Digiqole ad

Amatora ya Perezida mu Rwanda aha ikizere Abashoramari kuruta muri Angola na Kenya

 Amatora ya Perezida mu Rwanda aha ikizere Abashoramari kuruta muri Angola na Kenya

Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy’amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Amatora ya Perezida 2017
* Rwanda tariki 04/08
* Kenya tariki 08/08
* Angola tariki itaramenyekana/08
* Liberia tariki 10/10

Muri uyu mwaka wa 2017, muri Afurica hateganyijwe amatora y’abakuru b’ibihugu binyuranye. Mu bihugu bimwe na bimwe abasesenguzi bafite impungenge ku ngaruka z’ibishobora gukurikira amatora mu bukungu n’umutekano, uretse mu Rwanda.

Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy'amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry'Itegeko Nshinga
Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy’amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Mu mpera z’umwaka ushize Pan-African research network Afrobarometer yerekanye ko 40% by’ababajijwe mu bihugu 36 bya Africa bemeje ko amatora yabaye yari mu kuri n’ubwisanzure, 25% bavuga ko bemera ko ibyavuye mu ibarura bigatangazwa na za komisiyo z’amatora babyemera cyane, abandi batari bacye bo bemeje ko batizera Komisiyo zabo z’amatora n’amatora atari yisanzuye.

Buri gihe amatora muri Africa aba yitezwemo byinshi, ingaruka zikaba ko bamwe mu bashoramari bakomeye bifata aho babona batizeye ibizakurikira amatora.

Mu 2016 byagenze neza muri Ghana Nana Akufo-Addo atsinda amatora mu buryo bw’ituze, ahandi ba Perezida Ali Bongo wa Gabon, Yoweri Museveni wa Uganda na Edgard Lungu wa Zambia batsinda amatora ariko mu buryo bwakuriye imyigaragambyo ikomeye n’ingaruka zitoroheje mu buryo bunyuranye.

Yahya Jammeh muri Gambia nawe yaratsinzwe ariko yanga kurekura n’ubu ni ‘tari tari tari’ rurageretse we n’uwamutsinze.

Uyu mwaka amatora y’abakuru b’ibihugu ategerejwe cyane ni ariya yavuzwe haruguru.

Amatora ya Perezida mu Rwanda azaba ku itariki 04 Kanama 2017, abasesenguzi ntibayatandukanya na Perezida Paul Kagame wemeye kuzongera kwiyamamaza, kandi akaba ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda kubera ibyo yagejeje ku gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uretse kuba afite ishyaka rimuri inyuma RPF-Inkotanyi rifite abanyamuryango benshi mu Rwanda, ibyo yakoze bimuhesha amahirwe yo kongera kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi iri imbere, izaba ari manda ya gatatu.

Nyuma yo guhagarika Jenoside, Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame yubatse ubukungu, ibikorwaremezo, umutekano n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ikizere cyo kubaho no gutera imbere, uburezi, ubuzima, ubutabera n’ibindi bituma ubu u Rwanda ruvugwa ku ruhando rw’amahanga nka kimwe mu bihugu bifite umuvuduko munini w’iterambere.

Stephanie Wolters, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’amahoro “Peace and Security Research Programme” mu kigo mpuzamahanga Institute for Security Studies (ISS) avuga ko nta kabuza Paul Kagame azatsinda amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri uyu mwaka.

Nyuma ya Kamarampaka yamwemereye kongera kwiyamamaza, ku itariki ya 01 Mutarama 2016, mu ijambo ritangiza umwaka yemeye ibyo Abanyarwanda bamusabye ari benshi “Kongera kwiyamamaza.”

Stephanie Wolters akavuga ko nubwo Perezida Kagame hari ibyo yagiye ashinjwa bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’urubuga rwa Politike mu Rwanda, ngo amahanga n’abashoramari mpuzamahanga bazi neza ko kongera kwiyamamaza kwe bifitiye inyungu igihugu.

Ati “Kagame yabashije kwumvisha umuryango mpuzamahanga w’abashoramari n’abashoramari benshi ku giti cyabo imiyoborere ye ishingiye ku guteza imbere igihugu ayoboye.

Akavuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside mu buryo butangaje kandi vuba, birimo iterambere mu nzego zose, kurwanya ruswa, n’ibindi bituma u Rwanda ruri mu bihugu bikurura abashoramari mpuzamahanga cyane, ngo bigaragaza imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ati “Kagame yahinduye igihugu. Nubwo abantu bose batabibona gutyo, ariko birigaragaza ko aricyo {Igihugu} yashyize imbere cyane.

Ntekereza ko yakoze neza cyane, ku buryo nta n’abantu bigeze bamunenga cyane ubwo yavugaga ko aziyamamariza Manda ya gatatu. Yego, ibihugu bimwe na bimwe nka US ntibyari bishyigikiye Kamarampaka yo guhindura itegeko nshinga no kongera kwiyamamaza, ariko ku rundi ruhande afite imiryango n’abashoramari mpuzamahanga bamushyigikiye, bashaka gushora imari mu Rwanda.”

Stephanie Wolters akavuga ko kugira imiryango nka World Economic Forum ikorera inama mu Rwanda bashima Kagame, amategeko n’imiyoborere ye, ari ikimenyetso gikomeye.

Ati “Ntekereza ko kongera kwiyamamaza kwa Kagame nta ngaruka mbi bizagira ku ishoramari ry’u Rwanda

Ibi ariko si ko bimeze mu bihugu nka Kenya, Stephanie Wolters agira inama abateganya gushora imari muri iki gihugu kwitonda kuko nk’ibisanzwe, amatora yo muri Kenya aba ashobora gukurikirwa n’ibibazo by’umutekano, imyigaragambyo n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku ishoramari.

Naho muri Angola, ngo nubwo Perezida José Eduardo dos Santos umaze imyaka 37 ayobora iki gihugu yamaze gutangaza ko atazongera kwiyamamaza, ngo nta kintu kinini bizahindura ku miyoborere y’igihugu kuko n’ubundi ashobora kuzasimburwa n’umuntu wo mu ishyaka rye babanye igihe kinini udashobora kugira byinshi ahindura ku miyoborere isanzwe mu gihugu.

Gusa, ngo muri Angola naho biba bigoye kumenya ikizava mu matora kubera imyigaragambyo ikomeye y’abatavuga rumwe na Leta. Nubwo ngo nta mpungenge nini amatora yo muri Angola yatera abashoramari ugereranyije no muri Kenya.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Utazubwenge ashyima ubwe. Kandi umumwana wumumfu arikirigita agaseka.

  • umugabo witangiye abandi agata umwanya wicyubahiro yari afite maze insina ngufi zibona kuzamurwa mu ntera hirindwa yuko zitamuyoboka,uwo mugabo nashyirwe ku rutonde rw’intwari

  • umugabo witangiye abandi agata umwanya wicyubahiro yari afite maze insina ngufi zibona kuzamurwa mu ntera hirindwa yuko zitamuyoboka,uwo mugabo nashyirwe ku rutonde rw’intwari.

  • Rwanda petite suisse d’Afrique, sibyo batubeshyaga mbere ? turindwa nabasoda 7000 nabajandarume 3000? Cyangwa kumugani wa Pierre damien Habumuremyi bakoraga nabi bose?

  • Mu Rwanda haheruka amatora kuri repubulika ya mbere igihe hatorwaga ababurugumesitiri n’abadepite. Kuva kuri repubulika ya kabiri kugeza ubu ibintu byose byajemo itekinika nibaza n’amafaranga atakara mu matora icyo azira.

  • erega u rwanda rufite umutekano usesuye kandi abanyarwanda nibo bihitiramo umuyobozi niyo mpamvu abashoramari ntakibazo bafite

  • abanyarwanda turishimye kandi dushimishije nubuyobozi dufite ibi bigaragariraa amaso ya buri uwureba , cyane cyane abashoramari, ntacyabatera rero impungenge dufite ubuyobozi bwiza kandi bukunda igihugu ndetse nabagituye

Comments are closed.

en_USEnglish