binyuranye, ariko bakorana uyu murimo ubwitange, ubushake n’ubushobozi bwose bafite.

Aba bana baba bacyeneye cyane cyane kwitabwaho
Aba bana baba bacyeneye cyane cyane kwitabwaho

Aba bana bahabwa amata, ibikinisho bakenera by’ibanze, ndetse n’umuryango we hanze ya gereza ushobora kumusura byihariye akabona urukundo rw’umuryango we.

Iyo umwana arengeje imyaka itatu avanwa muri gereza akajyanwa mu muryango.

CIP Sengabo Hilary umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga ko bafatanyije na nyina bashakira uyu mwana aho ajya mu muryango, yaba ntaho afite Leta igashaka abakira umwana, nubwo ngo ibi bya nyuma bidakunze kubaho.

Abana barengeje imyaka itatu bavanwa muri gereza mu kubarinda ingaruka z’ibyaha by’ababyeyi babo n’imibereho yo muri gereza iba idakwiriye umwana.

Guhozwa, kubwirwa no kuvuga neza, guteta no guteteshwa
Baba bakeneye kandi guhozwa, kubwirwa no kuvuga neza, guteta no guteteshwa, umurimo bakora buri munsi.
Josee Nyinawumuntu uhagarariye uburezi muri gereza ya Nyarugenge mu gice cy'abagore
Josee Nyinawumuntu uhagarariye uburezi muri gereza ya Nyarugenge mu gice cy’abagore yita kuri aba bana
Baba bakeneye kwitabwaho umunsi ku wundi, bikorwa na Josee na Sifa
Baba bakeneye kwitabwaho umunsi ku wundi, bikorwa na Josee na Sifa
Josee Nyinawumuntu avuga ku byo bafashamo aba bana bafunganye na ba nyina muri gereza
Josee Nyinawumuntu avuga ku byo bafashamo aba bana bafunganye na ba nyina muri gereza

Photos © D.S Rubangura/Umuseke

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Good and interesting story

  • Abobantu bigisha abo bana imana izabahemba bajye babikora numutima ukunze

  • Nta mwana wakagombye kuba muri gereza. Umugore utwite bamuha bail ntafungwe akaburana ari hanze. Kimwe n’umugore wonsa umwana kugeza ku myaka itatu. Bashobora no gukora imirimo nsimbura gifungo aho kujya gufunganwa n’abana. Abatazi gereza barayibwirwa. Ijoro ribara uwariraye.

    • Nanjye ntyo Kagabo!!!!!

  • Bazabigisha iki se kd nabo ari abanyabyaha?? uriya mbona hejuru sumwe wishe umugabo Docteur Kanyinya? none ngo arigisha abana!!!!!! narumiwe

    • @Rubanda, Jyana uwo mutima mubi wifitiye ahandi.

  • Ibi n’ibisanzwe…hose kw’isi…abana bavukira..muri jail bakanahakirira! Srt usa

  • Ahubwo se bariya badamu na bo barafunzwe? Ko mbona ari aba Miss? Iminwa n’inzara baratukuza, amaherena apfumura amatwi sinakubwira, ni nde wakwemera ko bariya bagore ari imfungwa? Bibaye byo, Prisons zo mu Rwanda nta ho zaba zitandukanye n’iz’Umuryango w’Abibumbye cg iz’i Bulayi …!!!!!!!!!!!

    • Ushatse wabasanga igihe ushakiye nawe ukarya kuruwo mutigito.

  • Ese baterwa amada nabande?

    • MAGARA we reka twige kuvuga mumvugo nziza, kandi ya kimuntu. ntago bavuga ngo baterwa amada na bande? wakavuze ngo baterwa inda a bande? kuko ntamuntu utwita amada, ahubwo atwita inda. murakoze reka dukosore imvugo bavandimwe

  • mutekereze nokubatererwa inda muri gereza bakabyariramo abana bakavukiramo,ese baziterwa nabande,abavukiramo banyina baraje batwite nibo bake kuruta abazitererwamo bafunzwe bakabyariramo,iri si ifungwa ni feeling ndakurahiye.Ngo hari nabakoreramo mariage kd bakororoka.ese baziterwa nabafungwa bagenzi babo,ni abacungagereza se,urwego rushinzwe imfungwa nabagororwa ruzarebe neza kuko abenshi baziterwa nabagabo babo nukureba nokwibaza igihe bikorerwa kuko hari nabagabo bafunzwe babyarana nabagore babo hanze mungo zabo cyane cyane abafungiwe jeniside

  • nanjye mbibona nka Kagabo
    Aba bana bararengana ,bakagombye guskakirwa ubundi buryo babaho muri SOSIYETE NYARWANDA BARI HANZE BAGATANGIRA GUTOZWA UBURERE.Inteko ishinga amategeko bazarebe uko bavugurura itegeko rirebana no gufunga abagore bafite abana bari munsi y’imyaka itanu kabisa.

  • Hoya itegeko ribikora neza ! Nibyo nta mwana utandukanwa na nyina mbere y’imyaka itatu nubwo yaba ari muri gereza. Naho ubundi uvuze ko utwise wese n’uwonsa afungurwa cg agakorera igifungo cye hanze bose bajya bashaka uko batwita kugirango bafungurwe!
    Kandi rero buriya nta cyiza mka nyoko mu buzima aba abayemo bwose, kandi mbere y’iriya myaka ntabwo umwana aba arakamenya gufata imico mibi y’aho aba abaye cg se kumva ko atari aho yakabaye abaye, keretse justement violence niyo imugiraho ingaruka; kandi nibaza ko abo babyeyi bagerageza kubashyira ahantu hari securite nubwo haba ari muri gereza!
    Ni nk’umwana ubayeho mu buzima bw’ubukene bw’ababyeyi ntabwo wamutandukanya n’ababyeyi ngo nuko barya rimwe ni urugero, ahubwo umufashiriza iwabo iyo umugiriye impuhwe!

Comments are closed.

en_USEnglish