Digiqole ad

Icy’ingenzi ku mwana ni ikihe?– Gisimba wareze abana barenga 500 arakubwira

 Icy’ingenzi ku mwana ni ikihe?– Gisimba wareze abana barenga 500 arakubwira

Gisimba Damas aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Uburere bw’umwana muri iki gihe butuma benshi bibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze. Bamwe barererwa mu miryango, abandi barerewe mu bigo by’impfubyi, abandi banyuze mu bigo ngororamuco, abandi biga amashuri meza ahenze…ariko se icy’ingenzi mu burere bw’umwana ni ikihe? Umuseke waganiriye na Damas Mutezintare Gisimba, ufite ikigo cyareze abana b’impfubyi barenga 500 akabarerana n’abe yabyaye, abifitemo ubunararibonye buhagije.

Gisimba Damas aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Gisimba Damas aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Gisimba anenga abavuga ko abana barerewe mu bigo by’impfubyi usanga nta bwenge bagira cyangwa babura ibintu byinshi, gusa ashima Politiki yatangijwe mu 2012 yiswe “Tubarere mu miryango” nubwo ngo bidakwiye ko habaho gukabya mu kuvuga ku burere bw’abarererwa mu bigo by’impfubyi.

Amaze imyaka 35 arera abana benshi, abakuru yareze barangije za Masters’ abandi barashyingiwe, abandi bize imyuga, abenshi ngo baritunze banatunze imiryango yabo, bose baraciye mu kigo cye mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Gisimba avuga ko ikintu gikomeye umwana aba akeneye mu burere bwe ari ukumuha umwanya wo KUMUGANIRIZA nk’umubyeyi cyangwa ufite inshingano z’umubyeyi kuri we.

Umwana ngo ni mugari, umwana ngo akenera kumenya byinshi iyo atabivanye ku bamurera arabyishakira, ingaruka z’ibyo yishakiye zikaba zinyuranye. Ibi ngo ni kubana bose aho barererwa hose, haba mu bigo by’impfubyi cyangwa mu miryango yabo.

Gisimba ngo ababazwa cyane no kumva ku maradio na Televiziyo hari abavuga ngo umwana urerewe mu bigo by’impfubyi aba abura byinshi n’ubwenge.

Ati “ibyo ni ibinyoma. Sinaba mfite abo nareze barangije Kaminuza bakora akazi kabo neza, sinaba mfite abakwe n’abakazana babanye neza n’abo bashakanye, sinari kuba mfite abana bazana amanota ya mbere kandi barushije abarererwa mu miryango.

Umwana wese umurera nk’ugomba kuzibeshaho, akigishwa imirimo yo mu rugo. Nka hano tugifite abana mu kigo abakozi mu kiruhuko cy’amashuri bahabwaga ikiruhuko nabo abana bakiga kwikorera. Ibyo rero ntibibuza umwana kugira ubwenge mu gihe yitaweho n’abamurera.”

Akomeza avuga ku burere bw’umwana butaba bushingiye ku bigo cyangwa imiryango yabo gusa ati “kuki hari umwana wo mu muryango uba ikirara? None se aba ikirara kuko yabuze Papa na Mama cyangwa yabuze ibiryo?  Ubuse abana tubona hano hanze b’ibirara abenshi si abana baba barerwa n’imiryango yabo ndetse inishoboye?”

Icy’ingenzi ku mwana aho yaba arererwa hose ni uko yitabwaho agahabwa umwanya, ntibibe kumuha ibiryo no kumujyana kw’ishuri gusa ngo birahagije.

Umwana ni mugari, kurera umwana ntabwo ari ukumuha isahane y’ibiryo n’igikombe cy’igikoma ngo arariye, mu gitondo agiye kw’ishuri sasita aragarutse arariye nta narimwe muganira ngo wumve ngo uri kurera.”

Gisimba avuga ko kudaha umwanya umwana aribyo bituma tubona abana bananiranye nyamara ari abana badafite icyo babuze mu miryango yabo.

Ikigo cyo kwa gisimba ubu hasigaye hakorerwa ibikorwa byo kwita kubana nyuma y'amasomo
Ikigo cyo kwa gisimba ubu hasigaye hakorerwa ibikorwa byo kwita kubana nyuma y’amasomo

Damas Mutezintare Gisimba ni umugabo w’imyaka 56 wareze abana barenga 500 mu kigo Gisimba Memorial Center ubu gikorerwamo ibindi bikorwa birebana n’abana.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Komera cyane Mubyeyi Gisimba. Warandeze ndakuzi bihagije uri umubyeyi nka Papa wawe Gisimba Chrisologue. Ikibabaje rero ubu, n’uko benshi bazi kubyara ariko ntibazi kuba ababyeyi. N’ikibazo kigoye umuryango nyarwanda. Naho ubundi kurererwa mu kigo cy’imfubyi nko kwa Gisimba birenze kurererwa mu babyeyi bakubyaye ariko badafitiye urukundo abo babyaye. Erega bifite aho byakomotse. Gisimba Chrisologue yababazwaga cyane no kubona umwana ari mu bibazo, yaba mu baturanyi, yaba aho yagendaga hose. Icyo kigo yagishinze kubw’urukundo yakundaga abana. Byatangiye abarerera iwe mu rugo, agenda atoragura abana hirya no hino, akabarerera mu rugo rwe, afatanyije n’umufasha we Ancilla. Basonza bakamenya kubasetsa no gukina nabo, ubuzima bugakomeza. Izo nkunga zaje nyumaaaaa… Imana ijye ibampera imigisha gusa ntakindi.

    • Umufasha wa Gisimba Chrisologue ntiyitwaga Ancilla ahubwo yitwaga Dancilla

  • Kuba warigomwe ibyo ufite ngo urere abana b’ababandi ntagihembo utegereje,uzabona ingororano mu ijuru wabikije ahatagera umugese n’inyenzi.

  • Kuganira n’abana, ngaho aho nadindiriye…nari mfite umubyeyi ndanamushima gusa hari aho rwose yafuditse…naganiraga nawe gusa ambaza ngo kw ishuri muriha angahe? kayampa….nta kumbaza niba ntsinda? nta kumbaza icyo nifuza kuziga…nyamara iyo ampa ku bwenge yari afite mba ndenza aho ndi nubwo naho mpamushimira…So Gisimba arakoze cyane….inama atanze kurera si ukwigisha abana muri za ecole belge..cg la colombiere cg 9YBE; ahubwo kuganira…Umuryango utaganiye urazima

  • turagushimiye mubyeyi mwiza waduhaye uburere twebwe abana wareze neza imana izabiguhembere

  • Byagaragaye ko hari ibigo by’impfubyi birera abana neza cyane ndetse no kurusha abarerewe mu miryango. Iyo mvugo rero (cyangwa Politiki) yo kwemeza ko abana bose bagomba kurererwa mu miryango gusa uko byagenda kose,ndetse ko ibigo by’impfubyi byose bigomba gufunga imiryango abana barimo bakajyanwa muri za “familles”, njyewe ntabwo nyishigikiye. Niba umwana ashobora kurererwa mu muryango akagira uburere bwiza, that is fine, niba kandi umwana ashobora kurererwa mu kigo cy’impfubyi runaka nabwo akagira uburere bwiza, that is also fine. Mbere yo gufata ibyemezo runaka hakwiye ubushishozi buhagize.

    Icyo nemera cyo, ni uko hari bamwe bari barashinze za “Orphelinats” bisa naho ari business barimo kwikorera gusa, ubona bagamije inyungu zabo bwite. Abo rero bo nibyo koko birakwiye ko bahagarikwa, izo orphelinats zabo zigafungwa.

    Ariko hari n’abandi bashinze za “orphelinats” kubera urukundo rwa kibyeyi kandi bafite umutima wo gufasha abana badafite ababyeyi cyangwa abandi bana batagira kivurira, abo bo rero bari bakwiye ahubwo guterwa inkunga bagakomeza igikorwa cyabo cyiza. Iyo igikorwa ari cyiza ubwacyo kiba cyigaragaza.

  • Yoooo! Ndibuka ko, amaze kubona abamufasha, Gisimba Pere yazaga no muri Zaire (Goma)mu mpunzi za 59, agatwara abana bababaye, atitaye ku moko, akabazana iwe, akabigisha…Yewe, uwageraga iwe ntiyifuzaga gutaha iwabo pe, ndabarahiye.

  • Gisimba Damas is, hero yaturwanyeho muri Genocide kandi, nabana yareze, baturwanyeho kandi, nabo turabakunda hari, aho nibuka Gatana, Kigingi nabandi ariko icyo nemeza, nuko iyo, papa, damas atahaba ntawundi wari, kutuvana, mumenyo y, interahamwe, za konseye Gregoire thanks, Papa Damas

  • Imana izabiguhembere,uri intwari ikomeye pe

  • Yewe uvuga abatarabona , najye jyabyumva babivuga ngo abana barerewe muri orphanage ntabwenge ntaburere ariko sibyo habe namba kuko abana beshi bahuye nibibazo byihahamuka nabarerewe mumiryango kubera kubatoteza kubima agaciro kutabitaho and so on , I hv many friends of mine bahungabanywaga nimiryango rero gahunda ya leta ni sawa gusa ifite ibyiza byayo ni bibi naho Papa Damas uritwari % ntihakagire nupfobya ibyo wakoze u’re number one. psychological conversation is key point muri education yumwana.

Comments are closed.

en_USEnglish