Digiqole ad

Umuseke wababajwe n’urupfu rwa Mzee Gashaza

 Umuseke wababajwe n’urupfu rwa Mzee Gashaza

Yabaga munsi y’igiti ahamaze igihe kinini, yimuriwe munzu yongera kugira inseko

Ikinyamakuru Umuseke kibabajwe no kumenya no kubamenyesha urupfu rwa muzehe Celestin Gashaza abasomyi bacu mwamenye mu ntangiriro za 2015  ubwo yari incike iba munsi y’igiti ahamaze imyaka ibiri.

Yabaga munsi y'igiti ahamaze igihe kinini, yimuriwe munzu yongera kugira inseko
Yabaga munsi y’igiti ahamaze igihe kinini, yimuriwe munzu yongera kugira inseko

Twamukoreye ubuvugizi arubakirwa avanwa munsi y’igiti atuzwa mu nzu imukwiye anafashwa mu zabukuru yarimo.

Uyu musaza icyo gihe yashimye cyane ubuyobozi bwamwubakiye, ashimira abantu benshi bagiye bamugeraho nyuma yo kumenya inkuru ye.

Yabwiye Umuseke ati “Kandi nashimira cyane Paul Kagame ubuyobozi bwe butwitayeho twe abakene ngo tubeho neza.”

Uyu munsi twababajwe no kumenyeshwa ko muzehe Gashaza yitabye Imana mu minsi ishize azize uburwayi bwo mu zabukuru.

Twishimiye ko ataguye ku gasozi nk’aho yari ari mbere ya 2015. Dushima kandi ubuyobozi bwamugobotse agatuzwa neza akaba ashaje ataguye munsi y’igiti.

Celestin Gashaza akiba munsi y'igiti
Celestin Gashaza akiba munsi y’igiti
Imbere y'inzu yari amaze kubakirwa nyuma yabwo ari naho yashoreje urugendo rwe ku isi
Imbere y’inzu yari amaze kubakirwa nyuma yabwo ari naho yashoreje urugendo rwe ku isi

Imana imwakire, kandi aruhukire mu mahoro.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • mwarakoze cyane …..Imana Ibahe umugisha

  • Yooooooo nibutse inkuru kuri we rwose n’uko byagenze. Ndashimira umuseke akazi mukora, mufite itandukaniro rinini n’abandi

  • Ariko buriya iriya n’inzu abantu bakubakira umuntu bakabirata? nta gasima ‘ibyondo gusa….

    • Mariyaroza we, agato kava ki iguye kandi udashima muri bike ntiyashima niyo yahabwa ibya Mirenge wo ku Ntenyo. Yenda ufite izo uhereyeho ukora ikigereranyo ariko wiyibagiza ko ku gasozi munsi ya ririya hema naryo ridafututse imbwa zashoboraga kuhamurira utubagiwe n’ibindi. Ubwe abonye avuye munsi y’igiti buriya iriya nzu ye yayifatanga nk’uriya muturirwa wa Nyakwigendera “MAKUZA”

      Twige gushima no kunyurwa muri bike nibwo tuzunguka byinshi, ntitukabe Ingayi.

    • Uziko uvuga nga Jojo wo kwa Pascal na Mama Brown? nsanze ari wowe nahita ngusubiza kwa Nelson wakwanga nkakujyana “IWAWA”

  • May He R.I.P.

  • UYU MUSAZA NAMENYE IBYE, YARASIGAYE ASA NEZA, icyakora jyewe mwene muzehe, nifulije uyu musaza iruhuko ridashira.

Comments are closed.

en_USEnglish