Digiqole ad

Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi ukekwaho kunyereza yarekuwe

 Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi ukekwaho kunyereza yarekuwe

Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi Dr Pascal Gahutu.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urukiko rw’ibanze rwa Kamembe rwategetse ko umuyobozi wa   kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi, Dr Gahutu Pascal ukekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga y’iyi kaminuza arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi Dr Pascal Gahutu.
Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi Dr Pascal Gahutu.

Urukiko rwategetse ko Dr Gahutu adakomeza gucumbikirwa kuri station ya police kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Dr Gahutu yatawe muri yombi kuwa 18 Gashyantare akekwaho kunyereza amafaranga y’iyi kaminuza no gukoresha impapuro mpimbano.

Ku italiki ya 22 Gashyantare, Dr Gahutu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Rusizi, asomerwa ibyaha akurikiranyweho, anabyireguraho.

Uru rukiko rwategetse ko Dr Gahutu arekurwa, rwavuze ko amafaranga yohererejwe inshuti n’abo mu muryango w’uregwa atari ay’iri shuri ahubwo ko ari aye ku giti cye.

Umunyamategeko wunganira Dr Gahutu yavugaga ko aya mafaranga yanyuzwaga kuri Konti y’umukiliya we ndetse ko nta handi yari kuyanyuza kuko aya mafaranga atari ay’ikigo ayobora.

Umucamanza avuga ko ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja uyu muyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi bidafatika ku buryo byaba impamvu zikomeye zigize icyaha.

Urukiko kandi ruvuga ko impapuro mpimbano zishinjwa Dr Gahutu ko yakoresheje zitigeze zigaragazwa bityo ko ntaho rwahera rubyemeza ko hari impamvu zimushinja iki cyaha.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NIBYIZA,RWOSE N’UBUNDI ARARENGANA KANDI NAMWE MURABYUMVA IMANA IRABIZI,NGIRANGO AHARI ABAMUREGAGA BAREMEYE NAMWE MBASHIMIYEKO MUVUGA IBYIZA NIBIBI BYUMUNTU MUGARAGAZA KO NTAKINDI KIBIRI INYUMA

  • Yazize izina rifatwa nkumugayo murwanda.kkkkkkk rwanda wee!!?

Comments are closed.

en_USEnglish