Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 16 Werurwe 2017 mu karere ka Musanze, bibukijwe ko mu bikorwa by’iterambere bakora bakwiye kwita ku byateza imbere isuku n’ubwiza bw’umujyi wa Musanze kugira ngo ukomeze ube uwa kabiri mu yunganira Kigali. Jabo Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasabye ko habaho ibikorwa bihoraho […]Irambuye
Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntabwo ryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga y’u Rwanda 833,439,600. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 341,200, ifite agaciro […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu mudugudu wa Bwiza Akagari ka Cyamigurwa mu murenge wa Mushikiri umugabo witwa Yozefu Ngerageze abantu bo muri aka gace bavuga ko arya inzoka, ibintu bidasanzwe aha iwabo na hose mu Rwanda. We ariko avuga ko atazirya, gusa ngo arazifata akazikura amenyo akazireka zikagenda. Ariko ngo hari impiri yishe arayibaga yishakira uruhu rwayo […]Irambuye
Musabyimana Patricia wahuye n’ ubumuga bwo kutabona afite imyaka 42 yirinze guheranwa n’agahinda ajya kwihugura mu myuga y’ubudozi ubu ni umudozi wabigize umwuga kandi biramtunze, avuga ko mu muryango we ari we winjiza amafaranga menshi. Musabyima wari usanzwe afite akora muri papeterie avuga ko akimara guhura n’ibi byago by’ubumuga bwo kutabo yatewe n’uburwayi bw’amaso […]Irambuye
Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kamembe babwiye Umuseke ko bahangayikishijwe no kwiga mu ishuri ryahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi. Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bufite inama yihutirwa n’abayigamo kuri uyu wa gatandatu. Ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi yo kuwa 11 Werurwe yahagaritse iyi Kaminuza nyuma y’igenzura ryayikorewe bagasanga itujuje ibipimo bisabwa. Bayisaba guhagarika […]Irambuye
Bugesera – Umuryango “Africa Development Promise” uri gufasha Amakoperative y’abagore bakora ubuhinzi bw’imboga kutagerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kuko wabahaye Green House bahingamo imboga haba mu mvura cyangwa mu zuba. Abagore bari mu makoperative y’ubuhinzi bw’imboga yafashijwe n’umuryango “Africa Development Promise” ubu batanga ubuhamya ko batagihura n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, kandi ngo byabafashije kongera umusaruro no guhinduka […]Irambuye
Ejo kuwa 15 Werurwe, umugore wo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze uherutse gutwika ikiganza umwana we w’imfura amushinja kumwiba amafaranga yashyikirijwe ubushinjacyaha kugira butangire kumukurikirana mu rukiko. Ku itariki 07 Werurwe, Mutoniwase Marie Aimée w’imyaka 27 uvuka mu Murenge wa Busogo ariko akaba yarashatse mu Murenge wa Gataraga, yafashe umwana we w’umuhungu amutwika […]Irambuye
Uburezi ku ishuri rya Gitega mu mujyi wa Kigali abaharerera n’abahigisha baravuga ko buri mu kaga kubera imicungire mibi y’ishuri. Abana benshi ababyeyi babo baribavanyeho, abasigaye ntibiga uko bikwiye kuko hari abarimu batari bacye bagiye. Haravugwa ibibazo mu mitangire y’amasoko, ndetse n’abana bigishwa Piano kubera kubura abarimu b’ibindi bisanzwe. Iki kibazo abaturage bakibajije umuyobozi w’Akarere […]Irambuye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete arizeza Abanyarwanda ko mu gihe cya vuba Guverinoma iba iboneye igisubizo ikibazo cy’izamuka rihanitse ry’ibiciro ku masoko riri kugaragara, dore ko umuvuduko w’iri zamuka wegereje 10%. Imibare yashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iragaragaza ko umwaka wa 2017 utangiye ibiciro bizamuka cyane, hafi ku gipimo cya […]Irambuye
*Bamwe mu badepite bato n’abikorera nibakorere ku mihigo bakoresha amafr y’igihugu * Amatora yabaye inshuro eshatu kuri raporo imwe Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa gatatu ngo yemeze umushinga w’itegeko rigena imicungire y’imihigo igamije umusaruro w’ibikorwa mu butegetsi bwa leta, uyu mushinga w’itegeko ariko wateje impaka ndende kuko iri tegeko rireba inzego […]Irambuye