Nkumba/Burera – Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasozaga ku mugaragaro itorero Isonga icyiciro cya kane ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu hamwe n’abashinzwe imiyoborere myiza muri buri karere, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata 2017yabwiye aba bayobozi ko asanga intwaro inkotanyi zakoresheje zihagarika Jenoside nabo bayikoresha ngo bagere ku mihigo yabo. Minisitiri Francis Kaboneka […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ubutabera abajijwe n’abanyamakuru aho Leta y’u Rwanda ihagaze ku butinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) bumaze iminsi bugarukwaho cyane, ndetse hari n’ababukora ubu bashaka gushyingirwa, yasobanuye ko aho Leta ihagaze ari ku biteganywa n’amategeko gusa. Yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga neza ko abantu bashyingiranwa byemewe n’amategeko mu Rwanda ari umugabo […]Irambuye
*Kuki Kimironko ariho abagororwa bashobora gutinyuka kwigaragambya? *Imyigaragambyo yabo ifitanye isano n’ingaruka zo gushya kwa Gereza ya Kimironko, *Akarere ka Gasabo n’Urwego rw’Amagereza bagiye kureba ibyangijwe n’imyigaragambyo. Amategeko y’u Rwanda ntiyemera imyigaragambyo itasabiwe uruhushya, ku bagororwa ba Kimironko iryo tegeko basa n’abaryirengagije, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu batangira gutera amabuye […]Irambuye
Gasabo – Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubunyamaswa burenze ukwemera, ibimenyetso byabyo si inzibutso ziri ahanyuranye mu gihugu gusa, n’abarokotse bamwe baracyafite ibikomere byayo bigaragaza aya mateka mabi imyaka 23 nyuma yabwo. Mukangarambe yari afite imyaka 17 gusa. Yafashwe ku ngufu n’abagabo barenga 30, bamujugunya mu cyobo ngo apfe, ntiyapfa ahubwo avunika uruti rw’umugongo. Kuva ubwo […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu itorero Shiloh Prayer Mountain Church bimitse umushumba Olive Murekatete Esther wari usanzwe ari pasiteri agirwa Bishop, uyu mushumba w’Imana avuga ko atewe ishema no kuzamurwa mu ntera mu mirimo yo gukorera Imana kandi ari umugore. Bishop Olive Murekatete Esther avuga ko mu myaka yatambutse umugore atagiraga ijambo by’umwihariko mu […]Irambuye
Kwishyuza abaturage amahoro ku itungo cyangwa umusaruro wundi bazanye ku isoko badasanzwe bafiteho ibibanza bacururizamo byari ikibazo kuri bo. Mu cyumweru gishize Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyahagaritse ibikorwa byo kwishyuza umuturage bene ayo mahoro kuko binyuranyije n’iteka rya Perezida wa Republika. Ku isoko ry’amatungo ry’akagari ka Gisuna i Gicumbi ni ibyishimo ku baturage babiremye nyuma […]Irambuye
Nzeyimana Emmanuel yari atuye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, bivugwa ko yirukankanwe n’umuntu utaramenyekana kugeza, aho kugira ngo amufate yiroha mu mugezi na n’ubu ntaraboneka. Nzeyimana wari usanzwe avunja amafaranga ku mupaka wa Rusizi I ngo bamwirutseho na we ahitamo kwijugunya mu mugezi munini wa Rusizi nk’uko abari aho hafi babiganirije Umuseke. […]Irambuye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi […]Irambuye
Amazu ari ku muhanda werekeza aho Akarere kubatse n’uwerekeza i Nyabisindu haragaragaza inyubako zishaje kuko ari iz’ahagana mu 1950, mu gihe hagati mu mujyi ho hari inyubako nshya n’ivugururwa ry’amazu mu buryo bugaragara. Bamwe mu bikorera bamaze guhindura isura y’umujyi wa Muhanga bubaka amagorofa, ariko haracyari impungenge ko iri vugururwa ry’amazu n’imyubakire igezweho iguma gusa […]Irambuye
Nyarugenge – Kuri uyu wa gatanu kompanyi yitwa ‘Academic Brigde’ yishyuriye amafaranga y’ishuri y’igihembwe gitaha abana b’abanyeshuri batsinze kurusha abandi kuva mu abanza kugera muyisumbuye bo mu ishuri rya EPA-St Michel. Iyi nkunga yabo ku iterambere ry’abana b’abahanga bavuze ko barihereye ku ishuri ribanza rya EPA-St Michel aho bishyuriye amafaranga y’ishuri y’igihembwe kimwe abanyeshuri batsinze […]Irambuye