Bruxelles: Umunyarwandakazi yasimbutse muri etage 4 ahunga inkongi arapfa
Umubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Anitha Umutoni, wari unatwite, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri agerageza guhunga inkongi y’umuriro wafashe inzu babamo muri etage ya kane mu gace kitwa Schaerbeek mu mujyi wa Bruxelles.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Anitha akomoka i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Abana be babiri batwawe mu bitaro bamerewe nabi cyane kubera ubushye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Belga.
Umwana wabo wa gatatuhamwe na se bo baiye bidakomeye nk’uko bivugwa na Police yo muri ako gace.
Iyi nkongi ngo yabaye ahagana 6h30 za mugitondo, umuriro ubaye mwinshi uyu mugore wari utwite ngo yashatse guhunga asimbukiye mu idirishya agwa mu mbuga.
Umugabo we utari uhari umuriro uba yahise atabara nawe ashya bidakomeye agerageza gufasha umugore we n’abana batatu.
Babiri muri aba bana barahiye bikomeye cyane.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Imana imwakire mu bayo kandi abo asize bakomere
Imana ikubabarire kuki bene muhamedi bo bashya?
KIRENGA wowe ubwo uzi Imana? None abo bene Muhamad wifuzako bashya wazabatang?? Imana ikubababarire kubwo bwenge buke ningengabitekerezo ufite!
Mbega akaga we! Imana yakire uwo mubyeyi mu bwami bwayo!
Birababaje Imana imwakire mu bayo,kandi abasigaye bagire ukwihangana.
Bwana Kirenga,
Unteye agahinda katanzava ku mutima niba koko wifuza ko bene Muhammed cg Muhammad bashya bagashira uzumirwa.
Nta utsemba ubwoko bw’Imana ku ISI uzabaze !!!
Nukuri biteye agahinda cyane
Biteye agahinda gusa Imana imwakire mubayo kandi ikize abo asize nabo bababayeImana imuhe iruhuko ridashira