India: Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahegukanye igihembo
Mu imurikabikorwa ryitwa Outbound Travel Mart 2017 (OTM) mu Buhinde kuwa gatatu ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahegukanye igihembo cy’ahantu hatanga ikizere imbere mu by’ubukerarugendo. Yari inshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye OTM ryabereye i Mumbai.
Outbound Travel Mart (OTM) niryo murika rikomeye mu by’ingendo z’indege n’ubukerarugendo mu Buhinde, kompanyi zirenga 1 000, zirimo n’ibigo by’ibihugu by’ubukerarugendo, zivuye mu bihugu 52 zari zitabiriye iri murika. Muri zo harimo kompanyi z’ubwikorezi, kompanyi z’ubukerarugendo, za Hoteli, kompanyi zamamaza mu bukerarugendo….
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahawe igihembo kitwa “Most promising new destination award”. Abasuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa ngo bishimiye ibintu binyuranye beretswe birimo gusura ingagi, gutembera ishyamba kimeza rya Nyungwe, uburo bwiza bwo kwakira abasura u Rwanda, ndetse n’ahantu ho ku rwego rwo hejuru ho kwakirira inama nk’uko bivugwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB.
Ubuhinde ni igihugu gifite icyo kivuze mu bukerarugendo, RDB ivuga ko ari igihugu cy’ingenzi muri ibi kuko miliyoni 15 z’Abahinde bakoresha miliyari US$12,3 mu ngendo n’ubukerarugendo ku isi buri mwaka.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka u Rwanda ruratangiza ingenzo z’ingede za Rwandair zerekeza i Mumbai mu Buhinde.
Belise Kariza, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yatangaje ko bashimishijwe cyane n’igihembo u Rwanda rwegukanye kuko u Rwanda rwashyize imbagara cyane mu bukerarugendo mu kwerekana umwihariko warwo hagamijwe business no gushimisha abakunda gusura ibihugu.
U Rwanda muri irimurikabikorwa rwari ruhagarariwe na Rwandair na RDB.
Iri murikabikorwa kandi rihuza abakora business ku isi bakaganira ubufatanye bw’ibyo buri wese afitiye undi cyane cyane mu by’ubukerarugendo.
UM– USEKE.RW