Digiqole ad

Ibitaro bya Muhima ngo bifite ikibazo cy’abaganga b’inzobere badahagije

 Ibitaro bya Muhima ngo bifite ikibazo cy’abaganga b’inzobere badahagije

*Ku bitaro bya Muhima, Umuganga umwe ashobora kwakira abantu 20 ku munsi
*Ibi bitaro bifite aba Docteur batanu gusa, barimo n’umuyobozi w’ibitaro
*Ibitaro bya Muhima kandi bifite ikibazo cy’inyubako nkeya kandi zishaje.

Kuri uyu wa gatatu, ubwo Abadepite basuraga ibitaro bya Muhima bagaragarijwe ko ibi bitaro bifite ikibazo cy’abaganga b’inzobere bakeya, aribyo bituma bivugwaho gutanga Serivise mbi.

Ibitaro bya Muhima (Photo: Makuruki).
Ibitaro bya Muhima (Photo: Makuruki).

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Dr Ndizeye Ntwali, yabwiye Abadepite ko ibitaro bifite abaganga b’inzobere batanu gusa nawe arimo. Iyi ngo ikaba imbogamizi ikomeye ituma ibitaro bikomeza kuvugwaho gutanga Serivise zitanoze.

Dr Ndizeye yagize ati “Hano dufite ikibazo cy’aba-docteur bakeya ku buryo mu bitaro byose harimo aba-docteur batanu nanjye ndimo, nkabifatanya no kuyobora ibitaro. Ibi bigatuma tutabasha kwakira abarwayi benshi baba baje batugana.”

Dr Ndizeye yavuze ko ikibazo cy’abaganga bakeya gituma umurwayi ashobora kuza abagana atarembye cyane, ariko akazajya kubonana na muganga yabaye indembe, kuko bakira abarwayi benshi baturutse mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Abadepite basezeranyije ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima ko bagiye kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima bakongererwa abaganga, kuko ngo bitumvikana ukuntu ibitaro bya Leta kandi biganwa n’abarwayi benshi nk’abagana ku Muhima byagira aba-docteur batanu gusa.

Depite Rwigamba Fidel “Ntabwo bisobanutse kuba aba-docteur twavuga ko ari bane bonyine bakora mu bitaro nk’ibi biganwa n’abarwayi benshi, kandi ari ibya Leta benshi kuko ahanini nibyo bitera ikibazo cyo kutakira abarwayi uko bikwiye.”

Depite Rwigamba yemeza ko ibitaro bya Muhima bifite ibikoresho ariko bitagira ababikoresha, bityo ngo nk’intumwa za rubanda bakaba bagiye gukorera ubuvugizi ibitaro.

Bamwe mu barwayi twasanze ku bitaro bya Muhima batubwiye ko utajya kwivuza kuri ibi bitaro utazindutse ngo ubonane na muganga.

Nikuze Angelique, umubyeyi wari waturutse i Masaka azanywe n’imbangukira gutabara, yatubwiye ko bamwohereje ku Muhima arembye cyane, twamuvugishije nka saa tanu atarabonana na muganga kandi yahageze mu gitondo Saa mbili.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima bwagaragarije Abadepite ko ibitaro bafite ikibazo cy’inyuboko nkeya kandi zishaje, ibi ngo bigatuma muri ibi bitaro hagaragaramo umwanda.

Muri rusange, mu 2015 u Rwanda rufite Dogiteri umwe ku bantu 15,479. Mu uwo mwaka, mu mavuriro n’ibitaro bya Leta byose harimo abadogiteri 742, Abavuzi b’amenyo (dentists) 127, Abaforomo (nurses) 8,751 n’Ababyaza 910.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • haribintu bikorerwa mubigo bya leta ukumva binaguteye umujinya. nkubu mfitumurwayi twajyanye chk kwambere yavunitse, kugeza nubu ntarabagwa ngwabaganga nibake abandi bagiye nuitorero. nonubu umurwayi amazimisi 4 bamuha gusa umuti umugabanyiriza ububare na tension kandi niko akomeza kuremba, namwe munyumvire ibyobintu, kandi basanzwe bataka ngobafite ikibazo cyabaganga bake

Comments are closed.

en_USEnglish