Digiqole ad

I Murambi aho Guverinoma ya Sindikubwaho yahungiye…Imodoka ye iracyahari

 I Murambi aho Guverinoma ya Sindikubwaho yahungiye…Imodoka ye iracyahari

Mu mudugudu wa Murambi  Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe niho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, uyu munsi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wahabereye none bazirikanye amateka mabi y’iyo Leta yabahungiyeho iyobowe na Sindikubwabo Theodore, n’imodoka yagendagamo niho ikiri.

Muri aya mazu niho Guverinoma y'abatabazi yabanje gucumbikamo
Muri aya mazu niho Guverinoma y’abatabazi yabanje gucumbika

Sindikubwabo Theodore yibukwa cyane mu magambo yavuze ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, hari tariki 19 Mata 1994 ubwo bashyiragaho Perefe mushya wa Butare, ijambo ryaciye no kuri Radio Rwanda ati

Umenya ahari mutarumvise amabwiriza twatanze, cyangwa se mwarayumvise mwanga kuyashyira mu bikorwa n’abashaka kurebera mu gihe abandi bakora.

Abashinzwe kubadukiza bagire vuba, kugira ngo abafite ubushake bwo gukora batangire akazi. Nimuve mu rwenya n’imikino ahubwo mutangire akazi.”

Aya magambo y’uwari Perezida w’agateganyo yahamagariraga kongera umurindi mu kwica Abatutsi mu Rwanda. Kigali ariko imaze gufatwa we na Guverinoma yiyitaga iy’abatabazi bahungiye aha i Murambi.

Kigali isumburijwe n’Inkotanyi, Guverinoma y’abatabazi ngo yahungiye aha i Murambi taliki ya 12/Mata 1994.

Abahatuye uyu munsi bavuga ko ubwo iyi Guverinoma yari ihageze nabwo yakomeje gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Ibi ngo byatumye Jenoside irangiye bumva bafite ipfunwe bakanatinya kuvuga ko ari aba hano i Murambi nk’uko bivugwa na Oswald Nteziyaremye wahatuye kuva cyera.

Nteziyaremye ati “Ubu iri pfunwe rigenda rishira kubera ibikorwa byiza na gahunda z’ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi natwe zitwitayeho hano.”

Bosco Rudasingwa Perezida  wa IBUKA mu Karere ka Muhanga avuga ko impamvu yatumye Guverinoma ya Sindikubwabo aha i Murambi ari uko abo bitaga abanyenduga icyo gihe bari baranze kwitabira ubwicanyi, ariko ngo iyo Guverinoma yamaze gusa umunsi umwe Jenoside ihita itangira.

Béatrice Uwamariya umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko kwibuka kuri iyi nshuro byakorewe aha i Murambi ku rwego rw’Akarere kugira ngo bahumurize abahatuye babumvishe ko nta pfunwe bakwiye kugira kandi bifatanye n’abarokotse baho.

Uwamariya ati “Uyu munsi muterwe ishema n’uko dufite Ubuyobozi buhumuriza abaturage, turasaba abaturage ko bakomeza ibikorwa byo kwita cyane ku barokotse jenoside bafite ubushobozi buke.”

Uwamariya Beatrice (ubanza ibumoso), Hon Mukanyabyenda, Senateri Mukasine M.Claire Perezida wa Njyanama Shyaka Théobald na Col Baguma Sam
Uwamariya Beatrice (ubanza ibumoso), Hon Mukanyabyenda, Senateri Mukasine M.Claire Perezida wa Njyanama ya Muhanga Shyaka Théobald na Col Baguma Sam

Mu buhamya n’ubutumwa byatangiwe i Murambi uyu munsi, bwagarukaga ku cyizere n’ihumure abarokotse bafite kuri uyu munsi.

Sindikubwabo, ubundi wahoze ari umuganga, yagizwe Perezida w’agateganyo usimbura Habyarimana akomeza umugambi wo gukora Jenoside ku batutsi.

Gusa abenshi bamufata nk’aho yari igikoresho cy’ikitwaga akazu, ko Leta ye yari iyobowe mu by’ukuri na Col Theoneste Bagosora wari uyoboye umugambo wa Jenoside we yari yarise Apocalypse.

U Rwanda rumaze gufatwa Sindikubwabo na Leta ye bahungiye mu cyahoze ari Zaire (DRCongo ubu) aba mu buhungiro i Bukavu, yaguye muri Congo, bivugwa ko ari mu 1996, atabajijwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo haramutse imvura ntibyabujije abaturage kwitabira uyu muhango ari benshi
Nubwo haramutse imvura ntibyabujije abaturage kwitabira uyu muhango ari benshi
Imodoka Sindikubwabo yagendagamo. Mu gihe cya Jenoside yakoze ingendo i Butare gushishikariza abaho gutangira ubwicanyi no ku Kibuye gushimira abaho ngo 'ku kazi' bari bakoze
Imodoka Sindikubwabo yagendagamo. Mu gihe cya Jenoside yakoze ingendo i Butare gushishikariza abaho gutangira ubwicanyi no ku Kibuye gushimira abaho ngo ‘ku kazi’ bari bakoze

MUHIZI Elisee
UM– USEKE/Muhanga.

11 Comments

  • Iki kimodoka gikwiye gushakirwa aho cyashyirwa, cyikajya cyibutsa ubugwari bwa SINDIKUBWABO wahemukiye abanyarwanda akemera kuba inkomamashyi yaba BAGOSORA akamarisha abanyarwanda .

  • Ababikurikiraniye hafi badusobanurire: Guverinoma yiyise iy’abatabazi imaze guhungira i Murambi tariki 12/04/1994, umurwa mukuru w’igihugu (Umujyi wa Kigali) wasigaye mu maboko yande mu mezi hafi atatu akurikiye? Abasivili bari bakihayobora, bari bakizi ibihabera, cyangwa hayoboraga abasirikare gusa? Bo se barahayoboraga koko, cyangwa bari mu mirwano n’ubwicanyi n’ubusahuzi gusa?

    • Mu bihe byu rugamba rukakaye nkurwa kirya gihe hayobora high commander yi ngabo.

      Ukubyumva ni nde Civilian watanga amategeko abereye ahari urugamba ???
      Apfuwe agasobi amenyeshwa bike birimo kubera ku rugamba !!!!

      Urugamba su mukino ..,umuliro uba waka isasu rivugiriza imirambo yiyojyera ubutitsa inkomere ziboroga ,urimo utakaza defence zikomeye, Amura yi gihugu isumbirijwe military base zafashwe biba ari akaga gasaaa

      So muri makeya meza igihugu burya kiyoborwa ni ngabo kw’isi yose niyo mpamvu ufite ingabo agera kuri byinshi uzitakaje aba ataye ibiheko.

      • @Munyarwanda, ibyo uvuga ndumva ari byo, ariko binateye kwibaza byinshi cyane ku byaberaga muri Kigali hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi: Ese koko Kambanda na Sindikubwabo, buriya bari bafite ububasha nyabwo , cyangwa bari imizindaro gusa? Ese ko Umjyi wasibaniragamo ingabo za RPF na EX-FAR, bose bahafite ibirindiro kuva kiriya gihe guverinoma yahungiye, umwe afite CND undi afite ikigo cy’aba GP, umwe agenzura Remera undi ari i Kanombe,umwe yashinze ibirindiro ku Irebero, i Jali, i Musha, za Kami na Gisozi n’ahandi, undi yubaka indaki za Gikondo nyenyeri na Nyamirambo, na Camp Kigali, ni nde wabazwa iki, undi akabazwa iki ku miyoborere y’Umujyi wa Kigali kiriya gihe?

        • Mizero sinzi aho ushaka kuganisha ibitekerezo byawe, kuko genocide yakozwe n’abahezanguni b’abahutu bashishikajwe na gouvernement Yari iyobowe na Kambanda na Sindikubwabo, ingabo zarwanaga na RPF, ahandi zigatanga umusanzu ku nterahamwe, nibuka ko iwacu ( Remera mu Nyakabanda), igitero cyaje cyari kiyobowe n’interahamwe n’abandi baturanyi, bose baherekejwe n’umusirikari ngo hatagira (inyenzi) irasa!
          So n’ubwo high commander ariyo Yari iyoboye, aliko mobilisation Yari iya pilitical leaders!
          Sindikubwabo na gouvernement ye bakoze byinshi bibi bashishikariza abaturage kwivuna uwo bitaga umwanzi(icyo gihe umwanzi w’u Rwanda Yari umututsi), iyo batabikora ntihari gupfa abangana gutya bose!

        • @ MIZERO have sigaho iyo myumvire ndaguketse !!!!
          Aho uganisha nti wanasha luha ngondera byose byabaye nirebera byinshi nari mpari live si nkuru mbarirano !!!!

          APR aho yaciye hose inarwana idafite ni bikoresho bihagije abo bicwaga niyo yabarokoye nubihinyura ubwire undi wabarokoye ??
          Nu mbaza umuhutu wishwe aho nkubaze iba urugamba isasu rizi umuhutu !!!!
          Mbisubire mo urugamba ruba ari umuliro urupfu imiborogo ndabikubwira nku bizi narwanye mu gihe ki myaka myinshi kugeza nsezeye !!!!

          Ibibi byakozwe mwibyo bice uvuze mbibara nki ngaruka za genocide abatutsi barishwe kubabohoza ntabwo byari ibiganiro hoya rwari urufaya rwi sasu rero isasu ririca ntabwo rirera.

          Ubyumve uko biri nuko bimeze

  • Niba nibuka neza Sindikubwabo iyi yari Benz; tukiri bato nakundaga kuyibona i Butare muri za 93, Sindikubwabo icyo gihe umenya yarayoboraga abadepite. Hari n’umuhungu we wigaga Cefotec wagendaga ku igare

    • Ariko iyi si Benz ni Peugeot.

      • Peugeot ya kiriya gihe ifite kariya kantu imbere bacomekamo idarapo?

  • Nawe ndahamya ko amaherezo ye atabaye meza. Ubugome yayoboye buzamuherekeza no mu muriro w’iteka.

  • Icyo gisigazwa cy’imodoka ya Sindikubwabo cyazasanze BLINDE yo ku Gisozi se ko numva ngo hari BLINDE yahatwikiwe igikarikasi cyayo kikaba kigihari ndetse cyubakiye neza. Ariko icyo gikarikasi kigumye naho i Murambi cyaba kigaragaza ubugome bwaranze amateka y’u Rwanda muri 1994. Sinjya numva ngo bimwe mubyo HITLER yakoreshaga biragurishwa – bihenze cyane – kandi ariwe warimbuye Abayahudi muri Jenoside.
    Naho muri Mata-Nyakanga 1994 Umujyi wa Kigali bizwi ko wayoborwaga na RENZAHO THARCISSE . Abatari bari mu Rwanda murabibwirwa koko ngo “RIBARA UWARIRAYE”

Comments are closed.

en_USEnglish