Digiqole ad

Kuri Manda ya II Paul Kagame yageze ku ntego m’UBUBANYI N’AMAHANGA?

 Kuri Manda ya II Paul Kagame yageze ku ntego m’UBUBANYI N’AMAHANGA?

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’, muri Porogaramu ya kane y’UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BY’IGIHUGU”

Uyu munsi turareba kuri Porogaramu ya gatanu y’ UBUBANYI N’AMAHANGA.

Muri iyi Porogaramu, Guverinoma yiyemeje gukomeza guharanira ko intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bushingiye ku bwubahane, ubuhahirane n’ubufatanye bigamije inyungu z’Abanyarwanda ikomeza gushimangirwa.

Ingingo ya mbere kuri iyi Porogaramu; ivuga ku Gukomeza kugira uruhare rugaragara mu Miryango Mpuzamahanga hagamijwe kubungabunga inyungu z’u RWANDA. By’umwihariko mu gutsura ubutwererane no guteza imbere Imiryango yo mu Karere (Regional Integration);

Muri iyi myaka irindwi, Perezida Kagame yabashije kuzamura isura y’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango yo mu karere.

By’umwihariko muri SADC (Southern African Development Community), umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo na East African Community (EAC), u Rwanda rumaze kwisangamo kimwe n’ibindi bihugu biyimazemo igihe.

Mu 2013, u Rwanda, Uganda na Kenya bashinze umuhora wa ruguru (Northern Corridor), ndetse yatumirwagamo n’ibindi bihugu bya EAC, hagamijwe kurushaho kwihutisha imishinga y’iterambere ibihugu byo mu karere bihuriyeho.

Gusa, kuva umwaka ushize, ibikorwa by’uyu muhora bisa n’ibyasinziriye, abayobozi ntibagihura buri mezi atatu ngo barebe aho bageze nk’uko byari byatangiye.

Mu mwaka ushize wa 2016 kandi u Rwanda rwasubiye mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Africa yo hagati “Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale (CEEAC)” rwari rwarikuyemo mu 2007.

U Rwanda kandi ruri mu miryango nka “International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR)” ugamije gushimangira amahoro n’umutekano mu karere.

U Rwanda ni igihugu gifite isura nziza n’ijambo ubu mu muryango wa Africa yunze ubumwe nyuma yo kwakira inama rusange y’uyu muryango mu 2017, Mme Nkosazana Zuma wari umuyobozi w’uyu muryango yavuze ko nta yindi nama nziza bigeze bagira nk’iyi yabereye mu Rwanda.

Perezida w’u Rwanda yanashinzwe kuyobora akanama gashinzwe kuvugurura imikorere y’uyu muryango w’ibihugu bya Africa.

 

Ingingo ya kabiri; Gukomeza imishyikirano mu rwego rwo gushyiraho ifaranga rimwe mu bihugu bigize EAC;

Kugeza ubu, imishyikirano yarakozwe ariko intego yo gushyiraho ifaranga rimwe muri EAC yo ntirabasha kugerwaho.

Muri uyu murongo, Banki z’ibihugu bya EAC zemeranyijwe ko ibikorwa byo kwishyurana no guhererakanya amafaranga byajya bikorwa mu mafaranga ya buri gihugu mu karere ariko nabyo ntibiratanga umusaruro wari witezwe.

Ingingo ya gatatu; Gukomeza guteza imbere dipolomasi ishingiye ku nzego z’umutekano n’Inteko Zishinga Amategeko (Defence and Parliamentary Diplomacy) ndetse no ku rwego rw’Ubucuruzi, Siporo n’Umuco;

Abagize inzego zishinga amategeko z’ibihugu by’amahanga basuye bagenzi babo bo mu Rwanda, ndetse n’abo mu Rwanda bakorera ingendo mu bihugu byo hanze. Urwavuzwe cyane ni urwo Perezida wa Sena, akiri Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene yagiriye muri DR Congo mu 2013.

Uru rugendo hari umusaruro wa Politiki na Diplomasiya rwatanze muri kiriya gihe aho ibihugu byombi byari bibifite ibibitanya bikomeye.

Binyuze muri Siporo, amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ikipe z’igihugu mu mikino itandukanye zagiye zijya mu bihugu bitandukanye, ndetse zikanakira amakipe yo mu bihugu bitandukanye, mu marushanwa akomeye ndetse n’amato.

Ingongo ya kane; Kunoza uburyo bwo gutangaza amakuru areba Leta y’u RWANDA kugira ngo Isi yose igire amakuru y’imvaho k’u Rwanda;

Aha, twagaruka ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ (gikoresha imisoro y’abanyarwanda) cyongerewe ubushobozi ndetse na gahunda yo kugiha ubwinyagamburiro mu icungamutungo.

Hashyizweho kandi uburyo bunyuranye bwo gutangazamakuru ku Rwanda binyuze mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu n’ibyo hanze, ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Hashyizweho ikigo ‘Office of Government Spokesperson (OGS)’ gishinzwe kuvugira Leta, by’umwihariko ariko kikaba kinakurikirana ibivugwa ku gihugu no kubisubiza kandi vuba, kugira ngo abagaragaza isura mbi y’u Rwanda batiharira ijambo mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Abagize Guverinoma bakomeje gushishikariza Abanyarwanda gufunguka bakagaragaza ibyiza igihugu kigeraho bifashishije itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, kandi bisa n’ibyatanze umusaruro.

Ingingo ya gatanu; Gushyiraho ingamba nshya zo gukomeza kubaka no kumenyekanisha isura nziza y’u RWANDA hakoreshejwe by’umwihariko ba Mukerarugendo, Diaspora, Itanganzamakuru, Ibigo by’Ubushakashatsi;

Iyi ngingo yakozweho byinshi kuko ubu isura y’u Rwanda hirya no hino ku isi ntikiri iya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’intambara gusa, ahubwo u Rwanda rusigaye runazwi nk’igihugu cyorohereza ishoramari, kiri mubya mbere mu kurwanya ruswa, gifite amahoro n’umutekano, gifite isuku, giha uburenganzira umugore, kandi cyihuta cyane mu iterambere.

Ibi byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi na Raporo mpuzamahanga, ndetse n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu n’iryo hanze yacyo,  ubu ibikorwa byinshi bibera mu Rwanda hatumirwa abashakashatsi, abanditsi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Ibinyamakuru nk’ibya Nation Madia Group, na CNBC Africa bifite ibyicaro mu Rwanda; Naho Africa24, Bloomberg, Reuters, BBC, Deutsche Welle, RFI, TV5, VOA, Xhinua, Jeunafrique, n’ibindi binyuranye bifite ababihagarariye mu Rwanda batangaza iterambere u Rwanda rugenda rugeraho n’ibibazo rufite.

Ingingo ya gatandatu; Kurushaho kwita no kuvugurura umubano n’ibihugu bya Afurika cyane cyane umubano n’Ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’Iburengerazuba;

Iyi ntego yagezweho ku kigero runaka, Perezida Kagame yabashije kubaka ubumwe n’ibihugu byo muri Africa yo hagati n’iy’Iburengerazuba, abaperezida ba bimwe muri ibyo bihugu ntibatinya kumwita ‘Umuvandimwe’ cyangwa ‘inshuti magara’, ndetse muri iyi myaka ya nyuma yagiye anasura bimwe muri ibi bihugu,  abaperezida babyo nabo baza mu Rwanda.

Ubu u Rwanda rwohereza abanyarwanda bakajya gukora mu bihugu nka Togo, Gabon, n’ibindi.

Ingingo ya karindwi; Gukomeza gutsura umubano mwiza n’ibihugu by’inshuti no gufungura za ambasade na za konsila mu bihugu u RWANDA rufi temo inyungu kimwe no kongerera ubushobozi izisanzweho;

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yagize ati “Nibyo koko tuvuye kure ariko turacyafite urugendo rurerure, iyo uzengurutse isi ukayireba neza usanga ntaho turagera, ibyo tugezeho ni byiza ariko hari ibihugu byinshi byadusize, inzira iracyari ndende.”

Avuga ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga, ku buryo ngo n’ubwo hari abagerageza kuyanduza, ntacyo bihindura ku mibanire yarwo n’ibindi bihugu.

Ibi ngo bikanashimangirwa n’uko kuva mu mwaka wa 2011, u Rwanda rumaze kwakira ‘mission’ z’ibihugu byo hanze 54.

Min. Mushikiwabo yavuze ko mu bindi byishimirwa mu bubanyi n’amahanga, harimo ko Ambasade z’ibuhugu by’amahanga mu Rwanda zavuye kuri 17 mu 1994 ubu ari 28 n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda icyenda.

Hakaba kandi za Ambasade kandi 44 zifite ibyicaro mu bihugu byo mu karere. Ndetse n’imiryango mpuzamahanga igera kuri 30 ikorera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwo rufite mu bihugu by’amahanga Ambasade 34, zavuye kuri 13. Ndetse rubarizwa mu miryango mpuzamahanga 201.

Ingingo ya munani; Gukora inyigo zihariye (sectoral studies) zafasha gufata ibyemezo hashingiwe ku bipimo bifatika kandi zikerekana aho u RWANDA nk’Igihugu ndetse n’abikorera by’umwihariko bakura inyungu kurusha ahandi zikanerekana ingaruka ku bukungu bw’Igihugu cyacu hagafatwa ingamba hakiri kare;

Ingingo ya cyenda; Guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u RWANDA n’ibindi bihugu, Ishoramari riturutse hanze (Foreign Direct Investment) rikikuba nibura gatatu;

Kuri iyi ngingo, u Rwanda rwakomeje ubuhahirane n’ibindi bihugu, ndetse Ishoramari riturutse hanze (Foreign Direct Investment-FDI) rirushaho kuzamuka, ryavuye muri Miliyoni 251 z’Amadolari ya Amerika mu 2010, rikagera kuri miliyoni 458.7 mu 2015 nk’uko bigaragazwa n’imibere y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda yitwa “Foreign Private Capital Census” yagiye hanze mu 2015.

Ndetse Leta yateganyaga ko mu 2015, FDI izazamuka ikagera kuri miliyari imwe na miliyono 200, na miliyari imwe na miliyoni 500 z’amadolari ya America mu 2016.

Ingingo ya Cumi; Kubaka urwego rwa “Diaspora Nyarwanda” no gukomeza kuyikangurira kugira uruhare mu ishoramari n’iterambere ry’Igihugu, no mu gusobanurira amahanga n’abanyarwanda bakirwanya Igihugu, politiki nshya iyobora u RWANDA muri iki gihe;

Guverinoma yashyizeho ihuriro yise “Rwanda day” ihuriramo n’abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse nyuma hanatangira gahunda ya “Come and See, go and tell” yari igamije kureshya abanyarwanda bakiri mu buhungiro kuza bakirebera iterambere u Rwanda rwagezeho, hanyuma bagasubirayo bakabwira abandi.

Ibi byarushijeho kubaka ubumwe hagati y’abanyarwanda bari hanze n’igihugu cyabo, ndetse no gusakaza Politiki iyobora u Rwanda muri iki gihe mu batavuga rumwe na Leta iriho.

Byanatumye benshi mu banyarwanda baba mu mahanga barushaho gushora imari mu gihugu cyabo.

Imibare igaragaza ko nko hagati ya Nyakanga 2012 na Kamena 2013, abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni 46 z’amadolari ya America.

Ingingo ya 11; Kugira abakozi b’ububanyi n’amahanga b’umwuga, iyi ngingo nta byinshi twayivugaho kuko tutayibonyeho amakuru.

Ingingo ya 12; Gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga yose u RWANDA rufitemo inyungu ndetse no kuyashyira mu mategeko y’Igihugu vuba (Ratification and domestication). Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u RWANDA rufitanye n’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.

Ibi nabyo birakorwa, ndetse byatumye u Rwanda rugenda rutera intambwe mu burenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’itangazamakuru, imikorere y’ubutabera n’ibindi binyuranye bikubiye mu masezerano mpuzamahanga hafi 200 u Rwanda rwashyizeho umukono. Dore ko anasaba raporo za buri gihembwe cyangwa buri mwaka.

 

Ingingo ya 13; Guharanira ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ivanwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda ritangira bitarenze ku wa 30 Kamena 2012;

Iyi ntego ntabwo yagezweho ku gihe kubera ko byasabaga kubyumvikanaho n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe impunzi, byatumye gukuraho Statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bishyirwa guhera tariki 31/12/2017.

Umubano wa Politike n’ibihugu 

Muri iyi manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, umubano n’ibihugu byinshi by’amahanga warushijeho gukomera, gusa nanone hagiye hazamo ibibazo bya hato na hato hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Tanzania (ikiyoborwa na Kikwete), DR Congo (mu gihe cy’intambara ya M23), Ubufaransa, Espagne, Ubwongereza (ku itabwa muri yombi rya Lieutenant-General Karenzi Karake), na Africa y’Epfo (nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya).

Mu nkuru izakurikiraho tuzabagezaho Porogaramu ya karindwi (7) igaruka ku ‘ITERAMBERE RY’UBURINGANIRE BW’ABAGORE N’ABAGABO’.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Abanyarwanda ni danger, abakomamashyi none nibo bazaba abambere mukumuterumugongo igihe bazabonera urwaho.Ibi nibyobiranga abanyarwanda kuva kera.Nibamujyiyobijya burigihe.

  • perezida Kagame ntago abanyarwanda duteze kumurekura igihe cyase agishoboye kandi tukimubonamo bushobozi ndetse ibyo yemerera abaturage cyangwa se ibyo abaturage bamushinze abikora neza kandi kuburyo busobanutse!

  • Politiki y’Ububanyi n’Amahanga ikwiye gushyirwamo ingufu, atari ingufu “physiques” ahubwo ari ingufu mu bitekerezo, ku buryo umubano wacu n’ibihugu by’amahanga cyane cyane n’ibihugu bidukikije, waba nta makemwa.

    Biragaragara ko u Rwanda rutabanye neza na bimwe mu bihugu birukikije, ibyo rero bishobora kwerekana isura mbi ku gihugu cyacu. Ibi birasaba ko abayobozi bakuru bashinzwe ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga bakwiye gushakisha ingamba zifatika zituma dutsura umubano mwiza n’ibihugu duhana imbibi. Ni ngombwa ko habaho gushishoza guhagije kandi hakabaho n’isesengura ryimbitse rigamije kureba impamvu nyakuri zitera uwo mubano utari mwiza kandi hagashakishwa inzira n’uburyo icyo kibazo cyakemuka mu mahoro. Abazobereye mu bya “DIPLOMACY” mu Rwanda kandi b’abanyarwanda nibafate iya mbere mu kugira inama nziza ababishinzwe.

  • uyu musaza ni umuntu twohererejwe n,’ Imana kbsa abanyarwanda babaye mukaga igihe kirekire, ntidushaka gusubira inyuma,gusa abo akorana nabo baramutenguha bamwe!

  • Leta yarashishoje ishyira imbaraga mu mibanire n’amahanga kuko igihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja gifite inyungu nyinshi ndetse kurenza ibindi bihugu byose mu kubana namahanga, kuko bigifasha kurwanya ingaruka ziterwa no kudakora ku nyanja. Gusa sinabura kuvuga ko ubona hakiri icyo gukora kugirango ubu buhahirane bubyazwe umusaruro bwitezweho, urugero nkiyo ugeze ku kibuga k’indege i Kanombe ubona hari impinduka nyinshi zakozwe ngo habyazwe umusaruro ubuhahirane ariko nanone iyo urebye nk’ukuntu abakozi bahakora hari ubwo batihutisha akazi ubona ko harubwo twazisanga izina tumaze kubaka turimo turisiba.

    Cyane ko dufite ibihugu byo mukarere duhanganye bimwe biba bitanumva uburyo turi kugenda tugera kubintu byinshi mu gihe gito! urugero nka Uganda numvise ko ugiye gutangiza compagnie y’indege nini cyane, aha rero ntawakwirengagiza ko igihe iyi compagnie yaba itangiye ikaza itanga service nziza ishobora gukuramo Rwandair yacu ihagaze neza muri aka gace muri iyi minsi! mbona imbaraga nyinshi zikwiye kongerwa muri service delivery kuko bijyana no guteza imbere imibanire n’ibihugu! bitabaye ibyo nta musaruro twazakura muri iyi mibanire.

    Naho rwose ntawabura gushimira Ministeri ibishinzwe ko yakoze akazi gakomeye, byonyine iyo urebye abashyitsi igihugu kigira baba baje kwigira ku iterambere ry’u Rwanda ni ibiba bigarazaga ko akazi ko kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga kakozwe neza! reka vraiment nshimire President Paul Kagame u Rwanda kungoma ye rwinjiye muyindi mibereho y’igihugu rutari rumenyereye kungoma zabanje kdi mubyukuri ubona ari ingenzi, mbikuye kumutima ndagushimiye!

  • Akazi kakozwe nako kwishimira mana we! ubu ugera muri buri gihugu cya Afurika ugasanga buri wese afite amatsiko ypo kumenye u Rwanda ukabona arufiteho amakuru menshi ndetse yifuza no kurusura, ibi mubyukuri ntawabikekaga dore mu myaka ya za 1995, 1996 abantu bose baribasigaye bafata u Rwanda nkibimwe mu bihugu byo ku isi bitagira umutekano mbega umuntu atakwifuza gusura! ariko ubu munyarwanda arubashywe muri Afurika yose ndetse no ku isi yose muri rusange!

  • Nubwo hari byinshi byagezweho ariko ntawakwirengagiza ibitaragenze neza tugasaba rero ko hashyirwa imbaraga mukubikosora kugirango turusheho kubana neza n’ibihugu duturanye aha twavuga nk’ibibazo urwanda rwagiranye na Tanzania muminsi ishize, ubushotoranyi bw’ingabo kumipaka y’uRwanda na Congo, ibirego bya Congo bishinza uRwanda gufasha M23, n’imibanire n’igihugu cy’uburundi idahagaze neza muri icyi gihe ibyo byose rero tugomba kubishakira umuti bigacyemuka burundu urwicyekwe rekavaho.

  • Ububanyi n’amahanga bwasubiye inyuma cyane.Reba uko tubanye n’abarundi!!??? Reba Congo Kinshasa???!!! South Africa, Ubufaransa. Gusa yagiye gushaka umubano mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Africa.Kuri njye icyo nemera aho gutakaza inshuti wazigwiza.Courage n’ibindi bizaza kuko nabo barundi na Kongo navuze icyo duphana kiruta kure icyo dupha.

  • Ububano wamahanga tuzawurya? Inka zarahagaze ubwose umubano nuwuhe?

  • mubyumibana namahanga turi.muri negatif kuko iyo utabanye neza numuturanyi.ntiwambwira ngo uzabana.nuwikantarange kandi uretse amarika twari twishingikirije ubu ntakindi gihugu cyiburayi kikitwumva ubwo ndiwe nakwegura rero

Comments are closed.

en_USEnglish