Digiqole ad

Abakomoka Rusizi batahatuye bagiye gushyira ubwato bw’akataraboneka mu kiyaga cya Kivu

 Abakomoka Rusizi batahatuye bagiye gushyira ubwato bw’akataraboneka mu kiyaga cya Kivu

Abakomoka mu Karere ka Rusizi bari bitabiriye iyi nama.

Abavuka mu Karere ka Rusizi bagera ku 1 015 bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu mu nama yabahuje, biyemeje gukora ibikorwa by’iterambere byateza imbere Akarere kabo birimo ubwato ngo bwo ku rwego rwo hejuru bifuza gushyira mu Kiyaga cya Kivu bugahuza Akarere kabo n’utundi turere dukora ku Kivu.

Abakomoka mu Karere ka Rusizi bari bitabiriye iyi nama.
Abakomoka mu Karere ka Rusizi bari bitabiriye iyi nama.

Muri iyi nama, abakomoka mu Karere ka Rusizi bihaye amezi atatu gusa ngo babe bagaragarije Akarere imishinga bagiye gushoramo imari zabo.

Mubyihutirwa ngo bagomba gushoramo imari, harimo umushinga w’ubwato bunini bushobora kuzaba ari nabwo bwa mbere mu Rwanda, kandi bufite ikoranabuhanga rigezweho.

Umushinga w’ubu bwato ngo ni uwo guteza imbere ubukerarugendo mu Karere kuko buzajya bunatembereza abakerarugendo baje kureba ikiyaga cya Kivu.

Akandi kazi kandi ngo buzaba bufite ni ukworoshya imihahiranire hagati y’u Rwanda, DR Congo ndetse n’ibindi bihugu.

Bishop Vuningoma Dieudonne ukomoka Rusizi yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona ntabwato bugezweho buri muri Rusizi kandi bukenewe.

Ati “Usanga nk’abaturanyi bacu ba hano Bukavu bafite amato arenga umunani  agezweho, kandi ikindi ni umujyi ufite abantu bahahira mu Rwanda ari benshi, kandi bizadufasha koroshya ingendo z’abantu bajya Rubavu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yatubwiye ko beretse Abanyarusizi batuye ahandi bitabiriye iyi nama amahirwe y’ishoramari Akarere kabo gafite, arimo isoko ry’umujyi wa Bukavu (DR Congo) utuwe n’abarenga miliyoni ebyiri.

Harerimana kandi ngo yanyuzwe n’igihe cy’amezi atatu bishyiriyeho, akaba yizeye ko muri icyo gihe bazaba bagaragaje imishinga yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yashimiye Abanyarusizi ku ntego bihaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yashimiye Abanyarusizi ku ntego bihaye.

Naho Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Harerimana Fatou we yabwiye Umuseke ko ubu bufatanye mu iterambere bw’abavuka i Rusizi bwakabaye bwaratangiye cyera ahubwo ngo haburaga ubushake.

Ati “Ubu Akarere kabonye amaboko kandi turizera ko muri aya mezi atatu batanze bazagaruka baje gushora imari mu karere kabo aho kuyajyana ahandi, harimo n’ibyo bababwiye bazashoramo imari.”

Hon. Senateri Harerimana Fatou nawe yari yifatanyije n'Abanyarusizi.
Hon. Senateri Harerimana Fatou nawe yari yifatanyije n’Abanyarusizi.

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abantu bagera ku bihumbi 400 gakora kiyaga cya Kivu ariko nta bikorwa binini byo kubyaza umusaruro iki kiyaga n’ibindi byiza nyaburanga gafite bihari.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Fake TITLE UBWATO BW’AKATARABONEKA SI NI BWOKO KI? ABIYITA ABANYAMAKURU B’ABASWA WEEEEEEEE

  • NDABASHYIGIKIYE . MURI ABANTU BABAGABO CYANE!!!!!!!!

  • Wowe wiyise Jeanne izina ryawe siryo ahubwo reka, nkubaze ugaya akazi kabandi uwakoze iyi nkuru uzi isukari aba yatakaje mwigira abanga zana iyawe title wanditse ese wagize ngo ubwato buzakorwa si ubwacu abanyarwanda twese aba bantu bakoze agakuru keza rata nkurikira umuseke ndi muri Juba ca mutubwire amakuru ya Past Esra mpyisi

  • TITANIC !cg wabona ari umuvure reka dutegereze,abanyamakuru murakabya..!

  • Batwekereke igishushanyo mbonera cyabwo !

  • Nta n’igishushanyo cy’ubwo bwato cyashyizwe ahagaragara! Ibi bintu ni igipindi! Aba banyarusizi ndibuka bavuga ko bashaka kuzajya banyuza ibicurizwa byabo ku kibuga cy’indege cya Kamembe! Babwiye Perezida Kagame ko bifuza kuzajya bagura ibicuruzwa byabo bikaza n’indege nini bigapakururirwa i Kamembe! Hashize hafi imyaka icumi! Nta ndege ivuye mu mahanga iragwa ku kibuga cya Kamembe! None babyukije ikindi gipindi cy’ubwato bw’akataraboneka mu gihe umuhanda uhuza Rusizi na Rubavu uri hafi kuzura. Ubwo bwato buzagendamo bangahe?!

Comments are closed.

en_USEnglish