Abaturiye inkengero z’umujyi wa Kayonza bugarijwe n’amabandi abategera munzira
Abatuye mu nkengero z’umujyi w’Akarere ka Kayonza ngo babangamiwe bikomeye n’amabandi ya nijoro abategera munzira iyo batashye bwije akabambura ibyo bafite birimo za Telefone, amasakoshi n’ibindi.
Aya mabandi ngo ababa yirukanywe mu mujyi wa Kayonza rwagati, bakajya gutegera mu nkengero zawo cyane cyane mu duce tutagira umuriro w’amashanyarazi nk’ahitwa Kabungo.
Abatuye muri utu duce tuberamo uru rugomo bavuga ko ikibazo kibabangamiye cyane. Bakavuga ko haramutse hashyizwe amatara ku mihanda byagira icyo bikemura.
Umuturage witwa Mbonaruza Emmanuel avuga ko nko ku mugoroba usanga hari abantu bagirirwa nabi bikozwe n’abantu baba bavuye mu mujyi rwagati.
Uwitwa Niyonzima Jean Claude we ati “Utaha nka nijoro wifitiye agatelefone ugacanye kuko hatabona bakaba barakagushikuje, byo rwose amabandi muri uyu mujyi ntabwo yabura.”
Murekezi Claude, umuyobozi w’umurenge wa Mukarange ahabarizwa umujyi wa Kayonza yatubwiye ko bafashe gahunda ihamye yo kurwanya amabandi muri uyu mujyi.
Yagize ati “Hari ingamba zihari zo gufata ibisambo byose ducyeka biba byagaragajwe n’abaturage ko bibabangamiye, ikindi ni ugushishikariza abaturage kwicungira umutekano binyuze mu marondo.”
Ku kifuzo cy’abaturage bavuga ko baramuste babonye umuriro w’amashanyarazi bishobora kubafasha kurwanya aba bagizi banabi bitwikira ijoro, Murekezi Claude arabaha ikizere, avuga ko kugeza ubu hari amapoto yatangiye gushingwa ku buryo azageza umuriro na Kabungo havugwa ariya mabandi cyane.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW