Ntimuzatinye kurangiza urubanza kubera ari buhamagare itangazamakuru – Min. Busingye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, kuri uyu wa gatatu mu muhango wo kurahiza ahahesha b’inkiko naba Noteri bashya 68, yabasabye kujya bakurikiza amategeko kandi ntibaterwe ubwoba n’uko uri mu makosa ari bwitabaze itangazamakuru, ahubwo ngo bajye bakorana naryo barisobanurira kubyo barimo bakora.
Minisitiri w’Ubutebera ubwe nk’uko biteganywa n’amategeko, yarahije abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, ab’umwuga ndetse naba Noteri bose bashya bagera kuri 68.
Mu ijambo yabagejejeho, Minisitiri Johnston Busingye yasabye abarahiriye inshingano nshya bose kuzikorana ubushishozi, birinda amaranga mutima, ruswa, ikimenyane, gutonesha n’izindi ngeso mbizi zisenya igihugu nabo ubwabo.
By’umwihariko yasabye abahesha b’inkiko gukurikiza amategeko mu kurangiza imanza kandi bakajya bakorana n’itangazamakuru bakarisobanurira mu gihe uwatsinzwe yaryiyambaje abeshya ko arimo arengwanywa kandi ariwe wanze kubahiriza amategeko.
Yagize ati “Mu gihe mwakoze akazi kanyu mwitwararitse amategeko, muzi ko mwubahirije ibikubiye mu byemezo mwarangizaga, ayo mategeko azabarengera natwe azadufasha kubarengera.”
Yongeraho ati “Ntimuzatinye kurangiza urubanza ngo kubera ko ari buhamagare itangazamakuru runaka. Mureke agihamagare namwe mugisobanurire munacyereke urubanza murangiza, munacyereke amasezerano mufitanye nuwatsinze.”
Abahesha b’inkiko ngo bakwiye kujya basobanurira Abanyarwanda ko ibyo bakora atari ukurenganya abantu cyangwa kubura ubumuntu, ahubwo ko ari ukubahiriza amategeko no kuzuza ubutabera, kuko ubutabera butarangirira mu gutsinda urubanza gusa, kuko iyo uwatsinze atarabona ibyo yatsindiye aba tarabona ubutabera bwuzuye.
Minisitiri Busingye kandi yagarutse ku bahesha b’inkiko bamwe barangiza imanza mu buryo bunyuranije n’amategeko kubera impamvu zitandukanye.
Ugasanga nk’urukiko rwategetse ko akwiye kugurisha ihene, we yagenda akagurisha inka. Asaba abarahiye kwirinda ayo makosa kuko ashobora kubateza ibibazo.
Minisitiri kandi yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga guhesha agaciro uwo murimo batita gusa ku bihembo bahabwa, bagakurikiza amategeko.
Uwimana Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza wo mu karere ka Nyaruguru warahiye nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga, avuga ko muri aka kazi hari imbogamizi nyinshi bahura nazo, nk’abatemera gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ku bushake, ndetse n’igisa na ruswa gikunze kugaragara, uwarangirijwe urubanza akaza gushimira umuhesha w’ikiko kandi yabikoze biri mu nshingano ze.
Minisitiri Busingye kandi asaba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kudahirahira bakira igihembo cyangwa ishimwe iryo ariryo ryose bahabwa n’uwo barangirije urubanza.
Minisitiri kandi yasabye ba Noteri barahiye nabo kudasiragiza abaturage kuko ngo ubu umubare wa ba Noteri ubu u Rwanda bamaze kuba benshi.
Ubu mu Rwanda hari ba Noteri 910, mu gihe mu myaka 7 ishize ngo hari Noteri umwe mu gihugu hose. Naho, abahesha b’inkiko bo ni 2 627 mu Rwanda hose.
Nduwayo Callixte
UM– USEKE.RW