Babifashijwemo na Ntabana Frank wari umujyanama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, abagore 14 bahoze mu buzima bugoye bishyize hamwe bubaka Koperative y’ubudozi irimo kubahindurira ubuzima umunsi ku wundi. Mu mwaka wa 2015, uriya mugabo witwa Ntabana yashyize hamwe abagore 14, abafasha gutangira umwuga w’ubudozi nka Koperative imwe ishyize hamwe bise ‘Imbadukanamihigo’. Abagize iyi […]Irambuye
Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi. Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo […]Irambuye
Abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, bahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, biga uko hakongerwa imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage, no gucunga neza umutungo wa Leta kuko n’ubwo hari byinshi byiza byagezweho ngo hari ahakigaragara imikorere itanoze. Abari muri iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri, bishimiye […]Irambuye
Uburere bw’umwana muri iki gihe butuma benshi bibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze. Bamwe barererwa mu miryango, abandi barerewe mu bigo by’impfubyi, abandi banyuze mu bigo ngororamuco, abandi biga amashuri meza ahenze…ariko se icy’ingenzi mu burere bw’umwana ni ikihe? Umuseke waganiriye na Damas Mutezintare Gisimba, ufite ikigo cyareze abana b’impfubyi barenga 500 akabarerana n’abe […]Irambuye
Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko rukuru ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Evode IMENA wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rimaze gusubikwa kuri uyu mugoroba. Byari biteganyijwe ko nyuma yo kumva iburanisha ku mpande zombi mu cyumweru gishize uyu munsi Urukiko rufata umwanzuro niba Evode IMENA nawe afungwa by’agateganyo kimwe n’abagabo babiri […]Irambuye
Abavuka mu Karere ka Rusizi bagera ku 1 015 bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu mu nama yabahuje, biyemeje gukora ibikorwa by’iterambere byateza imbere Akarere kabo birimo ubwato ngo bwo ku rwego rwo hejuru bifuza gushyira mu Kiyaga cya Kivu bugahuza Akarere kabo n’utundi turere dukora ku Kivu. Muri iyi nama, […]Irambuye
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo kompanyi ikora ibyo guteega ku mikino (betting) yitwa Sports4Africa. Bamwe mu bari abakiliya bayo ariko bavuga ko ibafitiye amafaranga ndetse bariho bayirega ahanyuranye. Minisiteri y’Ubucuruzi yatangaje ko mu igenzura yakoze ngo yasanze iyi kompanyi itubahiriza amategeko n’amabwiriza agenda iby’ibi bya betting cyane cyane kutishyura abatsindiye […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima, mu murenge wa Jarama aho abaturage bigishijwe kuri gahunda yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 banakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye. Mu murenge wa Jarama haracyagaragara abana barwaye bwaki nk’uko bamwe mu baturage baho mumurenge babitubwiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye by’umwihariko abatuye kugira […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya […]Irambuye
Mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye, mu mpera z’icyumweru gishize, abana babiri bapfuye bataragezwa kwa muganga, naho abandi bantu 20 bajyanwa mu bitaro, harakekwa ko byaba byaratewe no kurya inyama z’inka yipfushije. Munganyinka Serapfine, umugore wa nyiri iyi nka yariwe, avuga ko bashatse kuyiha imbwa ariko abaturanyi bo bahitamo kuyirya. Yagize ati […]Irambuye