Digiqole ad

Rwabicuma – Nyagisozi barasaba ikiraro kuko iki ‘nta kigenda’

 Rwabicuma – Nyagisozi barasaba ikiraro kuko iki ‘nta kigenda’

Hagati y’Umurenge wa Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ahaca umugezi wa Mwogo iyo imvura yaguye ikiraro kirarengerwa, n’ubusanzwe ariko ngo si ikiraro gikwiriye cyabafasha guhahirana.

Ikiraro aba baturage bakoresha ari benshi bavuga ko kidakwiye
Ikiraro aba baturage bakoresha ari benshi ntigikwiriye

Safari Vincent umukozi mu mushinga w’ubuhinzi ukorera mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma akoresha moto yambuka iki kiraro, buri munsi ni ingorane kuri we ndetse ngo iyo imvura ari nyinshi ntiyambuka.

Indi nzira ihari ihuza iyi mirenge utambutse ikiraro ni umuhanda uca ahitwa Rurangazi usaba gukoresha nk’amasaha abiri na moto uvuye kuri centre ya Cyaratsi muri Rwabicuma ugana mu murenge wa Nyagisozi.

Abandi baturage b’aha babwiye Umuseke ko nta kiraro gikwiriye bigeze kandi nyamara ngo iki gishaje bafite nicyo urebye bacaho ari benshi mu buhahirane, uburezi, n’imibanire isanzwe hagati ya Rwabicuma na Nyagisozi.

Ntazinda Erasme Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko iki kiraro bagiye kugikora mu buryo bw’agateganyo kugira ngo kifashishwe, mu gihe bazaba bubaka ikiraro kinini kigana ahitwa Rurangazi muri ako karere.

Nubwo ngo n’iki nyuma kizubakwa mu buryo burambye kuko hatangiye gutegurwa igenamigambi y’ingengo y’imari yacyo.

Ati  « natwe turabizi ko iyo imvura yaguye bihagarika ubuhahirane bikadindiza iterambere ry’abaturage, ingamba dufite rero ni ukucyubaka muburyo burambye. »

Mu karere ka Nyanza
Mu karere ka Nyanza
Hagati ya Rwabicuma na Nyagisozi barifuza ikiraro gikwiriye
Hagati ya Rwabicuma na Nyagisozi barifuza ikiraro gikwiriye
Mu bihe by'imvura usanga amazi yazamutse rimwe akanakirengera
Mu bihe by’imvura usanga amazi yazamutse rimwe akanakirengera
Haba hari n'impungenge ku buzima bw'abagikoresha
Haba hari n’impungenge ku buzima bw’abagikoresha

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza

3 Comments

  • N’icyo kiraro kindi agronome avuga bitabaza, cya Rurangazi, kiriho kiracika. Ubwo nikimara kurunduka ingendo hagati ya Nyanza na Nyamagabe zizaba zihagaze. Ahantu nka hariya abanyarwanda bahaboneye izina rikwiye: mu rutumvingoma.

  • Nibyo n’ ikiraro cya Rurangazi gikomeje kwangirika cyane iyo muza kuhagera ngo mu gifotore murebe, ntibyumvikana ukuntu umukuru w’igihugu yemeye ikorwa ry’ umuhanda Nyanza -nyamagabe, kandi ugeze kure pe, fair construction iri kuwukora neza gusa ikiraro cya Rurangazi cyambuka mwogo cyo baracyangije bitewe n’amamachine aremereye akora umuhanda yagiciyeho, aho kugikora neza ku buryo burambye , twizereko akarere kaza kugira icyo gakora umuhanda ubwawo ukoze neza ariko nta kiraro pe, haba icya Rwabicuma, cg icya Rurangazi byombi bimeze nabi cyane.

  • wapi kabisa kunyura kuri iki kiraro ni ukwiyahura,ndabona cyaraguyemo,leta nirebe icyo yakora naho ubundi abantu bazahashirira .ndabona iriya nzira yafungwa.urabona uwo mwiyahuzi ugiye kukinyuzeho?ahaaaaaaaaa jye sinatinyuka,wasanga kandi abayobozi bireba bari mu mwiherero bazahava ntacyo bavuze kuri iki kiraro?

Comments are closed.

en_USEnglish