Apôtre Munezero Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries yasabye abagore ko bakwiye kujya baha imbabazi abagabo babo bakazibaha batarindiriye ko bazibasaba. Hari mu birori by’umunsi wa 08 Werurwe wahariwe umugore ku rwego mpuzamahanga, no ku kicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura bizihije kuva saa mbiri z’umugoroba ibirori byitabiriwe n’abakobwa n’abagore gusa, bose hamwe bakaba […]Irambuye
Hari imirimo nko kubaka hambere wasangaga ari umwihariko w’abagabo ariko ubu ibintu biri guhinduka, bamwe mu bakobwa biga mu ishuri rikuru ry’ ubumenyngiro muri IPRC South by’umwihariko abize imyuga yaharirwaga abagabo ngo basanga nta mwuga w’abagabo gusa ubaho kuko n’abagore bayishoboye, bagasaba bagenzi babo guhindura imyumvire. Ubu hari umubare ugereranyije w’Abakobwa bari kwiga imyuga nk’ubwubatsi, […]Irambuye
Kuri uyu wa 08 Werurwe abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kibungo ‘UNIK’ baremeye umubyeyi Mukamusoni Donatile utuye mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bamwubakira akarima k’igikoni banamuha umubyizi wo kumuhingira. Uyu mubyeyi avuga ko iki gikorwa cyamukoze ku mutima kuko cyatumye abona ko hari abantu bamuzirikana. Umuyobozi w’abanyeshuri bo […]Irambuye
Ibiro by’akagari ka Ruhumba mu murenge wa Rwankuba birashaje cyane, ababisabiramo servisi bavuga ko bidakwiriye muri iki gihe. Ku ishuri ribanza rya Rugaragara muri aka kagari naho bafite ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije bituma abana bicara ku ntebe mu ishuri ari bane. Anastase Murangwa utuye mu mudugudu wa Ryampande mu kagari ka Ruhumba mu murenge wa […]Irambuye
*Abanyarwanda bafungiye muri Mali bashobora koherezwa mu Rwanda Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismael Konaté yakoreye mu Karere ka Nyanza amaze gusura ishuri ryigisha abanyamategeko rya ILPD na gereza mpuzamahanga ya Mpanga yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu butabera abona ibihugu by’Afrika bikwiye kuza kuyifataho amasomo. […]Irambuye
Isi yose kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ku bagore bo mu Rwanda ngo bakwiye gushima Leta kuko mu Nteko Nshingamategeko bihariye 64%, ariko ngo ni n’umunsi abagabo bakwiye kwizihiza bakanatekereza cyane ku burenganzira umugore afite nk’umuntu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr Odette Nyiramirimo, umwe mu Badepite […]Irambuye
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba abanyarwanda guhagurukira uburere bw’abana b’igihugu kuko ngo ibibazo umuryango nyarwanda ufite bituruka ahanini ku burere bubi abana baherwa mu miryango. Avuga ko nko kuba umwana w’umukobwa aterwa inda akaba igicibwa ariko uwayimuteye ntihagire inkurikizi agira byose biva ku burere bubi. U Rwanda ruritegura kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa bamwe mu baturage bo mu kagari ka Manwari mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Mbazi bafashe uwitwa Jean Bikorimana ngo avuye kwiba inkwavu kwa Birori Vedaste baramukubita bimuviramo gupfa. Bamwe mu batuye aha mu mudugudu wa Kigarama babwiye Umuseke ko uyu Bikorimana yari mu bajura babajujubije […]Irambuye
*Umugore mu Rwanda arabarirwa abana 4,1 cg 3,6. Muri Uganda ni abana 6,5 k’umugore *Ngo nta na hamwe ku Isi bateye imbere umugore akibyara abana barenze 3. Abadepite bo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba baramara iminsi isaga 10 i Kigali, biga amategeko atatu harimo irijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ryateguwe na Dr Odette Nyiramirimo. Uyu mudepite yaganiriye […]Irambuye
Abatuye mu karere ka Rusizi biyemeje guhashya imibereho mibi yugarije bamwe mu batuye muri aka karere, abaturage ubwabo bashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye ubu bamaze kugitangamo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iki kigega bagishinze mu rwego rwo kwigira. Gukusanya inkunga yo gushyira muri iki kigega byatangiriye mu murenge wa Gashonga, abaturage bahise […]Irambuye